ISENGESHO RYO KWIYAMBAZA BIKIRA MARIYA W’I KIBEHO
Bikira Mariya Nyina wa Jambo. Mubyeyi w'abamwemera bakamwakira. dore twishyize imbere yawe tukurangamiye. Twemera ko uri kumwe natwe nk'umubyeyi mu bana be, n'ubwo tutakubonesha amaso yacu y'umubiri. Wowe nzira nziza igeza kuri Yezu Umukiza tugushimiye ibyiza byose tugukesha mu kubaho kwacu cyane cyane kuva ubwo mu kwicisha bugufi kwawe, wemeye kwigaragariza i Kibeho by'agatangaza mu gihe iyi si yacu yari ibikeneye cyane. Komeza uduhe urumuri n'imbaraga, tubashe kwakira uko bikwiye ubutumwa bwawe budushishikariza guhinduka no kwihana ngo tubeho dukurikiza Ivanjili y'Umwana wawe. Dutoze gusenga nta buryarya no gukundana nk'uko yadukunze, maze nk'uko wabisabye, duhore turi
IMINSI MIKURU Y’INGENZI IHIMBAZWA I KIBEHO
12 Mutarama: Umunsi wo kwibuka ibonekerwa rya mbere rya Nataliya MUKAMAZIMPAKA ryabaye mu mwaka wa 1982 3 Werurwe: Umunsi wo kwibuka ibonekerwa rya mbere rya Mariya Klara MUKANGANGO ryabaye mu mwaka wa 1982 31 Gicurasi: Umunsi w’itahwa rya Kiliziya yaragijwe Bikira Mariya Umubyeyi wababaye cyane (2003) 15 Kanama: Umunsi mukuru w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Asomusiyo) 15 Nzeri: Umunsi wa Bikira Mariya Umunyamibabaro 7 Ukwakira: Umunsi wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari 28 Ugushyingo: Bikira Mariya w’i Kibeho.