top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

Amakuru MYR ANACLET MWUMVANEZA ARASABA ABAKRISTU GUHUGUKIRA ISENGESHO.

MYR ANACLET MWUMVANEZA ARASABA ABAKRISTU GUHUGUKIRA ISENGESHO.

Anaclet Mwumvaneza umushumba wa Diyosezi ya Nyundo

Mu rugendo Nyobokamana Abakirisitu ba Diyosezi ya Nyundo bakoreye I Kibeho kuri uyu wa 9 Werurwe 2024, Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wiyo Diyosezi ya Nyundo, yabasabye guhugukira isengesho kuko isengesho rihuza abantu n’Imana nkuko yabicishije kuri Bikira Mariya by’umwihariko umwana wayo Yezu Kristu.

Myr Anaclet Mwumvaneza mu nyigisho ye yashishikarije Abakristu gusenga. Ati”Mu mibereho yacu, mu byo twirukamo bya buri munsi bidutungira ubuzima, tujye twibuka no gushaka umwanya tugenera Imana. Twibuke ko no mu butumwa bwa Yezu Kristu yafataga umwanya akitarura abandi akajya gusenga ninayo mpamvu natwe nk’abakristu tugira duti Dawe uri mu ijuru, Ndakuramutsa Mariya, Isengesho ryo kwicuza ibyaha n’andi yose twifashisha twegerana n’Imana.”

Myr Anaclet yasabye abakristu gukomera kuri Yezu na Bikira Mariya nk’uko ibisambo byiruka ku mafaranga.Bakamenya gusenga kandi mu kuri nk’uko umubyeyi Bikira Mariya abisaba mu butumwa yatangiye i Kibeho agira ati “Nimusenge, Nimusenge, Nimusenge” bityo rero ko bakwiye guhuza imitima yabo basabira imiryango yabo, igihugu ndetse n’isi muri rusange.

Myr Anaclet yabwiye abakristu ko gusenga atari ukwivuga ibigwi no kwigira mwiza ahubwo ari ukwiyoroshya.

Ati”Gusenga si ukwiyamamaza cyangwa kwigira mwiza usuzugura abandi, ahubwo ni umwanya wo gushimira Imana ko yatugize abo turi bo, no guhanana kugira ngo umunyabyaha afashwe kugaruka mu nzira nziza ya gikristu.” Muri make ni isengesho ridufasha kwicisha bugufi no guhuguka muby’Imana.

Yakomeje asaba abitabiriye uru rugendo nyobokamana ko rwababera umwanya wo kunagura umubano wabo n’Imana barushaho kwiyegereza umubyeyi wayo Bikira Mariya ngo aduhakirwe kuri Nyagasani.

Yabashimiye ko bitabiriye uru rugendo ari benshi dore ko umubare w’abaje uruta uw’abitabiriye umwaka ushize ubwo uru rugendo rwakorwaga bwa mbere. Yashimiye kandi abapadiri n’abihayimana babaherekeje. Avuga ko uku gufatanya urugendo nyobokamana ari ikimenyetso cyo kugendera hamwe no kuzuzanya nka Diyosezi ya Nyundo.

Abagera ku 3000 ni bo bitabiriye uru rugendo rubaye ku nshuro ya kabiri

Urugendo Nyobokamana rw’abakristu ba Diyosezi ya Nyundo rubaye ku nshuro ya kabiri kuko n’umwaka ushize rwari rwabaye mukwezi kwa werurwe nkuko bigaragara ubwitabire bwari hejuru ugereranyije n’umwaka ushize kuko ubu rwitabiriwe n’abakristu barenga gato 3000.

Abapadiri baturutse mu Paruwasi agize Diyosezi ya Nyundo baje baherekeje abakristu

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.