top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

Amakuru KIBEHO HIZIHIRIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABIYEGURIYE IMANA

KIBEHO HIZIHIRIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABIYEGURIYE IMANA

Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2025 ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho hateraniye Abiyeguriyimana baturutse mu miryango itandukanye mu Rwanda ndetse no mu mahanga baje kwizihiza Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa benemuntu n’imyaka 125 ivanjili igeze mu Rwanda ukaba n’ Umunsi Mpuzamahanga wo Kwiyegurira Imana.

Muri uwo munsi mukuru hatanzwe ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti «Abiyeguriyimana, abahamya b’Amizero ubuvandimwe n’amahoro mu bantu» cyatanzwe na Padiri Eugene NIYONZIMA, sac  uhagarariye Abapalotini mu Rwanda, Burundi,RDC, no mu Bubiligi, mu butumwa bwe yibanze kubiranga uwihayimana mu buzima bwa buri munsi harimo kuba umusemburo w’ibyiza kandi bakigira ku batagatifu kuko ari urugero rwiza umuntu yakwigana kugirango ubashe gukora ubutumwa bubera abandi urugero rwiza.

Mu gitambo cya Misa yayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arikiyepiskopi wa Arikidiyosezi ya Kigali hamwe n’abandi Bepiskopi bose ba diyosezi zose zo mu Rwanda ndetse n’abamwe bari mu kiruhuko kizabukuru ndetse n’abapadiri baje muri iyo yubile.

Mu nyigisho Nyiricyubahiro Musenyeri Selesitini HAKIZIMANA, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro arinawe ushinzwe Abiyeguriyimana mu nama y’Abepisikopi yatanze ubutumwa bugira buti Bepiskopi, Basaseridoti, Biyeguriyimana, kuri uyu munsi Mpuzamahanga wo kwiyegurira Imana, no guhimbaza ibyiza dukesha uwo muhamagaro, nifurije Abiyeguriyimana mwese umunsi mwiza.

Kuri uyu munsi Abiyeguriyimana bongera kuzirikana, babifashijwemo na Paolo Manna washinze Ihuriro ry’Ibikorwa bya Papa by’Iyogezabutumwa mu 1916,  ko ari abamisiyoneri kandi ko bagomba kubitoza n’abandi kugira ngo Kiliziya ikwire ku isi hose. Mu bashinze za OPM, harimo Abalayiki Pauline Jaricot washinze Ibikorwa bya Papa bishinzwe kwamamaza ukwemera,  Jeanne Bigard washinze Ibikorwa bya Papa byitiriwe Petero intumwa byita ku gutegura abazaba abapadiri n’abihayimana; harimo umusenyeri Charles de Forbin washinze l’Enfance Missionnaire; hakaba na Paolo Manna wari Uwiyeguriyimana wo mu muryango w’Abiyeguriye Iyogezabutumwa mu mahanga ( “Institut pontifical pour les Missions étrangères (PIME)). Guhimbaza rero uyu munsi ku Biyeguriyimana bifite ishingiro. Icyo gikorwa yatangije ni umurage ndetse ni n’ubukungu yabasigiye mugomba gusigasira no gukuramo imbaraga mu butumwa bwanyu.  Kuri Paolo Manna Abihayimana ni Abamisiyoneri kubw’umuhamagaro wabo ( par la nature de leur vocation). Bibarimo, ntimwabyihunza. Akongeraho ariko ati: “bose ntibashobora kandi ntibagomba kujya mu bihugu ngenerwabutumwa ahubwo bose bagomba kuba abamisiyoneri mu byifuzo (par désir) , mu guhora babyiteguye (par disposition), no mu bushake bwabo (par volonté”). Kubera ubuhamya bw’Abiyeguriyimana ba mbere, baba abamisiyoneri baturutse imahanga, baba abanyarwanda, namwe muri hano mwishimira ko muri Abiyeguriyimana.  Nimubishimirwe.

Ndabashimira ko mwemeye gusiga byose kugira ngo Nyagasani abatume kwamamaza Ivanjili kugera ku mpera z’isi.   Ibikorwa byita ku buzima bwa muntu, yemwe n’abatari abakristu, rimwe na rimwe bitagaragara mukora, ndetse n’ubuhamya muha abakiri bato, bikabatera inyota yo kwiyegurira Nyagasani, mubishimirwe.

Ndabashimira Inkunga Abiyeguriyimana mutanga kuri uyu munsi, igenewe Ihuriro ry’Ibikorwa bya Papa  mu gufasha abakristu kumva umuhamagaro wabo wo kuba Abogezabutumwa. Umwaka ushize mwatanze 5 654, 985 frs. Archidiosezi ya Kigali niyo yatanze menshi 1, 605, 000 frs.  Ndabasaba ko uyu mwaka twongera iryo turo ryacu. Ndongera kubasaba guha umwanya Ibikorwa bya Papa by’iyogezabutumwa (OPM) mu ngo zanyu n’ahandi hose mukorera ubutumwa. Bidufatiye runini, biradufasha, ariko kandi ni n’ikimenyetso ko twese twunze ubumwe muri Kiliziya.

Uyu munsi mukuru wo kwizihiza yubile yabihayimana i kibeho witabiriwe n’Abihayimana barenga ibihumbi 3000 baturutse muri Diyosezi zitandukanye za hano mu Rwanda.

AMAFOTO

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.