KIBEHO: INGINGO Z’INGENZI Z’UBUTUMWA BWA KIBEHO
INGINGO Z’INGENZI Z’UBUTUMWA BWA KIBEHO Abantu nibisubireho bidatinze, bagarukire Imana: Nimwicuze, nimwicuze, nimwicuze! Nimuhinduke inzira zikigendwa. Nimusenge ubutarambirwa kandi musabire isi kugira ngo ihinduke: Isi imeze nabi cyane, Isi yarigometse, nta rukundo n’amahoro yifitemo. Niba mutisubiyeho ngo muhindure imitima yanyu, mwese mugiye kugwa mu rwobo, ari byo kuvuga guhora mu byago byinshi kandi bidashira. Agahinda ka Bikira Mariya: Nyina wa Jambo arababaye cyane kubera ukwemera guke n’ukutihana biranga abantu b’iki gihe. Ababajwe kandi n’uko abantu badohotse ku muco mwiza, bakitabira