Perezida wa Pologne yasuye Ingoro ya Bikira Mariya w’i Kibeho.

Kuri uyu wa 8 Gashyantare Perezida wa Pologne Andrzej Duda na Madamu we Agata Kornhauser–Duda basuye ubutaka butagatifu bw’i Kibeho ku Ngoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo atemberezwa mu bice bitandukanye bigize Ingoro ya Bikira Mariya kandi asobanurirwa muri make amateka ajyanye n’amabonekerwa ya Kibeho..
Ni umunsi ukomeye mu mateka ku butaka butagatifu bw’i Kibeho kuko perezida wa Pologne ariwe mu Perezida wa mbere usuye iyi Ngoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo aho yaje arikumwe na Madamu we mu ruzinduko rw’iminsi 3 bagiriraga mu Rwanda.
Mu busanzwe Ingoro ya Bikira Mariya isurwa cyane n’abashyitsi batandukanye baturutse mu bice bitandukanye by’isi ariko nkuko amateka abigaragaza nibwo bwa mbere isuwe n’umukuru w’igihugu kuko yasurwaga n’abayobozi batandukanye bo mu
nzego zo hejuru ndetse biganjemo abaturutse muri Pologne.
Ni uruzinduko Perezida wa Pologne yaje aherekejwe n’abayobozi batandukanye nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof. SHYAKA Anastase, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr.Vincent BIRUTA na Dr. Valentine UWAMARIYA Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ndetse agira n’umwanya wo guhura n’abihayimana bokorera ubutumwa hano i Kibeho ndetse abonana na Nathalie MUKAMAZIMPAKA umwe mubabonekewe, n’abakristu batandukanye bari baje mu rugendo nyobokamana.
Perezida Andrzej Duda yakiriwe na Karidinali Antoine Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali na Musenyeli Celestin HAKIZIMANA, umwepiskopi wa Diyoseze Gatorika ya Gikongoro ari nayo Diyoseze Ingoro ya Bikira Mariya ibarizwamo n’umuyobozi w’Ingoro Padiri François HALERIMANA ndetse n’abayobozi mu nzego za leta bwite nka Guverineri w’intara y’amajyepfo ndetse na Meya wa Karere ka Nyaruguru arinako kabarizwamo Ingoro ya Bikira Mariya Nyina Wa Jambo.
AMAFOTO