top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

Amakuru IBONEKERWA RYA MBERE RYA MARIE CLAIRE MUKANGANGO

IBONEKERWA RYA MBERE RYA MARIE CLAIRE MUKANGANGO

Kuri iki cyumweru cya 8 gisanzwe umwaka C, byumwihariko I Kibeho tariki ya 2 Werurwe buri mwaka twizihiza umunsi mukuru w’ibonekerwa rya mbere Bikira Mariya abonekeye Marie Claire MUKANGANGO, ni igitambo cya misa cyabereye muri chapel y’ububabare birindwi bwa Bikira Mariya kitabirwa n’abakristu batandukanye baturutse mu bihugu nka Pologne, Uganda, RDC, Tanzania ndetse nabavuye muri diyosezi zitanduakanye zo mu Rwanda.

Tariki ya 2 Werurwe 1982 nibwo bwa mbere Bikira Mariya yabonekeye MUKANGANGO Marie Claire byumwihariko azwiho kuba yarahawe ubutumwa bwo kwigisha Ishapule y’ububabare burindwi bwa Bikira Mariya bujyana no gusaba abantu kwicuza, bakisubiraho, bakagarukira Imana.

Ku itariki 15/9/1982 nibwo yabonekewe bwa nyumba naho ku itariki ya 22 Kanama 1987 ashyingiranwa na Eliya NTABADAHIGA wari umunyamakuru I Kigali gusa bombi baje kwicwa muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

AMAFOTO

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.