KIBEHO: IGITAMBO CYA MISA NTAGATIFU UMUNSI MUKURU W’ABATAGATIFU BOSE
[KIBEHO: Uyu munsi tariki ya 3 Ugushyingo 2024 mu gitambo cya Misa ntagatifu y’umunsi mukuru w’abatagatifu bose cyayobowe na Mgr Eugene DUSHIMURUKUNDO, igisonga cy’umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro afatanyije na Mgr Laurence SEMUSUKU, igisonga cy’umwepiskopi wa Arkidiosezi ya Kampala muri Uganda waje aherekeje abakristu baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya w’i kibeho ndetse n’abandi basaseridoti bafatanyije.
Mu nyigisho ye,yibukije abakristu ko abatagatifu baduha imbaraga zo kubigana kugirango dukore ibyiza nkibyo bakoze bigatuma byatumye bagera mu cyiciro cyo kuba abatagatifu twizihiza uyu munsi wa none nka kiliziya umuryango w’Imana ariko bikadusaba imbaraga zo guhugukira isengesho no gukora ibyiza twiyambaza Imana n’Umubyeyi Bikira Mariya waduhaye ubutumwa bwo gusenga ntaburyarya ndetse no kuba indabo nziza zihumurira bose na hose kuko aribyo bituma twera imbuto, tukaba urugero rwiza mu bandi bityo tugahindura isi yandujwe n’icyaha.
Mu gitambo cya Misa, ninaho Mgr Eugene DUSHIMURUKUNDO yakiriwe kumugaragaro na P. Jean Pierre GATETE, SAC, umuyobozi wungirije w’Ingoro ya Bikira Mariya amweraka abakristu kumugaragaro nk’umuyobozi mushya w’Ingoro uzajya afatanya na Padiri HARELIMANA François,SAC wari usanzwe ariwe muyobozi mukuru ya Bikira Mariya w’i Kibeho ndetse yifurizwa n’abakristu kuzagira ubutumwa bwiza, mu nshingano nshya atangiye.
]AMAFOTO
AMAFOTO