Abapadri b’Abamariyani
Umuryango w’Abapadri b’Abamariyani washizwe 1673 mu igihugu cya Polonye, kugirango basakaze hose ubutasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya.
Muri 2004, batangije ku musozi wa Nyarushishi (CANA) bahubatse ahantu amahugurwa. Aho nyine no mu bilometro 2 uvuye ku Ngoro ya Bikira Mariya, niho bakirira abifuza aho baruhukira, basengera cyagwa ayahandi mahuriro. N’abakora ingendo nyobokamana bashobora kuhiyambaza.
Umuryango washinzwe na Padiri Jocobus De Clerck ahitwa veltem ku wa 18 Mutarama 1787.Wemerwa na Kiliziya Gatolika ku itariki ya 24 kanama 1833.
Ubuzima ndanga mutima bwabo ni ugukurikira urugero rwa Bikira Mariya mu kubaho bitangira inkuru nziza ya Yezu Kristu no gukomeza kumureberaho bazirikana ibimwerekeye byose biri mu byanditswe
Bitagatifu cyane cyane Ivangili. Ikindi kibaranga ni
ukuba nk’undi Bikira Mariya aho utumwe hose. Batangiye gukorera ubutumwa bwabo mu Rwanda kuva Nzeri 2017 i Nyarushishi hamwe na bapadiri b’abamariyani.