INYIGISHO Y’UMUNSI UBANZIRIZA UMUNSI MUKURU WA BIKIRA MARIYA NYINA WA JAMBO

Mgr. Celestin HAKIZIMANA, atanga inyigisho ku bitabiriye umunsi ubanziriza umunsi mukuru wa Nyina wa Jambo.
Mu nyigisho ye Nyiricyubahiro Mgr Celestin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro mu nyigisho ye yibanze ku mpamvu nyamukuru tuzirikana umunsi wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo aho yagize ati: Bavandimwe Umubyeyi Bikira Maria yabonekeye abana batatu hano i Kibeho avuga ati ndi Nyina wa Jambo. Iri zina ritwigisha ingingo ikomeye igize ukwemera kwacu. Ukwemera gatolika gukubiye mu ndangakwemera ya Kiliziya. Iyi ndangakwemera kuri Bikira Maria igira iti, “Nyagasani Yezu Kristu, Umwana w’ikinege w’Imana, Imana ikomoka ku Mana…yasamwe ku bwa Roho Mt abyarwa na Bikira Mariya, nuko aba umuntu.”
Imana yakunze abantu byahebuje yohereza umwana wayo ngo adukize icyaha adukure ku ngoyi y’urupfu. Yigize umuntu aba umwe muri twe kugirango aducungure. Baravuga ngo ushaka inka aryama nkazo. Imana kubera urukundo rukomeye ikunda abantu yakoze igitangaza gikomeye, Umwana wayo yigira umuntu. Uku kwemera ni ukwemera kugora abantu benshi bazi ikuzo ry’Imana n’ubuhangange bwayo kubyumva. Ijuru n’isi yose biri mu biganza byayo. Mu buhangange bwayo ntanubwo yakwirwa mu isi. Ariko kubera urukundo rwayo yigize umuntu iba umwe muri twe. Ukwemera kwa gikristu ni ukwemerako Imana yigize umuntu muri Yezu Kristu. Kwemerako Imana yigize umuntu bivugako Bikira Mariya wamubyaye ari Nyina w’Imana. Iri hame naryo rishingiye ku ihame ry’ukwemera kwacu ko Imana yizize umuntu.
Yezu Kristu ni Imana rwose, asangiye kameremana na Se, nk’uko Konsili ya Niseya (325) yabyemeje; kandi akaba umuntu rwose, asangiye natwe kameremuntu nk’uko Konsili ya Efezi (431) ibihamya; rihamya kandi ko kameremana na kameremuntu zunze ubumwe budatana muri Jambo w’Imana nk’uko byasobanuwe muri Konsili ya Kalisedoniya (451). Bikira Mariya w’i Kibeho atwibutsa rero ayo mayobera y’umukiro wacu yemejwe na Kiliziya
- Mu mateka ya Kiliziya Bikira Maria yagiye akora ibitangaza bikomeye akababonekera abantu afite ubutumwa bw’ijuru ashaka kubagezaho mu bihe by’amateka binyuranye abibutse ingingo z’ukwemera bibagiwe cyangwa ababurira kugirango bahindure imyitwarire yabo mu mubano wabo n’Imana.
Ukwemera kwacu gushingiye ku byanditswe bitagatifu. Nkuko twumvise mu ivanjili, “Mu ntangiriro ya byose Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’Imana…Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho…Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe, kandi twibonera ikuzo rye.” Jambo waremye ijuru n’isi kubw’ijambo rye nta na kirema na kimwe kitaremwe nawe. Uyu Jambo rero niwe Yohani atubwira ati, “Nuko Jambo yigira umuntu.”
Bwambere mu mateka rero Bikira Mariya ubwe hano i Kibeho abana yabonekeye baramubajije bati turabwira abantu ko urinde arabasubiza ati, “Ndi Nyina wa Jambo.” Bivugango ndi Umubyeyi w’Imana. Iyi ni ingingo ikomeye igize ukwemera kwacu. Iri ni ipfungo rikomeye ry’ubutumwa bwa Bikira Mariya i Kibeho.
- Umugambi w’Imana wo kohereza umwana wayo kurokora abantu wari warahanuwe kuva kera. Mu isomo ryambere twumvise uko umuhanuzi Izayi yari yarabihanuye ati, “Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze akazamwita Emanuweli.” Aribyo kuvugango Imana turi kumwe. Nkuko Paulo Mt abitubwira ” igihe cyagenwe kigeze, Imana yohereje Umwana wayo, avuka ku mugore, kandi avuka agengwa n’amategeko, kugira ngo acungure abari bakigengwa n’amategeko, maze duhabwe kuba abana Imana yihitiyemo.”
Izina “Nyina wa Jambo” rero rihishura kamere n’ubutumwa bwa Bikira Mariya. Ribumbye ubutumwa uwo Mubyeyi yashatse guhishurira isi muri ibi bihe turimo, abutangarije i Kibeho. Ni izina rivuga Bikira Mariya nyamara risobanura byinshi ku buzima bwa Yezu Kristu Jambo w’Imana wigize umuntu. Iyo umuntu akubwiye ijambo aba agufunguriye umutima we agusangije ubuzima bwe, mukaba musangiye ubuzima. Jambo w’Imana waremye abantu n’ibintu ni Imana yadusangije ku buzima bwayo itugira abana bayo kandi turi bo koko.
Mu butumwa Bikira Mariya yaje kutugezaho yavuzeko isi imeze nabi cyane, ko yigometse ku Mana, itagikurikiza Amategeko y’Imana, kubera iyo mpamvu, ikaba igiye kugwa mu rwobo. Yabonekeye aba bana ababaye cyane kandi arira, ababajwe n’ibyaha by’abantu b’isi n’ukuticuza kwabo. Koko nkuko tubibona isi yacu imeze nabi, amakimbirane mu miryango n’abavandimwe, intambara n’impunzi cyane cyane kuri uyu mugabane wacu wa Africa. Bikira Mariya ni umubyeyi uduhuza nk’abana be mu budasa bwacu, nkuko indabyo ubwiza bwazo ari amabara anyuranye. Nicyo yaje kutuburira ngo tuteza ibyago turyana.
Kugira ngo tutagwa mu byago bitwugarije, yadusabye kwicuza, tukagarukira Imana kandi tugasenga nta buryarya. Gusengana dufitanye urukundo ni ahabaye ikibazo tukagira ubutwari bwogusaba imbabazo no kubabarira tukiyunga tugakomeza ubuvandimwe.
Yahamagariye abantu bose kubaho bakurikiza imigenzo myiza ya gikristu no kuba maso kuko ubuhakanyi buzaza bwiyoberanyije. Turabibona muri iki gihe abantu bakoresha izina ry’Imana babiba urwango n’ingeso mbi nk’amahano yadutse y’ababana kandi bahuje igitsina kimwe bagashakako na Kiliziya ibemerera kandi ari amahano, bakitiranye irari ry’umubiri n’urukundo. Yadusabye kuvuga Rozari atuma aba bana kwigisha ishapure y’Ububabare. Ishapule ni isengesho Bikira Mariya akunda kandi ridufasha. Yezu agira ati “Nimusenge kuko Roho yifuza icyiza ariko ikaganzwa n’intege nke z’umubiri musenge kugira ngo imbara za Roho ziganze intege nke z’umubiri.”
AMAFOTO