
Abahire ba nyina wa jambo
Abahire ba Nyina wa Jambo, ni umuryango washinzwe mu 1987. Wageze i Kibeho muri 2009. Abahire ba Nyina wa Jambo bagamije kuyoborwa no kubaho mu ubuzima bwa Bikira Mariya i Nazareti no kubana neza n’abavandimwe b’abakene.
Umuryango washinzwe biturutse ku butumwa bwa Nyina wa Jambo i Kibeho. Biyemeza kumubera indabo nziza. Abahire ba Nyina wa Jambo bitangira kandi bakita ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho. Baharanira kuba “indabo nziza” nkuko Nyina wa Jambo abyifuza, bakorera Kiliziya kandi bakacyira abakora ingendo nyobokamana.