-
INYIGISHO Y’UMUNSI UBANZIRIZA UMUNSI MUKURU WA BIKIRA MARIYA NYINA WA JAMBO
Mu nyigisho ye Nyiricyubahiro Mgr Celestin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro mu nyigisho ye yibanze ku mpamvu nyamukuru tuzirikana umunsi wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo aho yagize ati: Bavandimwe Umubyeyi Bikira Maria yabonekeye abana batatu hano i Kibeho
-
AKARERE KA NYARUGURU MU IMURIKAGURISHA RYA BA MUKERARUGENDO MURI COLMAR, MU BUFARANSA
Kuva ku wa gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024, Komite Nyobozi ishinzwe iterambere ry’ubukerarugendo mu Karere ka Nyaruguru (COPIL) yitabiriye imurikagurisha ry’ubukerarugendo ribera i Colmar mu mujyi wa Strasbourg, mu gihugu cy'u Bufaransa. Ni ubutumire bw'ubukerarugendo butagira umupaka. Iri
-
IGITAMBO CYA MISA NTAGATIFU ICYUMWERU CYA 32 GISANZWE
Uyu munsi tariki ya 10 Ugushyingo 2024, i Kibeho ku Ngoro ya Bikira Mariya Musenyeri Eugene DUSHIMURUKUNDO, umuyobozi w'ingoro niwe wayoboye igitambo cya misa ntagatifu cyitabiriwe n'abakristu baturutse muri Diyosezi zitandukanye zo mu Rwanda ndetse nabaturutse mu gihugu cya Pologne
-
KIBEHO: IGITAMBO CYA MISA NTAGATIFU UMUNSI MUKURU W’ABATAGATIFU BOSE
[
KIBEHO: Uyu munsi tariki ya 3 Ugushyingo 2024 mu gitambo cya Misa ntagatifu y'umunsi mukuru w'abatagatifu bose cyayobowe na Mgr Eugene DUSHIMURUKUNDO, igisonga cy'umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro afatanyije na Mgr Laurence SEMUSUKU, igisonga cy'umwepiskopi wa Arkidiosezi ya Kampala muri Uganda waje aherekeje abakristu baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya w'i kibeho ndetse n'abandi basaseridoti bafatanyije.
Mu nyigisho ye,yibukije abakristu ko abatagatifu baduha imbaraga zo kubigana kugirango dukore ibyiza nkibyo bakoze bigatuma byatumye bagera mu cyiciro cyo kuba abatagatifu twizihiza uyu munsi wa none nka kiliziya umuryango w'Imana ariko bikadusaba imbaraga zo guhugukira isengesho no gukora ibyiza twiyambaza Imana n'Umubyeyi Bikira Mariya waduhaye ubutumwa bwo gusenga ntaburyarya ndetse no kuba indabo nziza zihumurira bose na hose kuko aribyo bituma twera imbuto, tukaba urugero rwiza mu bandi bityo tugahindura isi yandujwe n'icyaha. Mu gitambo cya Misa, ninaho Mgr Eugene DUSHIMURUKUNDO yakiriwe kumugaragaro na P. Jean Pierre GATETE, SAC, umuyobozi wungirije w'Ingoro ya Bikira Mariya amweraka abakristu kumugaragaro nk'umuyobozi mushya w'Ingoro uzajya afatanya na Padiri HARELIMANA François,SAC wari usanzwe ariwe muyobozi mukuru ya Bikira Mariya w'i Kibeho ndetse yifurizwa n'abakristu kuzagira ubutumwa bwiza, mu nshingano nshya atangiye. ]AMAFOTO [caption id="attachment_5466" align="aligncenter" width="300"] Mu gitambo cya Misa ntagatifu hamwe n'abasaseridoti batandukanye[/caption] AMAFOTO -
IGITAMBO CYA MISA NTAGATIFU ICYUMWERU CYA 30 GISANZWE
KIBEHO: Mu gitambo cya misa ntagatifu icyumweru cya 30 gisanzwe yayobowe na Padiri Jean Pierre GATETE, SAC twifatanyije n'abakristu baturutse muri Poland na Côte d'Ivoire nabo mu ndobo za Maria baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya w'i Kibeho.Mu nyigisho ye Padiri Jean Pierre GATETE yibukije abakristu ko Imana ari umubyeyi, nk'abakristu bamaze kumenya ko Imana ari umubyeyi ko bakwiye kubyishimira,Imana niyo yonyine ikwiye kwiringirwa, gutakirwa kuko ariyo mugenga wa byose.Ni byiza ko nk'abakristu bamenye kristu twongera kurangamira Imana tukayihanga amaso kuko niyo yonyine ishobora kudufasha mubyo twebwe ubwacu tutakwishoboza nk'abanyantege nke, nk'abantu bamenye Imana tuyiringire, tuyiririre mu bihe bitugoye kuo niyo gisubizo kubayizeye.AMAFOTO -
IGITAMBO CYA MISA NTAGATIFU ICYUMWERU CYA 29 GISANZWE
KIBEHO: Mu gitambo cya misa ntagatifu, icyumweru cya 29 twifatanyije n'abakristu baturutse muri diyosezi zitandukanye zo mu Rwanda🇷🇼,Burundi🇧🇮, Tanzania🇹🇿 baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya w'i kibeho. Ni misa yayobowe na Padiri François HARELIMANA, SAC Umuyobozi w'Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho.AMAFOTO -
URUGENDO NYOBOKAMANA: URUBYIRUKO RWA DIYOSEZI GATOLIKA YA GIKONGORO
Kuri uyu wa 19 Ukwakira,Urubyiruko ruturutse muri paroisse 19 zigize Diyosezi ya Gikongoro rwaje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya w'i Kibeho batura n'igitambo cya Misa ntagatifu cyayobowe na Musenyeri Eugène DUSHIMURUKUNDO, igisonga cy'umwepiskopi wa Diocese ya Gikongoro mu
-
KIBEHO: IGITAMBO CYA MISA NTAGATIFUICYUMWERU CYA 22 GISANZWE
KIBEHO:Mu gitambo cya Misa ntagatifu cyayobowe na Padiri Andrea MATABISHI waturutse muri Diyosezi ya Goma, twifatanyije n'abakristu batandukanye baturutse mu Butaliyani ,Espanye,Ubudage,Ububiligi,DRC, ndetse n'abaturutse muri Diyosezi zitandukanye zahano mu Rwanda
-
ABEPISKOPI BA DIYOSEZI GATOLIKA ZOSE ZO MU RWANDA (CEPR) BAHURIYE I KIBEHO KU NGORO YA BIKIRA MARIYA MU NAMA IDASANZWE.
Kuri uyu wa mbere 29 Nyakanga 2024 Abepiskopi ba Diyosezi gatolika zose zo mu rwanda (CEPR) bahuriye i kibeho ku Ngoro ya Bikira Mariya mu nama idasanzwe. Inama yabo yabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya baturiye muri Shapeli y’amabonekerwa, (icyahoze ari Dortoir y’abanyeshuli). Nyuma
-
IMINSI MIKURU Y’INGENZI IHIMBAZWA I KIBEHO
12 Mutarama: Umunsi wo kwibuka ibonekerwa rya mbere rya Nataliya MUKAMAZIMPAKA ryabaye mu mwaka wa 1982 3 Werurwe: Umunsi wo kwibuka ibonekerwa rya mbere rya Mariya Klara MUKANGANGO ryabaye mu mwaka wa 1982 31 Gicurasi: Umunsi w’itahwa rya Kiliziya
-
INGINGO Z’INGENZI Z’UBUTUMWA BWA KIBEHO
Abantu nibisubireho bidatinze, bagarukire Imana: Nimwicuze, nimwicuze, nimwicuze! Nimuhinduke inzira zikigendwa. Nimusenge ubutarambirwa kandi musabire isi kugira ngo ihinduke: Isi imeze nabi cyane, Isi yarigometse, nta rukundo n’amahoro yifitemo. Niba mutisubiyeho ngo muhindure imitima yanyu, mwese mugiye kugwa mu
-
MYR VISENTI HAROLIMANA YASABYE ABAKRISTU KUTANANGIRA IMITIMA YABO BAGAKURIKIZA UBUTUMWA BIKIRA MARIYA YATANGIYE I KIBEHO.
Abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri bakoreye urugendo nyobomana i Kibeho kuwa gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024 bari kumwe n’umwepisikopi wabo Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HARORIMANA. Mu butumwa yatanze kuri uwo munsi, yavuze ko gukora urugendo nyobokamana aho Bikira Mariya yigaragarije
-
MYR ANACLET MWUMVANEZA ARASABA ABAKRISTU GUHUGUKIRA ISENGESHO.
Mu rugendo Nyobokamana Abakirisitu ba Diyosezi ya Nyundo bakoreye I Kibeho kuri uyu wa 9 Werurwe 2024, Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wiyo Diyosezi ya Nyundo, yabasabye guhugukira isengesho kuko isengesho rihuza abantu n’Imana nkuko yabicishije kuri Bikira Mariya by’umwihariko umwana
-
Perezida wa Pologne yasuye Ingoro ya Bikira Mariya w’i Kibeho.
Kuri uyu wa 8 Gashyantare Perezida wa Pologne Andrzej Duda na Madamu we Agata Kornhauser–Duda basuye ubutaka butagatifu bw’i Kibeho ku Ngoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo atemberezwa mu bice bitandukanye bigize Ingoro ya Bikira Mariya kandi asobanurirwa muri
-
ISENGESHO RYO KWIYAMBAZA BIKIRA MARIYA W’I KIBEHO
Bikira Mariya Nyina wa Jambo. Mubyeyi w'abamwemera bakamwakira. dore twishyize imbere yawe tukurangamiye. Twemera ko uri kumwe natwe nk'umubyeyi mu bana be, n'ubwo tutakubonesha amaso yacu y'umubiri. Wowe nzira nziza igeza kuri Yezu Umukiza tugushimiye ibyiza byose tugukesha mu kubaho kwacu cyane cyane kuva ubwo mu kwicisha
-
KURI UYU MUNSI W’IJYANWA MW’IJURU RYA BIKIRA MARIYA DUHINDUKE TUMUSHIMISHE KANDI TWITWARE UKO ABISHAKA.
Mu butumwa bwagarutsweho Nyiricyubahiro Musenyeri Celestin HAKIZIMANA umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro kuri uyu wa 15 Kanama 2023 ku munsi w’ijyanwa mw’ijujuru rya Bikira Mariya yibukije abakristu ko bagomba kunambira Imana yonyine mucunguzi w’isi kandi bagaharanira ko Bikira Mariya aryoherwa
-
“MUKUNDANE URUKUNDO RWA KIVANDIMWE MUSHYIRE IMBERE ICYAHESHA BURI WESE ICYUBAHIRO” Antoine Cardinal KAMBANDA.
Antoine Cardinal KAMBANDA , Arkiyepiskopi wa Kigali, akaba na Perezida w'inama nkuru y'abepiskopi mu Rwanda , yayoboye igitambo cya missa cyarimo abana bo muri arkidiyoseze ya Kigali bakoze urugendo nyobokamana ku ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho. Mu butumwa bwe
-
Amasomo y’ Igitambo cya Missa cyo Ku Cyumweru 30 Nyakanga 2023 , Icyumweru cya 17 Gisanzwe . Padiri Jean Pierre GATETE.SAC
Amasomo y' Igitambo cya Misa cyo kuwa 30 Nyakanga 2023, Icyumweru cya 17 Gisanzwe Abatagatifu twizihiza: Juliette, Pierre Chrysologue, Abel Isomo rya Mbere Igitabo cya mbere cy'Abami(1 Abami 3, 5.7-12) 5Umwami Salomoni ari i Gibewoni, Uhoraho amubonekera nijoro mu nzozi, nuko Imana iramubwira iti «
-
TWIRINDE KUBIBA I RUHANDE RW’INZIRA, MU RUBUYE NO MU MAHWA
Ni ubutumwa bwagarutsweho kuri uyu wa 26 Nyakanga 2023 na Musenyeri Celestin HAKIZIMANA, umwepisikopi wa Diyoseze ya Gikongoro mu gitambo cya Misa ku ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho kitabiriwe n'abapadiri bakuru baturutse muri Paruwasi zose zo mu Rwanda
-
TWIGE KUBABARIRA BITUVUYE KU MUTIMA NKA YOZEFU
Ubu ni ubutumwa bwagarutsweho na Padiri Gatete Jean Pierre uyu munsi tariki ya 15 Nyakanga 2023 mu gitambo cy’ukaristiya hamwe n’abanyeshuli baturutse muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro y’Umubyeyi Bikira Mariya i Kibeho. Nkuko
-
TUREKE IMANA ITURE MU BYACU NATWE DUTURE MU BYAYO
Uyu munsi tariki ya 14 Nyakanga 2023 twakiriye abanyeshuli baturutse mw’ishuli ribanza rya Ecole Sainte Marie Kiruhura baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro y’umubyeyi Bikira Mariya i Kibeho batura n’igitambo cya Misa bibutswa ko bagomba kugira Imana nyambere. Mu butumwa yatangiye
-
KIBEHO: PADIRI FRANÇOIS HARELIMANA YONGEYE KWIBUTSA ABANYESHULI BUMWE MU BUTUMWA BW’AMABONEKERWA BIKIRA MARIYA YATANGIYE I KIBEHO.
Uyu munsi tariki ya 10 Nyakanga 2023 ku Ngoro y’umubyeyi Bikira Mariya I Kibeho hakiriwe abanyeshuli baturutse mw’ishuli ryisumbuye rya Groupe Scolaire Sainte Bernadette-Save ndetse na Groupe Scolaire Mere du Verbe Kibeho aho mu gitambo cya Misa basobanuriwe na Padiri
-
Amasomo y’ Igitambo cya Missa cyo Ku Cyumweru 09 Nyakanga 2023 , Icyumweru cya 14 Gisanzwe . Padiri Jean Pierre GATETE.SAC
Amasomo y' Igitambo cya Misa cyo Ku Cyumweru 09 Nyakanga 2023 , Icyumweru cya 14 Gisanzwe Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Zakariya (Zak 9, 9-10) 9Ishimwe unezerwe, mwari w’i Siyoni ! Urangurure urwamo rw’ibyishimo, mwari w’i Yeruzalemu! Dore umwami wawe
-
TWIGIRE KU MUBYEYI KU MUBYEYI BIKIRA MARIYA GUSENGA KUKO NI UMUBYEYI USENGA.
Twigire ku mubyeyi Mubyeyi bikira Mariya gusenga kuko ni umubyeyi usenga ni ubutumwa bwagarutsweho na Padiri Gatete Jean Pierre hamwe n’abandi bapadiri baje baherekeje abanyeshuli mu ngero zitandukanye mu gitambo cya Misa kuri uyu wa 8 Nyakanga 2023 ubwo yabasobanuriraga
-
KIBEHO: ABANYESHULI BIGA MU MASHULI YISUMBUYE YO MU KARERE KA HUYE YAGIRIYE URUGENDO NYOBOKAMANA I KIBEHO.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2023 abanyeshuli baturutse mw’ishuli ryisumbuye rya College Immaculee Conception ndetse na Ecole Regina Pacis de Tumba yo mu karere ka Huye , bakoreye urugendo nyobokamana I Kibeho ndetse baturira hamwe igitambo
-
KIBEHO: ABAKRISTU BA ARKIDIYOSEZI YA KIGALI BAKOREYE URUGENDO NYOBOKAMANA I KIBEHO
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Nyakanga 2023, abapadiri, abihayimana, n’abakristu ba Arkidoyosezi ya Kigali bakoze urugendo nyobokamana I Kibeho bayobowe na ANTOINE CARDINAL KAMBANDA , arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’abepisikopi gatorika mu Rwanda. abakristu basaga
-
KIBEHO: URUGENDO NYOBOKAMANA RW’ABAKATESHISITI BA DIYOSEZI KABGAYI
Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi ngarukamwaka w'umukateshistiti uzizihizwa tariki ya 21 Gicurasi 2023, abakateshisti ba Diyosezi ya Kabgayi bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho kuwa gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2023. Mbere yo guturira hamwe igitambo cy’ukarisitiya, bahawe inyigisho igira iti