Byose kuri Kibeho/
AMAKURU
-
KIBEHO: IGITAMBO CYA MISA NTAGATIFU UMUNSI MUKURU W’ABATAGATIFU BOSE
[
KIBEHO: Uyu munsi tariki ya 3 Ugushyingo 2024 mu gitambo cya Misa ntagatifu y'umunsi mukuru w'abatagatifu bose cyayobowe na Mgr Eugene DUSHIMURUKUNDO, igisonga cy'umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro afatanyije na Mgr Laurence SEMUSUKU, igisonga cy'umwepiskopi wa Arkidiosezi ya Kampala muri Uganda waje aherekeje abakristu baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya w'i kibeho ndetse n'abandi basaseridoti bafatanyije.
Mu nyigisho ye,yibukije abakristu ko abatagatifu baduha imbaraga zo kubigana kugirango dukore ibyiza nkibyo bakoze bigatuma byatumye bagera mu cyiciro cyo kuba abatagatifu twizihiza uyu munsi wa none nka kiliziya umuryango w'Imana ariko bikadusaba imbaraga zo guhugukira isengesho no gukora ibyiza twiyambaza Imana n'Umubyeyi Bikira Mariya waduhaye ubutumwa bwo gusenga ntaburyarya ndetse no kuba indabo nziza zihumurira bose na hose kuko aribyo bituma twera imbuto, tukaba urugero rwiza mu bandi bityo tugahindura isi yandujwe n'icyaha. Mu gitambo cya Misa, ninaho Mgr Eugene DUSHIMURUKUNDO yakiriwe kumugaragaro na P. Jean Pierre GATETE, SAC, umuyobozi wungirije w'Ingoro ya Bikira Mariya amweraka abakristu kumugaragaro nk'umuyobozi mushya w'Ingoro uzajya afatanya na Padiri HARELIMANA François,SAC wari usanzwe ariwe muyobozi mukuru ya Bikira Mariya w'i Kibeho ndetse yifurizwa n'abakristu kuzagira ubutumwa bwiza, mu nshingano nshya atangiye. ]AMAFOTO [caption id="attachment_5466" align="aligncenter" width="300"] Mu gitambo cya Misa ntagatifu hamwe n'abasaseridoti batandukanye[/caption] AMAFOTO -
IGITAMBO CYA MISA NTAGATIFU ICYUMWERU CYA 30 GISANZWE
KIBEHO: Mu gitambo cya misa ntagatifu icyumweru cya 30 gisanzwe yayobowe na Padiri Jean Pierre GATETE, SAC twifatanyije n'abakristu baturutse muri Poland na Côte d'Ivoire nabo mu ndobo za Maria baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya w'i Kibeho.Mu nyigisho ye Padiri Jean Pierre GATETE yibukije abakristu ko Imana ari umubyeyi, nk'abakristu bamaze kumenya ko Imana ari umubyeyi ko bakwiye kubyishimira,Imana niyo yonyine ikwiye kwiringirwa, gutakirwa kuko ariyo mugenga wa byose.Ni byiza ko nk'abakristu bamenye kristu twongera kurangamira Imana tukayihanga amaso kuko niyo yonyine ishobora kudufasha mubyo twebwe ubwacu tutakwishoboza nk'abanyantege nke, nk'abantu bamenye Imana tuyiringire, tuyiririre mu bihe bitugoye kuo niyo gisubizo kubayizeye.AMAFOTO
Byose kuri Kibeho/
AMASOMO MATAGATIFU
Amakuru ya buri kwezi