INYIGISHO Y’UMUNSI UBANZIRIZA UMUNSI MUKURU WA BIKIRA MARIYA NYINA WA JAMBO
Mu nyigisho ye Nyiricyubahiro Mgr Celestin Hakizimana, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro mu nyigisho ye yibanze ku mpamvu nyamukuru tuzirikana umunsi wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo aho yagize ati: Bavandimwe Umubyeyi Bikira Maria yabonekeye abana batatu hano i Kibeho avuga ati ndi Nyina wa Jambo. Iri zina ritwigisha ingingo ikomeye igize ukwemera kwacu. Ukwemera gatolika gukubiye mu ndangakwemera ya Kiliziya. Iyi ndangakwemera kuri Bikira Maria igira iti, “Nyagasani Yezu Kristu, Umwana w’ikinege w’Imana, Imana ikomoka ku Mana…yasamwe ku bwa
AKARERE KA NYARUGURU MU IMURIKAGURISHA RYA BA MUKERARUGENDO MURI COLMAR, MU BUFARANSA
Kuva ku wa gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024, Komite Nyobozi ishinzwe iterambere ry’ubukerarugendo mu Karere ka Nyaruguru (COPIL) yitabiriye imurikagurisha ry’ubukerarugendo ribera i Colmar mu mujyi wa Strasbourg, mu gihugu cy'u Bufaransa. Ni ubutumire bw'ubukerarugendo butagira umupaka. Iri murika riba buri mwaka, ariko ni ku nshuro ya mbere Ubukerarugendo butagira umupaka butumira Akarere ka Nyuguru muriryo murikagurisha rigamije guteza imbere u Rwanda, Nyuguru na Kibeho hagamijwe kwakira neza abaje gusura ubukerarugendo bushingiye ku ngendo nyobokamana. Nk’uko byatangajwe n'akarere,
IGITAMBO CYA MISA NTAGATIFU ICYUMWERU CYA 32 GISANZWE
Uyu munsi tariki ya 10 Ugushyingo 2024, i Kibeho ku Ngoro ya Bikira Mariya Musenyeri Eugene DUSHIMURUKUNDO, umuyobozi w'ingoro niwe wayoboye igitambo cya misa ntagatifu cyitabiriwe n'abakristu baturutse muri Diyosezi zitandukanye zo mu Rwanda ndetse nabaturutse mu gihugu cya Pologne baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho. Mu nyigisho Musenyeri Eugene DUSHIMURUKUNDO yibanze kubutumwa bwo kumenya icyo Imana idushakaho nk'abakristu, bakora ibinezeza Imana umuremyi wa byose, ari nabyo bidusatiriza ubwicishabugufi bwa Yezu kuko uwikuza wese adakujijwe
KIBEHO: IGITAMBO CYA MISA NTAGATIFU UMUNSI MUKURU W’ABATAGATIFU BOSE
[
KIBEHO: Uyu munsi tariki ya 3 Ugushyingo 2024 mu gitambo cya Misa ntagatifu y'umunsi mukuru w'abatagatifu bose cyayobowe na Mgr Eugene DUSHIMURUKUNDO, igisonga cy'umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro afatanyije na Mgr Laurence SEMUSUKU, igisonga cy'umwepiskopi wa Arkidiosezi ya Kampala muri Uganda waje aherekeje abakristu baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya w'i kibeho ndetse n'abandi basaseridoti bafatanyije.






IGITAMBO CYA MISA NTAGATIFU ICYUMWERU CYA 30 GISANZWE



IGITAMBO CYA MISA NTAGATIFU ICYUMWERU CYA 29 GISANZWE





URUGENDO NYOBOKAMANA: URUBYIRUKO RWA DIYOSEZI GATOLIKA YA GIKONGORO
Kuri uyu wa 19 Ukwakira,Urubyiruko ruturutse muri paroisse 19 zigize Diyosezi ya Gikongoro rwaje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya w'i Kibeho batura n'igitambo cya Misa ntagatifu cyayobowe na Musenyeri Eugène DUSHIMURUKUNDO, igisonga cy'umwepiskopi wa Diocese ya Gikongoro mu nyigisho ye yakanguriye urubyiruko gukora ingendo nyobokamana kenshi ku Ngoro ya Bikira Mariya Kuko ari umugisha wahawe u Rwanda bityo batagomba kwitesha ayo mahirwe u Rwanda rwagabiwe n'ijuru, bibaha kuba Abana ba Kristu tukaba umuryango unogeye Imana bityo tukera imbuto
KIBEHO: IGITAMBO CYA MISA NTAGATIFUICYUMWERU CYA 22 GISANZWE
KIBEHO:Mu gitambo cya Misa ntagatifu cyayobowe na Padiri Andrea MATABISHI waturutse muri Diyosezi ya Goma, twifatanyije n'abakristu batandukanye baturutse mu Butaliyani ,Espanye,Ubudage,Ububiligi,DRC, ndetse n'abaturutse muri Diyosezi zitandukanye zahano mu Rwanda
ABEPISKOPI BA DIYOSEZI GATOLIKA ZOSE ZO MU RWANDA (CEPR) BAHURIYE I KIBEHO KU NGORO YA BIKIRA MARIYA MU NAMA IDASANZWE.
Kuri uyu wa mbere 29 Nyakanga 2024 Abepiskopi ba Diyosezi gatolika zose zo mu rwanda (CEPR) bahuriye i kibeho ku Ngoro ya Bikira Mariya mu nama idasanzwe. Inama yabo yabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya baturiye muri Shapeli y’amabonekerwa, (icyahoze ari Dortoir y’abanyeshuli). Nyuma y’inama yabahuje n’Abepiskopi b’i Burundi mu mwaka wa 2022, ni ubwa mbere mu mateka ya Kibeho habereye Inama nkuru y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bonyine. Baboneyeho n’umwanya uhagije wo gusobanurirwa Kibeho: -Aho ibonekerwa rya mbere ryabereye muri Réfectoir y’agateganyo (indi yaravugurwaga)