Umuryango w’Iyamamazabutumwa Gatolika (Abapalotini)
Abapadiri n’abafurere b’Umuryango w’iyamamaza butumwa gatolika ni umuryango washinzwe na Mutagatifu Visenti Pallotti, wavukiye i Roma ku ya 21 Mata 1795. Ku ya 9 Mutarama 1835 yashinze Urugaga rw’Iyogezabutumwa gatolika. Urwo rugaga rwaragijwe Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi w’Intumwa, maze rugira amateka adasanzwe kandi akora ku mitima ya benshi. Pallotti yifuzaga guhuza ababatijwe bose (abapadiri, abihayimana n’abalayiki) mu muryango umwe kugira ngo bafatanye umurimo wo kubyutsa ukwemera no gukongeza umuriro w’urukundo mu batuye isi yose bafasha byihariye Kiliziya mu butumwa bwayo.
Uyu muryango watangiye ubutumwa bwabo mu Rwanda muri 1973. Bashizwe ubutumwa bwo kuyobora ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho guhera mu mwaka wa 2003.