IBONEKERWA RYA MBERE RYA MARIE CLAIRE MUKANGANGO
Kuri iki cyumweru cya 8 gisanzwe umwaka C, byumwihariko I Kibeho tariki ya 2 Werurwe buri mwaka twizihiza umunsi mukuru w’ibonekerwa rya mbere Bikira Mariya abonekeye Marie Claire MUKANGANGO, ni igitambo cya misa cyabereye muri chapel y'ububabare birindwi bwa Bikira Mariya kitabirwa n'abakristu batandukanye baturutse mu bihugu nka Pologne, Uganda, RDC, Tanzania ndetse nabavuye muri diyosezi zitanduakanye zo mu Rwanda. Tariki ya 2 Werurwe 1982 nibwo bwa mbere Bikira Mariya yabonekeye MUKANGANGO Marie Claire byumwihariko azwiho kuba yarahawe ubutumwa bwo kwigisha
KIBEHO: IGITAMBO CYA MISA NTAGATIFU KU NGORO YA BIKIRA MARIYA I KIBEHO
Uyu munsi ni icyumweru cya 7 gisanzwe umwaka c ku Ngoro ya Bikira Mariya w'i kibeho twifatanyije n'abakristu baturutse mu gihugu cya Pologne, indabo za Mariya mu rugendo nyobokamana ngaruka kwezi bakorera i Kibeho ndetse n'abandi bakristu baturutse muri diyosezi zitandukanye zo mu Rwanda baje mu rugendo nyobokamana. AMAFOTO
KIBEHO:KAMINUZA GATOLIKA MU RUGENDO NYOBOKAMANA
Kuri uyu wa16 Gashyantare 2025 mu gitambo cya misa twifatanyije n'abanyeshuli ba kaminuza Gatolika y'u Rwanda n'abarezi bayo baje mu rugendo nyobokamana i Kibeho, baherekejwe n'umuyobozi wa kaminuza Padiri Dr. NTAGANDA Laurent ari nawe wayoboye misa.ni urugendo ngaruka mwaka kuko buri mwaka baza gushimira umubyeyi Bikira Mariya by'umwihariko nka kaminuza yaragijwe umutima utagira inenge wa Bikira Mariya. AMAFOTO
KIBEHO HIZIHIRIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABIYEGURIYE IMANA
Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2025 ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho hateraniye Abiyeguriyimana baturutse mu miryango itandukanye mu Rwanda ndetse no mu mahanga baje kwizihiza Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa benemuntu n’imyaka 125 ivanjili igeze mu Rwanda ukaba n’ Umunsi Mpuzamahanga wo Kwiyegurira Imana. Muri uwo munsi mukuru hatanzwe ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti «Abiyeguriyimana, abahamya b’Amizero ubuvandimwe n’amahoro mu bantu» cyatanzwe na Padiri Eugene NIYONZIMA, sac uhagarariye Abapalotini mu Rwanda, Burundi,RDC, no mu Bubiligi, mu
INYIGISHO Y’UMUNSI UBANZIRIZA UMUNSI MUKURU WA BIKIRA MARIYA NYINA WA JAMBO
Mu nyigisho ye Nyiricyubahiro Mgr Celestin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro mu nyigisho ye yibanze ku mpamvu nyamukuru tuzirikana umunsi wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo aho yagize ati: Bavandimwe Umubyeyi Bikira Maria yabonekeye abana batatu hano i Kibeho avuga ati ndi Nyina wa Jambo. Iri zina ritwigisha ingingo ikomeye igize ukwemera kwacu. Ukwemera gatolika gukubiye mu ndangakwemera ya Kiliziya. Iyi ndangakwemera kuri Bikira Maria igira iti, “Nyagasani Yezu Kristu, Umwana w’ikinege w’Imana, Imana ikomoka ku Mana…yasamwe ku bwa
AKARERE KA NYARUGURU MU IMURIKAGURISHA RYA BA MUKERARUGENDO MURI COLMAR, MU BUFARANSA
Kuva ku wa gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024, Komite Nyobozi ishinzwe iterambere ry’ubukerarugendo mu Karere ka Nyaruguru (COPIL) yitabiriye imurikagurisha ry’ubukerarugendo ribera i Colmar mu mujyi wa Strasbourg, mu gihugu cy'u Bufaransa. Ni ubutumire bw'ubukerarugendo butagira umupaka. Iri murika riba buri mwaka, ariko ni ku nshuro ya mbere Ubukerarugendo butagira umupaka butumira Akarere ka Nyuguru muriryo murikagurisha rigamije guteza imbere u Rwanda, Nyuguru na Kibeho hagamijwe kwakira neza abaje gusura ubukerarugendo bushingiye ku ngendo nyobokamana. Nk’uko byatangajwe n'akarere,
IGITAMBO CYA MISA NTAGATIFU ICYUMWERU CYA 32 GISANZWE
Uyu munsi tariki ya 10 Ugushyingo 2024, i Kibeho ku Ngoro ya Bikira Mariya Musenyeri Eugene DUSHIMURUKUNDO, umuyobozi w'ingoro niwe wayoboye igitambo cya misa ntagatifu cyitabiriwe n'abakristu baturutse muri Diyosezi zitandukanye zo mu Rwanda ndetse nabaturutse mu gihugu cya Pologne baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho. Mu nyigisho Musenyeri Eugene DUSHIMURUKUNDO yibanze kubutumwa bwo kumenya icyo Imana idushakaho nk'abakristu, bakora ibinezeza Imana umuremyi wa byose, ari nabyo bidusatiriza ubwicishabugufi bwa Yezu kuko uwikuza wese adakujijwe
KIBEHO: IGITAMBO CYA MISA NTAGATIFU UMUNSI MUKURU W’ABATAGATIFU BOSE
[
KIBEHO: Uyu munsi tariki ya 3 Ugushyingo 2024 mu gitambo cya Misa ntagatifu y'umunsi mukuru w'abatagatifu bose cyayobowe na Mgr Eugene DUSHIMURUKUNDO, igisonga cy'umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro afatanyije na Mgr Laurence SEMUSUKU, igisonga cy'umwepiskopi wa Arkidiosezi ya Kampala muri Uganda waje aherekeje abakristu baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya w'i kibeho ndetse n'abandi basaseridoti bafatanyije.






IGITAMBO CYA MISA NTAGATIFU ICYUMWERU CYA 30 GISANZWE



IGITAMBO CYA MISA NTAGATIFU ICYUMWERU CYA 29 GISANZWE




