Ababikira b’Abigishwa ba Yezu muri Ukaristiya Ni Bande?
Umuryango w’Ababikira Abigishwa ba Yezu mu Ukaristiya ni umuryango mpuzamahanga washinzwe mu w’1923 | Tricarico mu Butalivani na Musenyeri RAFFAELLO DELLE NOCCHE.
Ubuzima bw’umuryango w’ababikira abigishwa ba yezu mu ukaristiva
Ubuzima bw’uwashinze umuryango, bwabaye ubuzima nyirizina bw’AbabikiraAbigishwa ba Yezu mu Ukaristiya. Yahoraga buri gihe ashengereye, ubuzima bwe bwari ugushengerera Yezu mu Isakaramentu ritagatifu ry’Ukaristiya,
Umuryango ufite inshingano zikurikira:
• Gushengereraigihe cyose Yezumuzima mu isakaramentu ry’Ukaristiya; intego vibanze ababikira bahamagarirwa ni Ugushengerera, muri uko gushengerera guhoraho niho bavoma imbaraga zihariye zibafasha kurangiza no gukora neza ibyo bahamagarirwa, ibyo bakabikora bibukako:
«muri Nyagasani duhumeka, dukora, kandi tukabaho ku bwe». Muri uko gushengerera bihoraho niho barangamira Ubwiza bw’Umwigisha wahisemo kutubera igitambo n’ifunguro nyabuzima atwiha mu Ukaristiya. Icyaranze uwashinze umuryango ari nacyo kiranga ubuzima bw’Abigishwa ba Yezu mu Ukaristiya gikubiye muri aya magambo «Umwigisha ari hano araguhamagara». (MAGISTER ADEST ET VOCAT TE)
• Guhongerera Ibyaha by’abahabwa nabi iryo Sakramentu ry/Urukundo.