top

Amakuru

Amakuru

Kuri iki cyumweru cya 8 gisanzwe umwaka C, byumwihariko I Kibeho tariki ya 2 Werurwe buri mwaka twizihiza umunsi mukuru w’ibonekerwa rya mbere Bikira Mariya abonekeye Marie Claire MUKANGANGO, ni igitambo cya misa cyabereye muri chapel y'ububabare birindwi bwa Bikira Mariya kitabirwa n'abakristu batandukanye baturutse mu bihugu nka Pologne, Uganda, RDC, Tanzania ndetse nabavuye muri diyosezi zitanduakanye zo mu Rwanda. Tariki ya 2 Werurwe 1982 nibwo bwa mbere Bikira Mariya yabonekeye MUKANGANGO Marie Claire byumwihariko azwiho kuba yarahawe ubutumwa bwo kwigisha

Kuri uyu wa16 Gashyantare 2025 mu gitambo cya misa twifatanyije n'abanyeshuli ba kaminuza Gatolika y'u Rwanda n'abarezi bayo baje mu rugendo nyobokamana i Kibeho, baherekejwe n'umuyobozi wa kaminuza Padiri Dr. NTAGANDA Laurent ari nawe wayoboye misa.ni urugendo ngaruka mwaka kuko buri mwaka baza gushimira umubyeyi Bikira Mariya by'umwihariko nka kaminuza yaragijwe umutima utagira inenge wa Bikira Mariya.     AMAFOTO  

Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2025 ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho hateraniye Abiyeguriyimana baturutse mu miryango itandukanye mu Rwanda ndetse no mu mahanga baje kwizihiza Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa benemuntu n’imyaka 125 ivanjili igeze mu Rwanda ukaba n’ Umunsi Mpuzamahanga wo Kwiyegurira Imana. Muri uwo munsi mukuru hatanzwe ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti «Abiyeguriyimana, abahamya b’Amizero ubuvandimwe n’amahoro mu bantu» cyatanzwe na Padiri Eugene NIYONZIMA, sac  uhagarariye Abapalotini mu Rwanda, Burundi,RDC, no mu Bubiligi, mu

    Mu nyigisho ye Nyiricyubahiro Mgr Celestin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro mu nyigisho ye yibanze ku mpamvu nyamukuru tuzirikana umunsi wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo aho yagize ati: Bavandimwe Umubyeyi Bikira Maria yabonekeye abana batatu hano i Kibeho avuga ati ndi Nyina wa Jambo. Iri zina ritwigisha ingingo ikomeye igize ukwemera kwacu. Ukwemera gatolika gukubiye mu ndangakwemera ya Kiliziya. Iyi ndangakwemera kuri Bikira Maria igira iti, “Nyagasani Yezu Kristu, Umwana w’ikinege w’Imana, Imana ikomoka ku Mana…yasamwe ku bwa

Kuva ku wa gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024, Komite Nyobozi ishinzwe iterambere ry’ubukerarugendo mu Karere ka Nyaruguru (COPIL) yitabiriye imurikagurisha ry’ubukerarugendo ribera i Colmar mu mujyi wa Strasbourg, mu gihugu cy'u Bufaransa. Ni ubutumire bw'ubukerarugendo butagira umupaka. Iri murika riba buri mwaka, ariko ni ku nshuro ya mbere Ubukerarugendo butagira umupaka butumira Akarere ka Nyuguru muriryo murikagurisha rigamije guteza imbere u Rwanda, Nyuguru na Kibeho hagamijwe kwakira neza abaje gusura ubukerarugendo bushingiye ku ngendo nyobokamana. Nk’uko byatangajwe n'akarere,

Uyu munsi tariki ya 10 Ugushyingo 2024, i Kibeho ku Ngoro ya Bikira Mariya  Musenyeri Eugene DUSHIMURUKUNDO, umuyobozi w'ingoro niwe wayoboye igitambo cya misa ntagatifu cyitabiriwe n'abakristu baturutse muri Diyosezi zitandukanye zo mu Rwanda ndetse nabaturutse mu gihugu cya Pologne baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho. Mu nyigisho Musenyeri Eugene DUSHIMURUKUNDO yibanze kubutumwa bwo kumenya icyo Imana idushakaho nk'abakristu, bakora ibinezeza Imana umuremyi wa byose, ari nabyo bidusatiriza ubwicishabugufi bwa Yezu kuko uwikuza wese adakujijwe

[

KIBEHO: Uyu munsi tariki ya 3 Ugushyingo 2024 mu gitambo cya Misa ntagatifu y'umunsi mukuru w'abatagatifu bose cyayobowe na Mgr Eugene DUSHIMURUKUNDO, igisonga cy'umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro afatanyije na Mgr Laurence SEMUSUKU, igisonga cy'umwepiskopi wa Arkidiosezi ya Kampala muri Uganda waje aherekeje abakristu baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya w'i kibeho ndetse n'abandi basaseridoti bafatanyije.

Mu nyigisho ye,yibukije abakristu ko abatagatifu baduha imbaraga zo kubigana kugirango dukore ibyiza nkibyo bakoze bigatuma byatumye bagera mu cyiciro cyo kuba abatagatifu twizihiza uyu munsi wa none nka kiliziya umuryango w'Imana ariko bikadusaba imbaraga zo guhugukira isengesho no gukora ibyiza twiyambaza Imana n'Umubyeyi Bikira Mariya waduhaye ubutumwa bwo gusenga ntaburyarya ndetse no kuba indabo nziza zihumurira bose na hose kuko aribyo bituma twera imbuto, tukaba urugero rwiza mu bandi bityo tugahindura isi yandujwe n'icyaha. Mu gitambo cya Misa, ninaho Mgr Eugene DUSHIMURUKUNDO yakiriwe kumugaragaro na P. Jean Pierre GATETE, SAC, umuyobozi wungirije w'Ingoro ya Bikira Mariya amweraka abakristu kumugaragaro nk'umuyobozi mushya w'Ingoro uzajya afatanya na Padiri HARELIMANA François,SAC wari usanzwe ariwe muyobozi mukuru ya Bikira Mariya w'i Kibeho ndetse yifurizwa n'abakristu kuzagira ubutumwa bwiza, mu nshingano nshya atangiye. ]AMAFOTO [caption id="attachment_5466" align="aligncenter" width="300"] Mu gitambo cya Misa ntagatifu hamwe n'abasaseridoti batandukanye[/caption] AMAFOTO

 

KIBEHO: Mu gitambo cya misa ntagatifu icyumweru cya 30 gisanzwe yayobowe na Padiri Jean Pierre GATETE, SAC twifatanyije n'abakristu baturutse muri Poland 🇵🇱 na Côte d'Ivoire🇨🇮 nabo mu ndobo za Maria baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya w'i Kibeho.
Mu nyigisho ye Padiri Jean Pierre GATETE yibukije abakristu ko Imana ari umubyeyi, nk'abakristu bamaze kumenya ko Imana ari umubyeyi ko bakwiye kubyishimira,Imana niyo yonyine ikwiye kwiringirwa, gutakirwa kuko ariyo mugenga wa byose.
Ni byiza ko nk'abakristu bamenye kristu twongera kurangamira Imana tukayihanga amaso kuko niyo yonyine ishobora kudufasha mubyo twebwe ubwacu tutakwishoboza nk'abanyantege nke, nk'abantu bamenye Imana tuyiringire, tuyiririre mu bihe bitugoye kuo niyo gisubizo kubayizeye.
AMAFOTO

             

                     

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.