top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

Amakuru IGITAMBO CYA MISA NTAGATIFU ICYUMWERU CYA 32 GISANZWE

IGITAMBO CYA MISA NTAGATIFU ICYUMWERU CYA 32 GISANZWE

Uyu munsi tariki ya 10 Ugushyingo 2024, i Kibeho ku Ngoro ya Bikira Mariya  Musenyeri Eugene DUSHIMURUKUNDO, umuyobozi w’ingoro niwe wayoboye igitambo cya misa ntagatifu cyitabiriwe n’abakristu baturutse muri Diyosezi zitandukanye zo mu Rwanda🇷🇼 ndetse nabaturutse mu gihugu cya Pologne 🇵🇱 baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho.

Mu nyigisho Musenyeri Eugene DUSHIMURUKUNDO yibanze kubutumwa bwo kumenya icyo Imana idushakaho nk’abakristu, bakora ibinezeza Imana umuremyi wa byose, ari nabyo bidusatiriza ubwicishabugufi bwa Yezu kuko uwikuza wese adakujijwe n’Imana azacishwa bugufi.

Amasomo matagatifu yuyu munsi

Amasomo y’ Igitambo cya Misa yo ku Cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2024

Icyumweru cya 32 Gisanzwe

Abatagatifu twizihiza: Léon le Grand, Adelin, Oreste, Constantin de Géorgie

Isomo rya Mbere

Igitabo cya mbere cy’Abami(1 Abami 17, 10-16)

Muri iyo minsi 10Eliya arahaguruka ajya i Sareputa, yinjira mu mugi. Ahasanga umugore w’umupfakazi watashyaga inkwi. Aramuhamagara maze aramubwira ati «Ndakwinginze, jya kunzanira amazi make muri urwo rweso kugira ngo nywe !» 11Umugore ajya kuyazana. Eliya aramuhamagara maze aravuga ati «Ndakwinginze, unzanire n’agasate k’umugati.» 12Umugore aramusubiza ati «Ndahiye Uhoraho Nyir’ubuzima, Imana yawe! Nta ko mfite, usibye agafu ku rushyi nsigaranye kari mu kebo, n’utuvuta turi mu keso ; nimara gutora udukwi ndataha nkavugemo umutsima, jyewe n’umwana wanjye tuwurye,

ahasigaye twipfire.» 13Eliya aramubwira ati «Wigira ubwoba! Taha ubigenze uko ubivuze ; ariko ubanze umvugireho akanjye ukanzanire, maze ubone kwivugira akawe n’umwana wawe, 14kuko Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya : Mu kebo ntihazaburamo ifu, amavuta yo mu keso ntazatuba, kugeza umunsi Uhoraho azagusha imvura ku butaka.» 15Umugore aragenda, agenza uko Eliya yabivuze; amara iminsi afite icyo arya, we na Eliya n’ urugo rwe. 16Mu kebo ntihaburamo ifu, n’amavuta yo mu keso ntiyatuba nk’uko Uhoraho yari yabivugishije Eliya.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zaburi ya 146 (145), 6c-7, 8-9a, 9bc-10

Inyik Nzasingiza Uhoraho mu buzima bwanjye bwose.

Uhoraho ni mudahemuka iteka ryose, akarenganura abapfa akarengane, abashonji akabaha umugati. Uhoraho abohora imfungwa.

Uhoraho ahumura amaso y’impumyi, Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye, Uhoraho agakunda ab’intungane. Uhoraho arengera abavamahanga.

Ashyigikira impfubyi n’umupfakazi, ariko akayobagiza inzira z’ababi. Uhoraho ni nyiringoma ubuziraherezo, akaba Imana yawe Siyoni, uko ibihe bigenda bisimburana iteka.

Isomo rya Kabiri

Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 9, 24-28)

Bavandimwe, 24Kristu ntiyinjiye mu ngoro yubatswe n’abantu yacaga amarenga y’Ingoro y’ukuri, ahubwo yatashye mu ijuru ubwaryo, kugira ngo aduhagararire ubu ngubu imbere y’lmana. 25Kandi ntiyagombaga kwitamba ubwe incuro nyinshi, nk’uko umuherezabitambo mukuru yinjiranaga buri mwaka ahatagatifu rwose amaraso atari aye. 26Iyo biba ibyo, Kristu aba yaragombye kubabara incuro nyinshi kuva isi ikiremwa. Mu by’ukuri yahingutse rimwe rizima ibihe byuzurijwe, kugira ngo icyaha agihanagurishe igitambo cye. 27Nk’uko kandi umuntu wese yagenewe gupfa rimwe rizima, nyuma agacirwa urubanza, 28ni na ko Kristu yatuwe ho igitambo rimwe rizima kugira ngo avaneho ibyaha by’abantu batabarika, nyuma akazaza ubwa

kabiri bitagifite amahuriro n’icyaha, azaniye uburokorwe abamutegereje bose.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

Ivangili

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mariko(Mk 12, 38-44).

Muri icyo gihe 38Yezu yigishaga avuga ati «Murajye mwirinda abigishamategeko, bakunda gutembera bambaye amakanzu maremare, no kuramukirizwa mu materaniro.

39Bakunda kandi guhabwa intebe z’icyubahiro mu masengero, n’imyanya y’imbere aho batumiwe. 40Icyabo ni ukurya ingo z’abapfakazi, maze bakiha kuvuga amasengesho y’urudaca. Abo bazacirwa urubanza rukaze kurusha abandi.»

41Yezu yari yicaye mu Ngoro y’Imana, ahateganye n’ububiko bashyiragamo amaturo, yitegereza uko rubanda batura. Abakungu benshi bashyiragamo byinshi. 42Maze haza umupfakazi w’umukene, ashyiramo uduceri tubiri. 43Yezu ahamagara abigishwa be arababwira ati «Ndababwira ukuri : Uriya mupfakazi w’umukene yarushije abandi bose gutura. 44Kuko bariya bose bashyizemo ku by’ikirenga, naho we yashyizemo ibyari bimutunze byose.»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.

AMAFOTO

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.