
Benebikira
Umuryango wa Benebikira washinzwe mu 1919. Bafite intego yo kugera ku butagatifu bwuzuye no gufatanya n’abapadiri kogeza ingoma y’Imana. Kwigisha no kwita ku bantu ni bimwe mu bikorwa nyamukuru bya Benebikira. Batangiye gukorera muri Paruwasi ya Kibeho mu 1953. Ishuri ry’abakobwa ryitiriwe Nyina Wa Jambo ari naho bariya bakobwa batatu babonekewe bigaga ryatangiye muri 1968 riyobowe na Benebikira kugeza na n’ubu.
Centre Regina Pacis itanga serivisi zitandukanye ku bantu bose babyifuza; ndetse bakira n’abakora ingendo nyobokamana nko gucumbika, kubagaburira, ibyumba by’inama n’ibindi bashobora gukenera.