INGINGO Z’INGENZI Z’UBUTUMWA BWA KIBEHO
Abantu nibisubireho bidatinze, bagarukire Imana: Nimwicuze, nimwicuze, nimwicuze! Nimuhinduke inzira zikigendwa. Nimusenge ubutarambirwa kandi musabire isi kugira ngo ihinduke: Isi imeze nabi cyane, Isi yarigometse, nta rukundo n’amahoro yifitemo. Niba mutisubiyeho ngo muhindure imitima yanyu, mwese mugiye kugwa mu rwobo, ari byo kuvuga guhora mu byago byinshi kandi bidashira. Agahinda ka Bikira Mariya: Nyina wa Jambo arababaye cyane kubera ukwemera guke n’ukutihana biranga abantu b’iki gihe. Ababajwe kandi n’uko abantu badohotse ku muco mwiza, bakitabira ingeso mbi, bakishimira ikibi,
MYR VISENTI HAROLIMANA YASABYE ABAKRISTU KUTANANGIRA IMITIMA YABO BAGAKURIKIZA UBUTUMWA BIKIRA MARIYA YATANGIYE I KIBEHO.
Abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri bakoreye urugendo nyobomana i Kibeho kuwa gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024 bari kumwe n’umwepisikopi wabo Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HARORIMANA. Mu butumwa yatanze kuri uwo munsi, yavuze ko gukora urugendo nyobokamana aho Bikira Mariya yigaragarije I kibeho, bityo bikwiye ko mukristu wese akwiye gusenga nta buryarya, ndetse batibagiwe no kwihana kuko ari bumwe mu buryo bwo guha icyubahiro uwo mubyeyi w’Imana waje atugana. Agaruka ku butumwa bwa Kibeho, yerekanye ko Umubyeyi Bikira Mariya yaje i Kibeho
MYR ANACLET MWUMVANEZA ARASABA ABAKRISTU GUHUGUKIRA ISENGESHO.
Mu rugendo Nyobokamana Abakirisitu ba Diyosezi ya Nyundo bakoreye I Kibeho kuri uyu wa 9 Werurwe 2024, Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wiyo Diyosezi ya Nyundo, yabasabye guhugukira isengesho kuko isengesho rihuza abantu n’Imana nkuko yabicishije kuri Bikira Mariya by’umwihariko umwana wayo Yezu Kristu. Myr Anaclet Mwumvaneza mu nyigisho ye yashishikarije Abakristu gusenga. Ati"Mu mibereho yacu, mu byo twirukamo bya buri munsi bidutungira ubuzima, tujye twibuka no gushaka umwanya tugenera Imana. Twibuke ko no mu butumwa bwa Yezu Kristu yafataga umwanya akitarura