ABEPISKOPI BA DIYOSEZI GATOLIKA ZOSE ZO MU RWANDA (CEPR) BAHURIYE I KIBEHO KU NGORO YA BIKIRA MARIYA MU NAMA IDASANZWE.
Kuri uyu wa mbere 29 Nyakanga 2024 Abepiskopi ba Diyosezi gatolika zose zo mu rwanda (CEPR) bahuriye i kibeho ku Ngoro ya Bikira Mariya mu nama idasanzwe. Inama yabo yabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya baturiye muri Shapeli y’amabonekerwa, (icyahoze ari Dortoir y’abanyeshuli).

Abepiskopi batura Igitambo cya Misa
Nyuma y’inama yabahuje n’Abepiskopi b’i Burundi mu mwaka wa 2022, ni ubwa mbere mu mateka ya Kibeho habereye Inama nkuru y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bonyine. Baboneyeho n’umwanya uhagije wo gusobanurirwa Kibeho:
-Aho ibonekerwa rya mbere ryabereye muri Réfectoir y’agateganyo (indi yaravugurwaga) kuwa 28 Ugushyingo 1981;
-Dortoir ubwayo aho amabonekerwa yakomereje kuri uwo munsi wa mbere nyine nimugoroba… Twibutse ko muri iyi Dortoir ari naho abandi babonekerewe bwa mbere, banahakomereza amabonekerwa kugeza mu mpera za Gicurasi 1982, aha ni naho hahindutse Shapeli y’amabonekerwa baturiyemo Igitambo cy’Ukaristiya(niho Alphonsine MUMUREKE na Nathalie MUKAMAZIMPAKA bararaga); naho Salle bakoreyemo inama ni icyumba gihera aho Maria Clara MUKANGANGO yararaga, n’imbuga y’amabonekerwa.
Musenyeri Celestin HAKIZIMANA umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro Kibeho iherereyemo, yabatembereje mw’ifasi Ingoro ikeneye kwaguriraho bibikorwa byayo guhera aho isoko ryubatse n’imishinga ihateganyirijwe.
AMAFOTO
BAGIZE N’UMWANYA WO GUTEMBEREZWA NA MGR.Celestin HAKIZIMANA , UMWEPISKOPI WA DIYOSEZI YA GIKONGORO , AHAZAGURIRWA IBIKORWA BY’INGORO