IGITAMBO CYA MISA NTAGATIFU ICYUMWERU CYA 30 GISANZWE
KIBEHO: Mu gitambo cya misa ntagatifu icyumweru cya 30 gisanzwe yayobowe na Padiri Jean Pierre GATETE, SAC twifatanyije n’abakristu baturutse muri Poland
na Côte d’Ivoire
nabo mu ndobo za Maria baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya w’i Kibeho.
Mu nyigisho ye Padiri Jean Pierre GATETE yibukije abakristu ko Imana ari umubyeyi, nk’abakristu bamaze kumenya ko Imana ari umubyeyi ko bakwiye kubyishimira,Imana niyo yonyine ikwiye kwiringirwa, gutakirwa kuko ariyo mugenga wa byose.
Ni byiza ko nk’abakristu bamenye kristu twongera kurangamira Imana tukayihanga amaso kuko niyo yonyine ishobora kudufasha mubyo twebwe ubwacu tutakwishoboza nk’abanyantege nke, nk’abantu bamenye Imana tuyiringire, tuyiririre mu bihe bitugoye kuo niyo gisubizo kubayizeye.
AMAFOTO
