top

December 2023

2023 (Page 2)

Abatagatifu twizihiza: Jean de la Croix, Agnel, Viateur Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cy'Umuhanuzi Izayi(Iz 41, 13-20) 13Jye Uhoraho, Imana yawe, ngufashe ukuboko kw’iburyo nkakubwira nti « Witinya! Ni jye ugutabara!»14Witinya Yakobo, wowe bahonyora nk’akanyorogoto, witinya Israheli, n’ubwo ubu bakugereranya n’intumbi. Ni jye ugutabara, uwo ni Uhoraho ubivuze. Umuvunyi wawe ni Nyirubutagatifu wa Israheli. 15Dore nkugize imashini nshya icukura ubutaka kandi ifite amenyo asongoye, ugiye gutengagura imisozi uyishwanyaguze, n’udusozi uduhindure umurama. 16Uzayigosora itwarwe n’umuyaga, maze serwakira iyinyanyagize. Naho wowe uzasingiza Uhoraho,

Abatagatifu twizihiza: Lucie de Syracuse, Elisabeth Rose, Wilfred Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cy'Umuhanuzi Izayi(Iz 40, 25-31) Ni nde mwangereranya na we ? Ni nde twaba duhwanye? » Uwo ni Nyirubutagatifu ubivuze. Nimwubure amaso yanyu murebe : ni nde waremye biriya binyarumuri mubona, akabizengurutsa ikirere nk’ingabo ziyereka, akabihamagara byose mu mazina yabyo? Afite imbaraga nyinshi akagira n’umurego ukomeye, bigatuma nta na kimwe kibura. Yewe Yakobo, yewe Israheli, ni kuki wavuga uti«Inzira yanjye yihishe Uhoraho, Imana yayobewe ibyanjye!»Mbese ntiwari ubizi? Nta n’ubwo

Abatagatifu twizihiza: Corentin, Chantal, Francisca Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cy'Umuhanuzi Izayi(Iz 40, 1-11) 1« Nimuhumurize umuryango wanjye, nimuwuhumurize – ni ko Imana ivuze – 2nimukomeze Yeruzalemu, muyimenyeshe ko ubucakara bwayo burangiye, igihano cyayo kikaba gihanaguwe; Uhoraho yayihannye yihanukiriye, kubera amakosa yayo. » 3Ijwi rirarangurura riti « Nimutegure mu butayu inzira y’Uhoraho, muringanirize Imana yacu umuhanda ahantu h’amayaga. 4Akabande kose gasibanganywe, umusozi wose n’akanunga kose bisizwe, n’imanga ihinduke ikibaya. 5Nuko ikuzo ry’Uhoraho rizigaragaze, ibinyamubiri byose bizaribonere icyarimwe, bimenye ko Uhoraho yavuze.

Abatagatifu twizihiza: Damase Ier, Nicon de Kiev, Sabin de Plaisance Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cy'Umuhanuzi Izayi(Iz 35,1-10) Ubutayu n’ubutaka bubi nibihimbarwe, amayaga anezerwe kandi arabye indabyo. Natwikirwe n’indabyo zo mu mirima, nasabagire, abyine kandi atere urwamo rw’ibyishimo. Uhoraho yayagabiye ubwiza bw’imisozi ya Libani, uburabagirane bwa Karumeli n’ubwa Sharoni, kandi abantu bakazareba ikuzo ry’Uhoraho, ububengerane bw’Imana yacu. Nimukomeze amaboko yananiwe, mutere imbaraga amavi adandabirana, mubwire abakutse umutima, muti «Nimukomere, mwoye gutinya; dore Imana yanyu. Ije guhora abanzi banyu, ni cyo gihembo

Abatagatifu twizihiza: Martin de Tours, Ménas, Maxime Isomo rya Mbere Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma(Rom 16, 3-9.16.22-27) Bavandimwe, 3mutashye Purisika na Akwila, abafasha banjye muri Kristu Yezu ; 4abo ni bo bishyize mu kaga kugira ngo barwane ku buzima bwanjye. Si jye jyenyine ubashimira, ahubwo na Kiliziya zose z’abanyamahanga. 5Mutashye na Kiliziya ijya iteranira mu rugo rwabo. Mutashye incuti yanjye Epayineto, we muganura Aziya yahaye Kristu. 6Mutashye Mariya wabavunikiye. 7Mutashye bene wacu Andironiki na Yuniya twasangiye umunyururu ; ni intumwa z’ibirangirire kandi

Abatagatifu twizihiza: Léon le Grand, Noé, Oreste Isomo rya Mbere Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 15, 14-21) Bavandimwe banjye, nzi neza ko namwe ubwanyu mwuje ingeso nziza, ko mwuzuye ubumenyi bwose, ko mushobora ubwanyu kujijurana. Nyamara hamwe na hamwe muri iyi baruwa, hari aho nagiye mbandikira ku buryo bwubahutse nsa n’ubibutsa, kuko nahawe ingabire y’Imana yo kuba umugaragu wa Kristu mu mahanga, nkegurirwa umurimo w’Inkuru Nziza kugira ngo amahanga atagatifuzwe na Roho Mutagatifu, maze yakirweho ituro rinyuze Imana. Ni cyo gituma

Abatagatifu twizihiza: Théodore, Vanne Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli (Ezk 47,1-2.8-9.12) 1Ubwo aranjyana no ku muryango w’Ingoro, nuko mbona amazi yavubukaga mu nsi y’igitabo cy’umuryango w’Ingoro aherekera mu burasirazuba, kuko Ingoro nyine yarebaga mu burasirazuba. Ayo mazi yatembaga agana iburyo bw’Ingoro, akanyura mu majyepfo y’urutambiro. 2Uwo muntu aransohokana anyujije mu irembo ryo mu majyaruguru, antambagiza aho hanze kugeza ku irembo ryo hanze ryarebaga mu burasirazuba; ndebye mbona ya mazi atemba agana iburyo. 8Wa muntu arambwira ati «Ariya mazi aratemba

Abatagatifu twizihiza: Geoffroy d'Amiens, Clair Isomo rya Mbere Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 13, 8-10) Bavandimwe, 8ntihakagire uwo mubamo umwenda, atari uwo gukundana. Kuko ukunda undi aba yujuje amategeko. 9Kuko kuvuga ngo « Ntuzasambane, ntuzice, ntuzibe, ntuzararikire ikibi », kimwe n’andi mategeko, yose akubiye muri iri jambo ngo «Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe. » 10Ukunda ntiyagirira mugenzi we inabi. Urukundo rero ni rwo rubumbye amategeko. Iryo ni Ijambo ry’Imana. ZABURI Zaburi ya 112 (111),1-2, 4-5, 8a.9 Hahirwa umuntu ugira impuhwe kandi akaguriza abandi. Hahirwa umuntu utinya

Abatagatifu twizihiza: Karine, Mélassippe et Antoine, Willibrord Isomo rya Mbere Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 12,5-16b) Bavandimwe, bityo turi benshi, ariko tugize umubiri umwe muri Kristu, buri wese ku buryo bwe akabera abandi urugingo. Dufite ingabire zinyuranye bikurikije ineza twagiriwe. Uwahawe ingabire y’ubuhanuzi, ajye ahanura akurikije ukwemera; uwahawe ingabire yo kwita ku bandi, abiteho; uwahawe kwigisha, niyigishe; uwahawe gutera abandi inkunga, nayibatere. Utanga, atange nta kindi akurikiranye; uyobora, ayoborane umwete; utabara abatishoboye, nabafashe anezerewe. Urukundo rwanyu ruzire uburyarya. Ikibi kibashishe mugihunge,

Abatagatifu twizihiza: Léonard de Noblat, Dimitrien, Protais, Théobald Isomo rya Mbere Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 11, 29-36) Bavandimwe, 29igihe Imana imaze gutanga no gutora ntiyisubiraho. 30Nk’uko namwe kera mutumviraga, none ubu ngubu mukaba mwaragiriwe impuhwe ku mpamvu y’ukutumvira kw’Abayisraheli, 31bityo na bo ubu ngubu banze kumvira kugira ngo mugirirwe impuhwe, mu gihe cyabo na bo bazazigirirwe. 32Imana yakoranirije abantu bose mu bwigomeke, kugira ngo bose hamwe ibagirire imbabazi. 33Mbega ukuntu ubukungu n’ubuhanga n’ubwenge by’Imana birengeje urugero ! Mbega ukuntu imigambi

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.