KIBEHO: IGITAMBO CYA MISA NTAGATIFU KU NGORO YA BIKIRA MARIYA I KIBEHO
Uyu munsi ni icyumweru cya 7 gisanzwe umwaka c ku Ngoro ya Bikira Mariya w'i kibeho twifatanyije n'abakristu baturutse mu gihugu cya Pologne, indabo za Mariya mu rugendo nyobokamana ngaruka kwezi bakorera i Kibeho ndetse n'abandi bakristu baturutse muri diyosezi zitandukanye zo mu Rwanda baje mu rugendo nyobokamana. AMAFOTO
KIBEHO:KAMINUZA GATOLIKA MU RUGENDO NYOBOKAMANA
Kuri uyu wa16 Gashyantare 2025 mu gitambo cya misa twifatanyije n'abanyeshuli ba kaminuza Gatolika y'u Rwanda n'abarezi bayo baje mu rugendo nyobokamana i Kibeho, baherekejwe n'umuyobozi wa kaminuza Padiri Dr. NTAGANDA Laurent ari nawe wayoboye misa.ni urugendo ngaruka mwaka kuko buri mwaka baza gushimira umubyeyi Bikira Mariya by'umwihariko nka kaminuza yaragijwe umutima utagira inenge wa Bikira Mariya. AMAFOTO
KIBEHO HIZIHIRIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABIYEGURIYE IMANA
Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2025 ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho hateraniye Abiyeguriyimana baturutse mu miryango itandukanye mu Rwanda ndetse no mu mahanga baje kwizihiza Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa benemuntu n’imyaka 125 ivanjili igeze mu Rwanda ukaba n’ Umunsi Mpuzamahanga wo Kwiyegurira Imana. Muri uwo munsi mukuru hatanzwe ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti «Abiyeguriyimana, abahamya b’Amizero ubuvandimwe n’amahoro mu bantu» cyatanzwe na Padiri Eugene NIYONZIMA, sac uhagarariye Abapalotini mu Rwanda, Burundi,RDC, no mu Bubiligi, mu