top

October 2024

October

 

KIBEHO: Mu gitambo cya misa ntagatifu icyumweru cya 30 gisanzwe yayobowe na Padiri Jean Pierre GATETE, SAC twifatanyije n'abakristu baturutse muri Poland 🇵🇱 na Côte d'Ivoire🇨🇮 nabo mu ndobo za Maria baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya w'i Kibeho.
Mu nyigisho ye Padiri Jean Pierre GATETE yibukije abakristu ko Imana ari umubyeyi, nk'abakristu bamaze kumenya ko Imana ari umubyeyi ko bakwiye kubyishimira,Imana niyo yonyine ikwiye kwiringirwa, gutakirwa kuko ariyo mugenga wa byose.
Ni byiza ko nk'abakristu bamenye kristu twongera kurangamira Imana tukayihanga amaso kuko niyo yonyine ishobora kudufasha mubyo twebwe ubwacu tutakwishoboza nk'abanyantege nke, nk'abantu bamenye Imana tuyiringire, tuyiririre mu bihe bitugoye kuo niyo gisubizo kubayizeye.
AMAFOTO

             

                     

Kuri uyu wa 19 Ukwakira,Urubyiruko ruturutse muri paroisse 19 zigize Diyosezi ya Gikongoro rwaje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya w'i Kibeho batura n'igitambo cya Misa ntagatifu cyayobowe na Musenyeri Eugène DUSHIMURUKUNDO, igisonga cy'umwepiskopi wa Diocese ya Gikongoro mu nyigisho ye yakanguriye urubyiruko gukora ingendo nyobokamana kenshi ku Ngoro ya Bikira Mariya Kuko ari umugisha wahawe u Rwanda bityo batagomba kwitesha ayo mahirwe u Rwanda rwagabiwe n'ijuru, bibaha kuba Abana ba Kristu tukaba umuryango unogeye Imana bityo tukera imbuto

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.