IMINSI MIKURU Y’INGENZI IHIMBAZWA I KIBEHO
12 Mutarama: Umunsi wo kwibuka ibonekerwa rya mbere rya Nataliya MUKAMAZIMPAKA ryabaye mu mwaka wa 1982 3 Werurwe: Umunsi wo kwibuka ibonekerwa rya mbere rya Mariya Klara MUKANGANGO ryabaye mu mwaka wa 1982 31 Gicurasi: Umunsi w’itahwa rya Kiliziya yaragijwe Bikira Mariya Umubyeyi wababaye cyane (2003) 15 Kanama: Umunsi mukuru w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Asomusiyo) 15 Nzeri: Umunsi wa Bikira Mariya Umunyamibabaro 7 Ukwakira: Umunsi wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari 28 Ugushyingo: Bikira Mariya w’i Kibeho.
INGINGO Z’INGENZI Z’UBUTUMWA BWA KIBEHO
Abantu nibisubireho bidatinze, bagarukire Imana: Nimwicuze, nimwicuze, nimwicuze! Nimuhinduke inzira zikigendwa. Nimusenge ubutarambirwa kandi musabire isi kugira ngo ihinduke: Isi imeze nabi cyane, Isi yarigometse, nta rukundo n’amahoro yifitemo. Niba mutisubiyeho ngo muhindure imitima yanyu, mwese mugiye kugwa mu rwobo, ari byo kuvuga guhora mu byago byinshi kandi bidashira. Agahinda ka Bikira Mariya: Nyina wa Jambo arababaye cyane kubera ukwemera guke n’ukutihana biranga abantu b’iki gihe. Ababajwe kandi n’uko abantu badohotse ku muco mwiza, bakitabira ingeso mbi, bakishimira ikibi,
MYR VISENTI HAROLIMANA YASABYE ABAKRISTU KUTANANGIRA IMITIMA YABO BAGAKURIKIZA UBUTUMWA BIKIRA MARIYA YATANGIYE I KIBEHO.
Abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri bakoreye urugendo nyobomana i Kibeho kuwa gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024 bari kumwe n’umwepisikopi wabo Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HARORIMANA. Mu butumwa yatanze kuri uwo munsi, yavuze ko gukora urugendo nyobokamana aho Bikira Mariya yigaragarije I kibeho, bityo bikwiye ko mukristu wese akwiye gusenga nta buryarya, ndetse batibagiwe no kwihana kuko ari bumwe mu buryo bwo guha icyubahiro uwo mubyeyi w’Imana waje atugana. Agaruka ku butumwa bwa Kibeho, yerekanye ko Umubyeyi Bikira Mariya yaje i Kibeho
MYR ANACLET MWUMVANEZA ARASABA ABAKRISTU GUHUGUKIRA ISENGESHO.
Mu rugendo Nyobokamana Abakirisitu ba Diyosezi ya Nyundo bakoreye I Kibeho kuri uyu wa 9 Werurwe 2024, Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wiyo Diyosezi ya Nyundo, yabasabye guhugukira isengesho kuko isengesho rihuza abantu n’Imana nkuko yabicishije kuri Bikira Mariya by’umwihariko umwana wayo Yezu Kristu. Myr Anaclet Mwumvaneza mu nyigisho ye yashishikarije Abakristu gusenga. Ati"Mu mibereho yacu, mu byo twirukamo bya buri munsi bidutungira ubuzima, tujye twibuka no gushaka umwanya tugenera Imana. Twibuke ko no mu butumwa bwa Yezu Kristu yafataga umwanya akitarura
Perezida wa Pologne yasuye Ingoro ya Bikira Mariya w’i Kibeho.
Kuri uyu wa 8 Gashyantare Perezida wa Pologne Andrzej Duda na Madamu we Agata Kornhauser–Duda basuye ubutaka butagatifu bw’i Kibeho ku Ngoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo atemberezwa mu bice bitandukanye bigize Ingoro ya Bikira Mariya kandi asobanurirwa muri make amateka ajyanye n'amabonekerwa ya Kibeho.. Ni umunsi ukomeye mu mateka ku butaka butagatifu bw’i Kibeho kuko perezida wa Pologne ariwe mu Perezida wa mbere usuye iyi Ngoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo aho yaje arikumwe na Madamu we mu
ISENGESHO RYO KWIYAMBAZA BIKIRA MARIYA W’I KIBEHO
Bikira Mariya Nyina wa Jambo. Mubyeyi w'abamwemera bakamwakira. dore twishyize imbere yawe tukurangamiye. Twemera ko uri kumwe natwe nk'umubyeyi mu bana be, n'ubwo tutakubonesha amaso yacu y'umubiri. Wowe nzira nziza igeza kuri Yezu Umukiza tugushimiye ibyiza byose tugukesha mu kubaho kwacu cyane cyane kuva ubwo mu kwicisha bugufi kwawe, wemeye kwigaragariza i Kibeho by'agatangaza mu gihe iyi si yacu yari ibikeneye cyane. Komeza uduhe urumuri n'imbaraga, tubashe kwakira uko bikwiye ubutumwa bwawe budushishikariza guhinduka no kwihana ngo tubeho dukurikiza Ivanjili y'Umwana wawe. Dutoze gusenga nta buryarya no gukundana nk'uko yadukunze, maze nk'uko wabisabye, duhore turi
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatatu 27 Ukuboza 2023
Umunsi wa Mutagatifu Yohani, Intumwa Abatagatifu twizihiza: Jean l'évangéliste, Fabiola, Nicarète Isomo rya Mbere Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere ya Yohani(1 Yh 1,1-4) Isomo rya Mbere Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere ya Yohani(1 Yh 1,1-4) Ibyariho kuva mu ntangiriro n’ibyo twiyumviye kuri Jambo Nyir’ubugingo, ibimwerekeyeho twiboneye n’amaso yacu, tukabyitegereza, tukabikorakoza ibiganza byacu, ni byo namwe tubamenyesha. Koko, Ubugingo bwarigaragaje maze turabwibonera; none turahamya kandi tukabamenyesha ubwo Bugingo buzahoraho iteka, bwari kumwe n’Imana kandi bukatwigaragariza. Nuko rero, ibyo twiboneye kandi tukabyumva, turabibamenyesheje, kugira ngo namwe
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kabiri 26 Ukuboza 2023 Kuwa Mbere wa Noheli
Abatagatifu twizihiza: Étienne, Nicodème de Tismana Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cy'Ibyakozwe n'Intumwa (Intu 6,8-10;7,54-60) Sitefano, uko Imana yakamusenderejemo ubutoneshwe n’ububasha, yakoraga ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye muri rubanda. Ariko abantu bo mu isengero ryitwa «iry’ababohowe», hamwe n’Abanyasireni n’Abanyalegisandiriya, n’abantu bo muri Silisiya n’abo muri Aziya, batangira kujya impaka na Sitefano. Nyamara ntibashoboraga guhangara ubuhanga bwe kimwe na Roho wamuvugiragamo. Ayo magambo ya Sitefano arabarakaza, bamuhekenyera amenyo. Naho we yuzura Roho Mutagatifu, ahanga amaso ijuru, abona ikuzo ry’Imana na Yezu ahagaze iburyo bw’Imana.
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatandatu 23 Ukuboza 2023 Icyumweru cya 3 Cy`Adventi
Abatagatifu twizihiza: Victoire, Yves de Chartres Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Malakiya (Mal 3, 1-4.23-24) Dore uko Uhoraho avuze: 1Ngaha ngiye kohereza intumwa yanjye kugira ngo intunganyirize inzira. Ni bwo Umutegetsi mushaka azaza mu Ngoro ye abatunguye; koko rero, Umumalayika w’isezerano mwifuza nguyu araje! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuga. 2Ni nde uzihanganira umunsi azazaho ? Ni nde uzakomeza agahagarara igihe azigaragariza? Azaba ameze nk’umuriro w’umucuzi cyangwa nk’isabune y’umumeshi. 3Azicara hamwe kugira ngo ashongeshe kandi asukure. Azasukura bene Levi, abayungurure
Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatanu 22 Ukuboza 2022 Icyumweru cya 3 Cy`Adventi
Abatagatifu twizihiza: Adam, Anastasie, Flavien Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cya mbere cya Samweli(1 Sam 1, 24-28; 2,1) 1,24Samweli amaze gucuka, nyina Ana aramuzamukana hamwe n’ikimasa cy’imyaka itatu, incuro y’ifu y’ingano n’uruhago rw’uruhu rurimo divayi, amwinjiza mu Ngoro y’Uhoraho i Silo, kandi umwana yari akiri muto. 25Batamba cya kimasa, maze umwana bamushyikiriza Heli. 26Ana ati « Umbabarire, shobuja! Uhorane ubugingo, shobuja! Ni jye wa mugore wari iruhande rwawe aha ngaha, nsenga Uhoraho. 27Uyu mwana ni we nasabaga, none Uhoraho yampaye icyo