Perezida wa Pologne yasuye Ingoro ya Bikira Mariya w’i Kibeho.
Kuri uyu wa 8 Gashyantare Perezida wa Pologne Andrzej Duda na Madamu we Agata Kornhauser–Duda basuye ubutaka butagatifu bw’i Kibeho ku Ngoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo atemberezwa mu bice bitandukanye bigize Ingoro ya Bikira Mariya kandi asobanurirwa muri make amateka ajyanye n'amabonekerwa ya Kibeho.. Ni umunsi ukomeye mu mateka ku butaka butagatifu bw’i Kibeho kuko perezida wa Pologne ariwe mu Perezida wa mbere usuye iyi Ngoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo aho yaje arikumwe na Madamu we mu