top

September 2023

2023 (Page 5)

Abatagatifu twizihiza:Raïssa, Bertin, Teresa de Calcutta     Isomo rya Mbere Intangiro y’ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki (1 Tes 5,1-6.9-11) Bavandimwe, naho ku byerekeye igihe n’amagingo ibyo bizabera, bavandimwe, ntimukeneye ko tubibandikira. Ubwanyu muzi neza ko Umunsi wa Nyagasani uza nk’umujura wa nijoro. Igihe rero bazaba bavuga ngo « Mbega amahoro n’umutekano!» ni bwo icyorezo kizabatungura, nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi nta mahungiro. Ariko mwebwe, bavandimwe, ntimukiri mu mwijima ku buryo uwo munsi wabatungura nk’umujura; mwese muri abana b’urumuri n’ab’amanywa;

Amasomo y' Igitambo cya Misa cyo ku wa Mbere 28 Kanama 2023 Icyumweru cya 21 Gisanzwe Abatagatifu twizihiza: Augustin, Alexandre, Ezéchias Isomo rya Mbere Intangiro y’ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki (1Tes 1, 1-5.8b-10) 1Jyewe Pawulo, na Silivani na Timote, kuri Kiliziya y’Abanyatesaloniki, yibumbiye ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu: tubifurije ineza n’amahoro. 2Iyo tubibutse mu masengesho yacu, ntiduhwema gushimira Imana kubera mwebwe mwese. 3Duhora twibuka ibikorwa byiza n’ukwemera kwanyu, n’imiruho muterwa n’urukundo rwanyu, n’ukuntu mwiringiye Umwami wacu Yezu Kristu mudatezuka,

Mu butumwa bwagarutsweho Nyiricyubahiro Musenyeri Celestin HAKIZIMANA umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro kuri uyu wa 15 Kanama 2023 ku munsi w’ijyanwa mw’ijujuru rya Bikira Mariya yibukije abakristu ko bagomba kunambira Imana yonyine mucunguzi w’isi kandi bagaharanira ko Bikira Mariya aryoherwa no kubona indabo ze zitoshye mbese bakomeye mu kwemera. Yakomeje agira ati” turi abana b’Imana kuko turi mu Ngoro yayo kuko ibigiye kutwerekwa atari urunturuntu ahubwo ari ukuri kuko tuzabaho mw’ ijuru aho turi mu by’Imana.Aha tweretswe ibimenyetso bibiri umugore wisesuye

Antoine Cardinal KAMBANDA , Arkiyepiskopi wa Kigali, akaba na Perezida w'inama nkuru y'abepiskopi mu Rwanda , yayoboye igitambo cya missa cyarimo abana bo muri arkidiyoseze ya Kigali bakoze urugendo nyobokamana ku ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho.           Mu butumwa bwe Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yagarutse ku mateka y’ingendo nyobokamana byumwihariko ku bana ko bidatangiye vuba aha no kuva na kera byabagaho ari umuhango umaze igihe aho yagize ati:”Bana urugendo nyobakamana ni igikorwa cy’ukwemera kuva kera. Abayisraeli, umuryango w’Imana, Imana yagiye

Amasomo y' Igitambo cya Misa cyo  kuwa 30 Nyakanga 2023, Icyumweru cya 17 Gisanzwe   Abatagatifu twizihiza: Juliette, Pierre Chrysologue, Abel   Isomo rya Mbere Igitabo cya mbere cy'Abami(1 Abami 3, 5.7-12) 5Umwami Salomoni ari i Gibewoni, Uhoraho amubonekera nijoro mu nzozi, nuko Imana iramubwira iti « Saba ! Urumva naguha iki ?» (6)Salomoni arasubiza ati 7«Uhoraho Mana yanjye, ni wowe wahaye umugaragu wawe kwima ingoma mu mwanya wa data Dawudi, jyewe w’agasore nkaba ntazi gutegeka. 8Umugaragu wawe ari hagati mu muryango witoranyirije, umuryango munini udashobora kubarwa

Ni ubutumwa bwagarutsweho kuri uyu wa 26 Nyakanga 2023 na Musenyeri Celestin HAKIZIMANA, umwepisikopi wa Diyoseze ya Gikongoro mu gitambo cya Misa ku ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho kitabiriwe n'abapadiri bakuru baturutse muri Paruwasi zose zo mu Rwanda ndetse n'abayobozi b'inama nkuru yizo paruwase baje mu rugendo nyobokamana. Mu butumwa bwe Musenyeri Celestin yibukije abapadiri n'abakristu agira ati uyu munsi turizihiza abatagatifu Ana na Yohakimi, ababyeyi ba Bikira Mariya, umubyeyi w’Imana, Nyogokuru na Sogokuru ba Yezu. Amavanjiri ntacyo atubwira

Ubu ni ubutumwa bwagarutsweho na Padiri Gatete Jean Pierre uyu munsi tariki ya 15 Nyakanga 2023 mu gitambo cy’ukaristiya hamwe n’abanyeshuli baturutse muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro y’Umubyeyi Bikira Mariya i Kibeho. Nkuko byagarutsweho na Padiri Gatete Jean Pierre yagize ati”Abavandimwe ba Yozefu babonyeko uburyo bwiza bwo kwirwanaho ari ukuvuga ko ari se wasize abivuze mbere yo gupfa, yozefu rero biramubabaza cyane kuko atekereza ko na se arinze yitaba Imana ataramenya ko yababariwe

Uyu munsi tariki ya 14 Nyakanga 2023 twakiriye abanyeshuli baturutse  mw’ishuli ribanza rya Ecole Sainte Marie Kiruhura  baje mu rugendo nyobokamana ku Ngoro y’umubyeyi Bikira Mariya i Kibeho batura n’igitambo cya Misa bibutswa ko bagomba kugira Imana nyambere.         Mu butumwa yatangiye mu gitambo cya misa Padiri Nizeyimana Nsekambizi Jean Bosco yagize ati “Nkuko Imana yayoboye umuryango wa Isiraheri igasezeranya Aburahamu biragaragaza neza ko n’abana ba Yakobo bagiye babyumva neza  nubwo bwose icyo gihugu cyarimo inzara ariko Imana ntiyamutererana iramubwira iti haguruka

Uyu munsi tariki ya 10 Nyakanga 2023 ku Ngoro y’umubyeyi Bikira Mariya I Kibeho  hakiriwe abanyeshuli baturutse mw’ishuli ryisumbuye rya Groupe Scolaire Sainte Bernadette-Save ndetse na Groupe Scolaire Mere du Verbe Kibeho aho mu gitambo cya Misa  basobanuriwe na Padiri HARELIMANA François  ku butumwa Nyina wa Jambo yatangiye I Kibeho.         Padiri HARERIMANA François yagize ati “Uyu Bikira Mariya tubona watwihaye akadutaha mu mitima no ku mumibiri mureke atwiyoborere, aduhe inzira nyayo kuko ariwe wenyine utunyuza inzira itunganye kandi akaduha ubwenge bwo

Amasomo y' Igitambo cya Misa cyo Ku Cyumweru 09 Nyakanga 2023 , Icyumweru cya 14 Gisanzwe Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Zakariya (Zak 9, 9-10) 9Ishimwe unezerwe, mwari w’i Siyoni ! Urangurure urwamo rw’ibyishimo, mwari w’i Yeruzalemu! Dore umwami wawe aragusanze, ni intungane n’umutsinzi, aroroshya kandi yicaye ku ndogobe, ku cyana cy’indogobe kikiri gitoya. 10Amagare y’intambara azayavana muri Efurayimu, no muri Yeruzalemu amagare y’urugamba. Azavunagura umuheto w’intambara, ibihugu abitangarize amahoro. Ingoma ye izava ku nyanja igere ku yindi, ihere no

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.