Ubuhamya n’ubuzima bw’ababonekewe

Marie Claire Mukangango
Nk’uko amabonekerwa ya Bikira Mariya yari urukurikirane rw'ibintu bidasanzwe byaberaga muri Koleji, Mariya Klara Mukangango, watotezaga Alfonsina na Nataliya, nyamara niwe umunyeshuri wa gatatu Nyina wa Jambo yigaragarije ku ya 2 Werurwe 1982. Ibonekerwa rye ryatangiye mu karuhuko ka sayine. Nk’uko yari asanzwe abigenza, yasabye umunyeshuri ngo batemberane mu busitani bw’inyanya inyuma yaho bararaga. Bidatinze, Mariya Klara asa nkutaye ubwenge maze yumva yajyanywe ahantu h'umwijima uteye ubwoba, ahumeka umwuka utandukanye cyane n'usanzwe. Yatangiye kwiruka atazi aho agana, maze yisanga muri Shapeli. Yabonye abantu benshi bateye ubwoba bose birabura bamukangisha kumwica. Ibi byamubayeho kabiri. Nyuma yaho, kuri uwo munsi nyine, mu isomo ryo kuririmba, Nataliya yasabye uruhushya rwo kujya aho barara – ari naho babonekererwaga - araruhabwa. Mama Blandine hari ukuntu yamenye ko Nataliya yari afite gahunda yo kubonekerwa, satatu yari yegereje. Maze ahamagarira abanyeshuri gukurikira Nataliya kugira ngo barebe ibyari bigiye kuba ; na Mariya Klara yari muri abo banyeshuri. Mu buryo butunguranye, Mariya Klara nawe yumvise ajyanywe ahantu heza cyane. Buhoro buhoro ubwoba bwe burashira. Yumva ijwi ryiza kandi rituje rimuhamagara rimusaba kudatinya. Kuri uwo munsi, Mariya Klara na Nataliya bari kumwe mu ibonekerwa. Ku ya 06 Werurwe 1982, Mariya Klara yongeye kujyanwa ahantu heza aho yabonaga neza Bikira Mariya. Kuri uwo munsi, Bikira Mariya yigishije Mariya Klara ishapule y’ububabare burindwi amusaba no kwigisha abandi uko bayivuga, ubwo ni bumwe mu butumwa bwihariye yahawe na Nyina wa Jambo. Ikibabaje ni uko Mariya Klara n'umugabo we, Eliya Ntabadahiga, bishwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Nathalie Mukamazimpaka
Nataliya Mukamazimpaka ati. “Ubwiza bwa Bikira Mariya buratangaje ku buryo ntashobora kubona icyo nabugereranya kuri iyi si. Uruhu rwe rutandukanye cyane n'urwacu. Ntabwo asa nk’umwirabu, cyagwa umuzungu, umuhinde, umwarabu cyangwa ubwoko buvanze. Ni mwiza birenze ”. Nataliya Mukamazimpaka kandi ni umwe mu bakobwa batatu babonekewe bemejwe na Kiliziya mu mwaka wa 2001. Ni umukobwa wa Lawurenti Ngango na Gawudensiya Mukabaziga, yavutse mu 1964 ku Munini mu Karere ka Nyaruguru, muri Paruwasi ya Muganza, Diyosezi ya Gikongoro. Kimwe n’abandi banyeshuli, Nataliya nawe ntibasobanukiwe n’ibyabaye kuri Alfonsina wavugaga ko yabonye Nyina wa Jambo. Nataliya yabonekewe ku itariki ya 12 Mutarama 1982. Nk’uko abihamya ubwe, Bikira Mariya yakundaga kubaha gahunda n'itariki azagarukiraho kubasura. Nyuma y’imyaka ibiri, Bikira Mariya yatangarije ko amabonekerwa yo ku mugaragaro arangiye ; ko ahubwo, azajya yohereza ibimenyetso ku bantu basuye Kibeho. Nk’uko yabisabwe na Bikira Mariya, guhera muri Nyakanga 1982 Nataliya yagumye burundu i Kibeho.

Alphonsine Mumureke
Alphonsine Mumureke ati: " Igihe cyose nibutse uko amabonekerwa yampinduriye amateka birongera bikantwara umutima ". Ku ya 28 Ugushyingo 1981, habaye urukurikirane rw'ibintu bidasanzwe. Alfonsina Mumureke ni umwe mu babonekerwa bemewe na Kiliziya Gatolika mu 2001. Yavutse ku ya 21 Werurwe 1965 i Cyizihira, Paruwasi ya Zaza, Diyosezi ya Kibungo. Ni umukobwa wa Tadeyo GAKWAYA na Mariya Imaculata Mukarasana. Yabatijwe ku ya 27 Nyakanga 1977 afite imyaka 12. Alfonsina Mumureke, umaze imwaka 16, yigaga muri Koleji yari iyobowe n’abenebikira, ubwo yabonekerwaga n’umuntu udasanzwe kandi utarabonwaga n’undi muntu mu bari bamukikije. Aragira ati: “Hari ku wa gatandatu, narindi ku ishuri, kandi nateguraga ameza mu cyumba cyo kuriramo, ni uko numva ijwi rivuga ngo“ mwana ”, hanyuma nsanga ndi mu bwigunge amaso yanjye, ntakibona abo twari kumwe. Icyo nabashaga kubona ni umugore uhagaze mu gicu, hanyuma ndamubaza nti: "Mugore Uri nde?" aransubiza ati: "Ndi Nyina wa Jambo". Yamusabye gushishikariza bagenzi be gusengera hamwe na we amubwira ni iby'uruzinduko rwe. Alfonsina Mumureke yabwiye ibye umuyobozi w’ikigo, ariko we ntiyabyemera maze amusaba guhagarika ubupfapfa bwe bwose. Nubwo byari bimeze bityo ariko, ibyo ntibyabujije Bikira Mariya gukomeza kumusura, kandi nawe akomera ku butumwa bwa Nyina wa Jambo. Agace ka Gisaka aho Alfonsina akomoka kari kazwiho ibikorwa by'ubupfumu, abantu rero batangira gutekereza ko Alfonsina yakoreshejwe n'imbaraga z’iby’iwabo. Yabonye ko bimugoye cyane kuko byatumaga abantu benshi ku ishuri batakira neza ubutumwa kubera abamunengaga benshi. Kubw’iyo mpamvu, yasengaga asaba imbaraga no kuyoborwa na Nyina wa Jambo kugira ngo abashe gutsinda ibyamugoraga arabihabwa. Kwizirika ku ishapule, kwitabira misa, kubaho mu kwemera Yezu Kristu no guhabwa amasakramentu Kiliziya itanga ni ho yakuye imbaraga kugira ngo anyure mu ngorane zose yahuye nazo. Alfonsina aragira ati "Ubutumwa naha isi ni ugukunda Bikira Mariya, kuvuaga Rozari, no guhinduka". Yerekanye ko ashishikajwe cyane no kwiha Imana ; none ubu aba mu muryango w’abiyeguriyimana mu Butaliyani.