TWIGIRE KU MUBYEYI KU MUBYEYI BIKIRA MARIYA GUSENGA KUKO NI UMUBYEYI USENGA.
Twigire ku mubyeyi Mubyeyi bikira Mariya gusenga kuko ni umubyeyi usenga ni ubutumwa bwagarutsweho na Padiri Gatete Jean Pierre hamwe n’abandi bapadiri baje baherekeje abanyeshuli mu ngero zitandukanye mu gitambo cya Misa kuri uyu wa 8 Nyakanga 2023 ubwo yabasobanuriraga ibijyanye n’amabonekerwa mu rugendo nyobokamana bagiriye I Kibeho. Ni igitambo cya misa cyatangiwemo ubutumwa bwinshi butandukanye aho Padiri Gatete Jean Pierre yakunze kwibanda ku buzima abanyeshuli babamo bwa buri munsi aho usanga rimwe na rimwe hirengagizwa ko umunyeshuli nyawe yakagombye kubaha
KIBEHO: ABANYESHULI BIGA MU MASHULI YISUMBUYE YO MU KARERE KA HUYE YAGIRIYE URUGENDO NYOBOKAMANA I KIBEHO.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2023 abanyeshuli baturutse mw’ishuli ryisumbuye rya College Immaculee Conception ndetse na Ecole Regina Pacis de Tumba yo mu karere ka Huye , bakoreye urugendo nyobokamana I Kibeho ndetse baturira hamwe igitambo cy’ukaristiya mu Ngoro ya Bikira Mariya. Mu nyigisho ye Padiri Nizeyimana Nsekambizi Jean Bosco wayoboye igitambo cy’ukaristiya yabasabye ko nk’abana ba Nyina wa Jambo bakwiye kubaha Bikira Mariya we shingiro ry’ukwemera kw’abakiristu n’ubutumwa bwa Kiriziya. Yongeraho ko bagize umugisha wo kumenya
KIBEHO: ABAKRISTU BA ARKIDIYOSEZI YA KIGALI BAKOREYE URUGENDO NYOBOKAMANA I KIBEHO
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Nyakanga 2023, abapadiri, abihayimana, n’abakristu ba Arkidoyosezi ya Kigali bakoze urugendo nyobokamana I Kibeho bayobowe na ANTOINE CARDINAL KAMBANDA , arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’abepisikopi gatorika mu Rwanda. abakristu basaga ibihumbi birindwi nibo bitabiriye urugendo nyobokamana ngaruka mwaka ry’uyu mwaka aho baturira hamwe igitambo cy’ukaristiya ku mbuga y’amabonekerwa ku ngoro ya Nyina wa Jambo i Kibeho. Antoine Karidinali Kambanda yashimira abakristu bitabiriye urugendo nyobokamana ndetse anemeza ko inama y’abepisikopi ikomeje gushishikariza
KIBEHO: URUGENDO NYOBOKAMANA RW’ABAKATESHISITI BA DIYOSEZI KABGAYI
Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi ngarukamwaka w'umukateshistiti uzizihizwa tariki ya 21 Gicurasi 2023, abakateshisti ba Diyosezi ya Kabgayi bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho kuwa gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2023. Mbere yo guturira hamwe igitambo cy’ukarisitiya, bahawe inyigisho igira iti “muzambere abahamya” yatanzwe na Padiri Celse HAKUZIYAREMYE, igisonga cy’umwepisikopi wa Kabgayi ushinzwe iyogezabutumwa. Kimwe na Izayi n’intumwa, abakateshiste na bo barahamagawe.Ngo umunsi umwe bumvise ijwi rya Nyagasani ribahamagarira kumukorera. Yezu yatoye intumwa cumi n’ebyiri abaha ububasha butandukanye, abaha n’ubutumwa bwo