top

Amakuru

Amakuru (Page 2)

Abantu nibisubireho bidatinze, bagarukire Imana: Nimwicuze, nimwicuze, nimwicuze! Nimuhinduke inzira zikigendwa.   Nimusenge ubutarambirwa kandi musabire isi kugira ngo ihinduke: Isi imeze nabi cyane, Isi yarigometse, nta rukundo n’amahoro yifitemo. Niba mutisubiyeho ngo muhindure imitima yanyu, mwese mugiye kugwa mu rwobo, ari byo kuvuga guhora mu byago byinshi kandi bidashira. Agahinda ka Bikira Mariya: Nyina wa Jambo arababaye cyane kubera ukwemera guke n’ukutihana biranga abantu b’iki gihe. Ababajwe kandi n’uko abantu badohotse ku muco mwiza, bakitabira ingeso mbi, bakishimira ikibi,

Abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri bakoreye urugendo nyobomana i Kibeho kuwa gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024 bari kumwe n’umwepisikopi wabo Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HARORIMANA. Mu butumwa yatanze kuri uwo munsi, yavuze ko gukora urugendo nyobokamana aho Bikira Mariya yigaragarije  I kibeho, bityo bikwiye ko mukristu wese  akwiye gusenga nta buryarya, ndetse batibagiwe no kwihana kuko ari bumwe mu buryo bwo guha icyubahiro uwo mubyeyi w’Imana waje atugana.  Agaruka ku butumwa bwa Kibeho, yerekanye ko Umubyeyi Bikira Mariya yaje i Kibeho

Mu rugendo Nyobokamana Abakirisitu ba Diyosezi ya Nyundo bakoreye I Kibeho kuri uyu wa 9 Werurwe 2024, Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wiyo Diyosezi ya Nyundo, yabasabye guhugukira isengesho kuko isengesho rihuza abantu n’Imana nkuko yabicishije kuri Bikira Mariya by’umwihariko umwana wayo Yezu Kristu. Myr Anaclet Mwumvaneza mu nyigisho ye yashishikarije Abakristu gusenga. Ati"Mu mibereho yacu, mu byo twirukamo bya buri munsi bidutungira ubuzima, tujye twibuka no gushaka umwanya tugenera Imana. Twibuke ko no mu butumwa bwa Yezu Kristu yafataga umwanya akitarura

Kuri uyu wa 8 Gashyantare Perezida wa Pologne Andrzej Duda na Madamu we Agata Kornhauser–Duda basuye ubutaka butagatifu bw’i Kibeho ku Ngoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo atemberezwa mu bice bitandukanye bigize Ingoro ya Bikira Mariya kandi asobanurirwa muri make amateka ajyanye n'amabonekerwa ya Kibeho.. Ni umunsi ukomeye mu mateka ku butaka butagatifu bw’i Kibeho kuko perezida wa Pologne ariwe mu Perezida wa mbere usuye iyi Ngoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo aho yaje arikumwe na Madamu we mu

Bikira Mariya Nyina wa Jambo. Mubyeyi w'abamwemera bakamwakira. dore twishyize imbere yawe tukurangamiye.   Twemera ko uri kumwe natwe nk'umubyeyi mu bana be, n'ubwo tutakubonesha amaso yacu y'umubiri.   Wowe nzira nziza igeza kuri Yezu Umukiza tugushimiye ibyiza byose tugukesha mu kubaho kwacu cyane cyane kuva ubwo mu kwicisha bugufi kwawe, wemeye kwigaragariza i Kibeho by'agatangaza mu gihe iyi si yacu yari ibikeneye cyane.   Komeza uduhe urumuri n'imbaraga, tubashe kwakira uko bikwiye ubutumwa bwawe budushishikariza guhinduka no kwihana ngo tubeho dukurikiza Ivanjili y'Umwana wawe.   Dutoze gusenga nta buryarya no gukundana nk'uko yadukunze, maze nk'uko wabisabye, duhore turi

Mu butumwa bwagarutsweho Nyiricyubahiro Musenyeri Celestin HAKIZIMANA umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro kuri uyu wa 15 Kanama 2023 ku munsi w’ijyanwa mw’ijujuru rya Bikira Mariya yibukije abakristu ko bagomba kunambira Imana yonyine mucunguzi w’isi kandi bagaharanira ko Bikira Mariya aryoherwa no kubona indabo ze zitoshye mbese bakomeye mu kwemera. Yakomeje agira ati” turi abana b’Imana kuko turi mu Ngoro yayo kuko ibigiye kutwerekwa atari urunturuntu ahubwo ari ukuri kuko tuzabaho mw’ ijuru aho turi mu by’Imana.Aha tweretswe ibimenyetso bibiri umugore wisesuye

Antoine Cardinal KAMBANDA , Arkiyepiskopi wa Kigali, akaba na Perezida w'inama nkuru y'abepiskopi mu Rwanda , yayoboye igitambo cya missa cyarimo abana bo muri arkidiyoseze ya Kigali bakoze urugendo nyobokamana ku ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho.           Mu butumwa bwe Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yagarutse ku mateka y’ingendo nyobokamana byumwihariko ku bana ko bidatangiye vuba aha no kuva na kera byabagaho ari umuhango umaze igihe aho yagize ati:”Bana urugendo nyobakamana ni igikorwa cy’ukwemera kuva kera. Abayisraeli, umuryango w’Imana, Imana yagiye

Amasomo y' Igitambo cya Misa cyo  kuwa 30 Nyakanga 2023, Icyumweru cya 17 Gisanzwe   Abatagatifu twizihiza: Juliette, Pierre Chrysologue, Abel   Isomo rya Mbere Igitabo cya mbere cy'Abami(1 Abami 3, 5.7-12) 5Umwami Salomoni ari i Gibewoni, Uhoraho amubonekera nijoro mu nzozi, nuko Imana iramubwira iti « Saba ! Urumva naguha iki ?» (6)Salomoni arasubiza ati 7«Uhoraho Mana yanjye, ni wowe wahaye umugaragu wawe kwima ingoma mu mwanya wa data Dawudi, jyewe w’agasore nkaba ntazi gutegeka. 8Umugaragu wawe ari hagati mu muryango witoranyirije, umuryango munini udashobora kubarwa

Ni ubutumwa bwagarutsweho kuri uyu wa 26 Nyakanga 2023 na Musenyeri Celestin HAKIZIMANA, umwepisikopi wa Diyoseze ya Gikongoro mu gitambo cya Misa ku ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho kitabiriwe n'abapadiri bakuru baturutse muri Paruwasi zose zo mu Rwanda ndetse n'abayobozi b'inama nkuru yizo paruwase baje mu rugendo nyobokamana. Mu butumwa bwe Musenyeri Celestin yibukije abapadiri n'abakristu agira ati uyu munsi turizihiza abatagatifu Ana na Yohakimi, ababyeyi ba Bikira Mariya, umubyeyi w’Imana, Nyogokuru na Sogokuru ba Yezu. Amavanjiri ntacyo atubwira

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.