top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

Amakuru MYR VISENTI HAROLIMANA YASABYE ABAKRISTU KUTANANGIRA IMITIMA YABO BAGAKURIKIZA UBUTUMWA BIKIRA MARIYA YATANGIYE I KIBEHO.

MYR VISENTI HAROLIMANA YASABYE ABAKRISTU KUTANANGIRA IMITIMA YABO BAGAKURIKIZA UBUTUMWA BIKIRA MARIYA YATANGIYE I KIBEHO.

Myr Visenti Harorimana, umwepisikopi wa Diyosezi Ruhengeri

Abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri bakoreye urugendo nyobomana i Kibeho kuwa gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024 bari kumwe n’umwepisikopi wabo Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HARORIMANA. Mu butumwa yatanze kuri uwo munsi, yavuze ko gukora urugendo nyobokamana aho Bikira Mariya yigaragarije  I kibeho, bityo bikwiye ko mukristu wese  akwiye gusenga nta buryarya, ndetse batibagiwe no kwihana kuko ari bumwe mu buryo bwo guha icyubahiro uwo mubyeyi w’Imana waje atugana.

 Agaruka ku butumwa bwa Kibeho, yerekanye ko Umubyeyi Bikira Mariya yaje i Kibeho kugira ngo atwibutse, aduhwiture. Yagaragaje ko amasomo y’uwo munsi yerekana abantu bo mu gihe cya Yezu banze kumva ijwi rye, banangira umutima kugeza ubwo bamwikiza bamubamba ku musaraba. Hari abahinyuraga ariko hari n’abandi batangariraga inyigisho ze ariko kubera ko bari bazi ko ari mwene Yozefu, wa mubaji bibabera impamvu yo gusitara. N’umuryango we wa hafi wamufataga nk’uwataye umutwe aho gutangarira ibitangaza by’Imana byigaragazaga. Aho niho Yezu yahereye avuga ko ababyeyi be n’abavandimwe be ari abumva Ijambo ry’Imana kandi bakarikurikiza. Ibyo bigaragaza ko kuba uwa Yezu bidafungiranye ku muryango no ku isano y’amaraso.

Ngo ibyagaragaye mu gihe cya Yezu birigaragaza no mu bihe turimo aho hari abantu banga kwakira ukwemera bakanangira imitima yabo. Aha niho hari ubutumwa bwa Kibeho, umubyeyi Bikira Mariya akaba yaraje kuduhwitura. Yibukije ko tariki ya 15 Kanama 1982 Bikira Mariya yigaragaje ababaye, arira, byibutsa ya marira ya Yezu igihe yarebaga imigi ya Betisayida yagiriwe ubuntu ikabona ibitangaza byinshi ariko ntiyemere.

Abihayimana baturutse muri Diyosezi ya Ruhungeri baje mu rugendo nyobokamana.

Ubutumwa bwa Bikira Mariya ni ukuduhwitura no kudusaba kugarukira Imana, gusenga nta buryarya, kurangwa n’ibikorwa by’urukundo n’ineza. Ubutumwa bwe bugenewe abantu bose bo muri ibi bihe. Ibyaha, ubugomeramana n’amahano akorerwa kuri iyi si muri ibi bihe bidukururira umuvumo. Kugarukira Imana ni yo nzira yo kugira ngo tugere ku migisha n’amahoro.

Myr Visenti HAROLIMANA, Yibukije ko i Kibeho, Bikira Mariya yavuze ko ukwemera n’ubuhakanyi bizaza mu mayeri. Ni amagambo ya gihanuzi adusaba gufungura amaso tukareba uburyo tuyoboka Kristu, tukareba niba kuba twaremeye gukurikira Yezu hativangamo ibikorwa bivuguruza iyo mvugo. Ubutumwa bwa Bikira Mariya si ubutumwa bwo mu bihe byashize, ni ubutumwa bw’ubu.

Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yasoje asaba abari bitabiriye urwo rugendo gutwara  mu isengesho isi yacu yugarijwe n’ubuhakanyi n’ubugomeramana byigaragaza mu buryo butandukanye; gusabira isi n’abayituye yugarijwe n’ibyo bikorwa by’ubugomeramana bituma bahora mu ntambara z’urudaca; gusabira Kiliziya mu butumwa butoroshye aho hari ibimenyetso byerekana ko shitani yahagurutse; gusabira Diyosezi ya Ruhengeri na Kiliziya mu Rwanda kugira ngo Yubile duhimbaza izabe umwanya wo kwivugurura muri byose, Kristu akomeze kuba urumuri rw’amizero n’amahoro.

Abakristu ba Diyosezi bari bitabiriye ku bwinshi.

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.