AKARERE KA NYARUGURU MU IMURIKAGURISHA RYA BA MUKERARUGENDO MURI COLMAR, MU BUFARANSA
Kuva ku wa gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024, Komite Nyobozi ishinzwe iterambere ry’ubukerarugendo mu Karere ka Nyaruguru (COPIL) yitabiriye imurikagurisha ry’ubukerarugendo ribera i Colmar mu mujyi wa Strasbourg, mu gihugu cy'u Bufaransa. Ni ubutumire bw'ubukerarugendo butagira umupaka. Iri murika riba buri mwaka, ariko ni ku nshuro ya mbere Ubukerarugendo butagira umupaka butumira Akarere ka Nyuguru muriryo murikagurisha rigamije guteza imbere u Rwanda, Nyuguru na Kibeho hagamijwe kwakira neza abaje gusura ubukerarugendo bushingiye ku ngendo nyobokamana. Nk’uko byatangajwe n'akarere,
IGITAMBO CYA MISA NTAGATIFU ICYUMWERU CYA 32 GISANZWE
Uyu munsi tariki ya 10 Ugushyingo 2024, i Kibeho ku Ngoro ya Bikira Mariya Musenyeri Eugene DUSHIMURUKUNDO, umuyobozi w'ingoro niwe wayoboye igitambo cya misa ntagatifu cyitabiriwe n'abakristu baturutse muri Diyosezi zitandukanye zo mu Rwanda ndetse nabaturutse mu gihugu cya Pologne baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho. Mu nyigisho Musenyeri Eugene DUSHIMURUKUNDO yibanze kubutumwa bwo kumenya icyo Imana idushakaho nk'abakristu, bakora ibinezeza Imana umuremyi wa byose, ari nabyo bidusatiriza ubwicishabugufi bwa Yezu kuko uwikuza wese adakujijwe
KIBEHO: IGITAMBO CYA MISA NTAGATIFU UMUNSI MUKURU W’ABATAGATIFU BOSE
[
KIBEHO: Uyu munsi tariki ya 3 Ugushyingo 2024 mu gitambo cya Misa ntagatifu y'umunsi mukuru w'abatagatifu bose cyayobowe na Mgr Eugene DUSHIMURUKUNDO, igisonga cy'umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro afatanyije na Mgr Laurence SEMUSUKU, igisonga cy'umwepiskopi wa Arkidiosezi ya Kampala muri Uganda waje aherekeje abakristu baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya w'i kibeho ndetse n'abandi basaseridoti bafatanyije.
Mu nyigisho ye,yibukije abakristu ko abatagatifu baduha imbaraga zo kubigana kugirango dukore ibyiza nkibyo bakoze bigatuma byatumye bagera mu cyiciro cyo kuba abatagatifu twizihiza uyu munsi wa none nka kiliziya umuryango w'Imana ariko bikadusaba imbaraga zo guhugukira isengesho no gukora ibyiza twiyambaza Imana n'Umubyeyi Bikira Mariya waduhaye ubutumwa bwo gusenga ntaburyarya ndetse no kuba indabo nziza zihumurira bose na hose kuko aribyo bituma twera imbuto, tukaba urugero rwiza mu bandi bityo tugahindura isi yandujwe n'icyaha. Mu gitambo cya Misa, ninaho Mgr Eugene DUSHIMURUKUNDO yakiriwe kumugaragaro na P. Jean Pierre GATETE, SAC, umuyobozi wungirije w'Ingoro ya Bikira Mariya amweraka abakristu kumugaragaro nk'umuyobozi mushya w'Ingoro uzajya afatanya na Padiri HARELIMANA François,SAC wari usanzwe ariwe muyobozi mukuru ya Bikira Mariya w'i Kibeho ndetse yifurizwa n'abakristu kuzagira ubutumwa bwiza, mu nshingano nshya atangiye. ]AMAFOTO [caption id="attachment_5466" align="aligncenter" width="300"] Mu gitambo cya Misa ntagatifu hamwe n'abasaseridoti batandukanye[/caption] AMAFOTO