top

Author: Ufitinema Dieudonne

Articles posted by Ufitinema Dieudonne (Page 5)

Abatagatifu twizihiza: Léonard de Noblat, Dimitrien, Protais, Théobald Isomo rya Mbere Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 11, 29-36) Bavandimwe, 29igihe Imana imaze gutanga no gutora ntiyisubiraho. 30Nk’uko namwe kera mutumviraga, none ubu ngubu mukaba mwaragiriwe impuhwe ku mpamvu y’ukutumvira kw’Abayisraheli, 31bityo na bo ubu ngubu banze kumvira kugira ngo mugirirwe impuhwe, mu gihe cyabo na bo bazazigirirwe. 32Imana yakoranirije abantu bose mu bwigomeke, kugira ngo bose hamwe ibagirire imbabazi. 33Mbega ukuntu ubukungu n’ubuhanga n’ubwenge by’Imana birengeje urugero ! Mbega ukuntu imigambi

Abatagatifu twizihiza: Charles Borromée, Adorateur, Grégoire Isomo rya Mbere Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 11, 1-2a.11-12.25-29) Bavandimwe, 1reka mbaze rero : mbese Imana yaba yaraciye umuryango wayo ? Oya, ntibikabe ! Nanjye ndi Umuyisraheli wo mu rubyaro rwa Abrahamu, mu nzu ya Benyamini. 2aNta bwo Imana yaciye umuryango wayo kandi ari wo yari yaratoye. 11Reka nongere mbaze : Abayisraheli batsitariye kugwa ngo bahere hasi ? Oya, ntibikabe ! Ahubwo ugutsitara kwabo kwatumye uburokorwe bugera ku banyamahanga kugira ngo bibatere ishyari. 12Ubwo

Abatagatifu twizihiza: Hubert, Césaire, Sylvie, Théodore Isomo rya Mbere Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 9, 1-5) Bavandimwe, 1ndavuga ukuri muri Kristu rwose simbeshya: icyemezo ndagitangana umutimanama wanjye muri Roho Mutagatifu. 2Mfite agahinda kenshi n’intimba inshengura umutima ubutitsa. 3Koko rero nakwiyifuriza kuba ikivume jyewe ubwanjye ngatandukana na Kristu, nigurana abavandimwe banjye dusangiye ubwoko ku bw’umubiri, 4ari bo Abayisraheli. Ni bo batowe, bahabwa ikuzo n’amasezerano, amategeko, imihango n’ubuhanuzi. 5Abasekuruza babo ni bo Kristu akomokaho ku bw’umubiri, We usumba byose, Imana isingizwa iteka ryose.

Abatagatifu twizihiza: Wénefride, Marcien Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cy'Umuhanuzi Izayi(Iz 25,6-10a) Hanyuma mbona ijuru rishya, n’isi nshya; koko rero ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byazimiye, n’inyanja itakiriho. Nuko mbona Umurwa mutagatifu, Yeruzalemu nshya, yururukaga iva mu ijuru ku Mana, yabukereye nk’umugeni witeguye gusanganira umugabo we. Hanyuma numva ijwi riranguruye riturutse mu ntebe y’ubwami, rivuga riti «Dore Ingoro y’Imana mu bantu! Izabana na bo. Bazaba abantu bayo, Imana na Yo ibane na bo: izahanagure icyitwa amarira cyose ku maso

Abatagatifu twizihiza: Floribert, Hélène de Sinope Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuwe(Hish 7,2-4.9-14) yewe Yohani, 2mbona Umumalayika uzamuka ajya iburasirazuba, afite ikashe y’Imana nzima. Avuga mu ijwi riranguruye, abwira ba bamalayika bane bari bahawe ububasha bwo kugirira nabi isi n’inyanja ati 3« Muririnde kugirira nabi isi, inyanja cyangwa ibiti, mbere y’uko turangiza gushyira ikimenyetso ku gahanga k’abagaragu b’Imana yacu. » 4Nuko numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso : abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bo mu miryango yose y’Abayisraheli. 9Nyuma y’ibyo mbona

Abatagatifu twizihiza: Quentin, Alphonse Rodriguez Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 8, 18-25) Bavandimwe, nsanga amagora y’igihe cy’ubu ngubu atagereranywa n’ikuzo rizatugaragarizwamo. Ndetse n’ibiremwa byose birarekereje ngo birebe igaragazwa ry’abana b’Imana : n’ubwo ibyo biremwa bitagifite agaciro, atari ku bushake bwabyo ahubwo ku bw’Uwabigennye atyo, biracyafite amizero. Kuko n’ibyaremwe ubwabyo bizagobotorwa ingoyi y’ubushanguke, maze bigasangira ubwigenge n’ikuzo by’abana b’Imana. Tuzi neza ko na n’ubu ibiremwa byose binihira icyarimwe, nk’ibiri mu mibabaro yo kuramukwa. Nyamara si byo byonyine, ndetse natwe abahawe Roho

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.