top

Author: Aimable Editor

Articles posted by Aimable Editor

Amasomo y' Igitambo cya Misa cyo ku wa Mbere  30 Ukwakira 2023Icyumweru cya 30 Gisanzwe Abatagatifu twizihiza: Marie-Madeleine Postel, Athanasia de Rome Isomo rya Mbere Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 8, 12-17) 12Bavandimwe, turimo umwenda ariko si uw’umubiri, byatuma tugomba kubaho tugengwa n’umubiri. 13Kuko nimubaho mugengwa n’umubiri, muzapfa ; ariko niba ku bwa roho mucitse ku bikorwa b’umubiri, muzabaho. 14Abayoborwa na Roho w’Imana, abo ni bo bana b’Imana. 15Kandi rero ntimwahawe roho y’ubucakara ibasubiza nanone mu bwoba, ahubwo mwahawe roho ibagira abana

Abatagatifu twizihiza: Jude( Thaddée, apôtre ), Cyrille, Simon le Cananéen Isomo rya Mbere Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi(Ef 2, 19-22) Bavandimwe, ubu rero muri Kristu Yezu, ntimukiri abanyamahanga n’abasuhuke; ahubwo muri ubwoko bumwe n’abatagatifujwe, mubarirwa mu muryango w’Imana. Muri inzu yubatswe mu kibanza cy’intumwa n’abahanuzi, maze Yezu Kristu ubwe akaba Ibuye riyishyigikira. Ibimwubatseho byose bizamuka bisobekeranye neza, bigahinduka Ingoro Ntagatifu ibereye Nyagasani. Namwe kandi ni We mukesha gusobekwa kuri iyo nzu imwubatseho, kugira ngo muhinduke ingoro y’Imana ku bwa Roho Mutagatifu. Iryo

Abatagatifu twizihiza: Namace, Gaudiose, Evariste Isomo rya Mbere Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 7, 18-25a) Bavandimwe, 18nzi neza ko icyiza kitandimo kubera intege nke z’umubiri wanjye. Nshobora kwifuza icyiza, ariko kugikora bikananira. 19Kuko icyiza nifuza ntagikora, naho ikibi ndashaka akaba ari cyo nkora. 20Niba rero icyo ndashaka ari cyo nkora, ntibikibaye jyewe ugikora ahubwo ni icyaha gituye muri jye. 21Jyewe ushaka gukora icyiza, nsanga hari iri tegeko ko ikibi ari cyo kimbangukira. 22Nishimira amategeko y’Imana mu mutima wanjye, 23nyamara nkabona irindi tegeko

Isomo rya Mbere Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 6, 19-23) Bavandimwe, ndavuga ku buryo bw’abantu mbitewe n’intege nke zanyu. Ubwo mwari mwareguriye imibiri yanyu gukora ibiterasoni n’ubwigomeke, noneho rero nimuyegurire ubutungane butanga ubutagatifu. Koko rero igihe mwari abagaragu b’icyaha, ntimwagengwaga n’ubutungane. Mbese byabunguye iki icyo gihe ? Ko ahubwo ubu ngubu bibateye isoni, kuko amaherezo yabyo ari urupfu ! Ariko ubu ngubu, kuva aho mugobotorewe icyaha mukaba abagaragu b’Imana, mweze imbuto zigeza ku butagatifu, amaherezo akazaba ubugingo

Abatagatifu twizihiza: Robert Bellarmin, Renaud     Isomo rya Mbere     Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Timote(1 Tim 3, 1-13)     Nkoramutima yanjye, dore ijambo rigomba kwizerwa : ni uko umuntu wumva ashaka kuba umwepiskopi, aba yifuje gushingwa umurimo mwiza cyane. Ariko rero, umwepiskopi agomba kuba ari umuntu w’inyangamugayo, washyingiwe rimwe risa, ntagire inda nini, agacisha make, akagira ubupfura, akamenya kwakira neza abamugana kandi akaba ashoboye ibyo kwigisha, ntabe umunywi cyangwa umunyarnahane, ahubwo agahorana ineza, akazira gushotorana kandi ntabe

Abatagatifu twizihiza:Corneille et Cyprien, Principe, Sara, Thérence Isomo rya Mbere Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Timote(1 Tim 1, 15-17) Nkoramutima yanjye, dore ijambo rigomba kwizerwa, kandi rikwiye kwakiranwa ubwuzu na bose : ni uko Kristu Yezu yaje ku isi kugira ngo akize abanyabyaha, muri bo jye nkaba uwa mbere. Kandi kuba naragiriwe imbabazi, ni ukugira ngo Kristu Yezu ahere kuri jye maze yerekane ubuntu bwe bwose, bityo angire urugero rw’abagomba kuzamwemera bose bizeye ubugingo bw’iteka. Umwami w’ibihe byose, ari na We

Bikira Mariya Umubyeyi wababaye Abatagatifu twizihiza: Joseph le Jeune, Nicodème, Albin Isomo rya Mbere Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi(Heb 5, 7-9) Bavandimwe, 7mu gihe cy’imibereho ye yo ku isi, Kristu ni we wasengaga atakamba mu miborogo n’amarira, abitura Uwashoboraga kumurokora urupfu, maze arumvirwa kuko yagororokeye Imana. 8Nubwo yari Mwana bwose, ibyo yababaye byamwigishije kumvira; 9maze aho amariye kuba intagereranywa, abamwumvira bose abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka. Iryo ni Ijambo ry’Imana. ZABURI Zaburi ya 31(30), 2-3a, 3bc-4, 5-6,15-16, 20 Mana yanjye, unkize ugiriye impuhwe zawe. Uhoraho, ni wowe buhungiro bwanjye,

Umunsi mukuru w’ikuzwa ry’Umusaraba mutagatifu Abatagatifu twizihiza: Albert de Jérusalem, Corneille, Crescent, Materne Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cy’Ibarura (Ibar 21,4b-9) Icyo gihe Abayisraheli bari mu rugendo mu butayu, imbaga iza gucikira intege mu nzira, itangira kugaya Imana na Musa ivuga iti «Mwadukuriye iki mu Misiri? Mwagira ngo tugwe muri ubu butayu butagira amazi ntibubemo n’umugati! Twarambiwe guhora turya iriya ngirwamugati.» Uhoraho aterereza Abayisraheli inzoka zifite ubumara butwika, zirabarya bapfamo abantu benshi cyane. lmbaga iza isanga Musa, iramubwira iti «Twakoze icyaha igihe

Amasomo y' Igitambo cya Misa cyo ku wa Kabiri,12 Nzeri 2023, Icyumweru cya 23 Gisanzwe.   Isomo rya Mbere Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi(Kol 2, 6-15) Bavandimwe, 6nimukomeze mujye mbere muri Kristu Yezu mbese nk’uko mwamubwiwe; 7mushore imizi muri We kandi mube ari We mwishingikirizaho, mukomejwe n’ukwemera babatoje, mushimira Imana ubudahwema. 8Muramenye ntihazagire ubashukisha bene za nyigisho z’ubuhendanyi bita ubuhanga bwahebuje, zihuje n’ibitekerezo by’ubuyobe bw’abantu, zigashingira ku by’isi, ariko ziyuranye na Kristu. 9Koko rero ni We ubusendere bwose bwa kamere-Mana

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.