IBYEREKEYE KIBEHO
Kibeho ni agace kitaruye gaherereye mu Karere ka Nyaruguru ho mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda. Hari intera y’urugendo rw’amasaha atatu uvuye Kigali, Umurwa mukuru w’u Rwanda n’ibilometero 30 gusa uvuye mu Mujyi wa Huye.
Amabonekerwa ya Bikira Mariya yagize Kibeho ihuriro ry’abantu benshi baza gusenga ndetse no kuhakorera ingendo nyobokamana. Ku ikubitiro Bikira Mariya yabonekeye Alfonsina Mumureke, umwana wari umunyeshuri muri Koleji, ishuri ubu ryitwa “Groupe Scolaire Mère du Verbe”, hari ku ya 28 Ugushyingo 1981 mu cyumba bafunguriramo. Alfonsina avuga ko yabonye umugore ufite uburanga buhebuje maze akamubwira ko yitwa “Nyina Wa Jambo“. Nyuma yaho gato, ku ya 12 Mutarama 1982, Bikira Mariya yabonekeye Nathaliya Mukamazimpaka mu cyumba bararagamo, maze ku ya 2 Werurwe 1982, abonekera Mariya Klara Mukangango. Mu gihe hari abandi benshi bavugwagaho kuba nabo barabonekewe, aba bakobwa batatu nibo bonyine bemejwe na Kiliziya ku italiki ya 29 Kamena 2001 nyuma y’iperereza rikomeye ryakozwe n’abaganga ndetse n’inzobere mu bya tewolojiya.
Kibeho ni ahantu heza ho gusengera, ku bantu baza bashaka Imana basaba ingabire yo kwisubiraho, bagafata umugambi wo guhongerera ibyaha byabo n’iby’isi yose muri rusange, bityo bakiyemeza guteza imbere ubwiyunge mu miryango yabo ndetse no muri sosiyete.
Ukwemera, Ukwisubiraho no Gusenga ni byo bintu by’ingenzi bigize ubutumwa Bikira Mariya yanyujije kuri aba bakobwa batatu, ngo babugeze ku isi yose. Imbuga yubatseho Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho ni ahantu hatagatifu kandi hagizwe n’ibice byinshi byifashishwa mu gusenga. Hubatse Shapeli yitiriwe “ Bikira Mariya umubyeyi wababaye”. Hari kandi na Shapeli y’amabonekerwa, Shapeli y’Ishengerera rihoraho, Inzira y’umusaraba, Inzira ya Rozari, isoko y’amazi n’ibindi.