top

December 2023

December (Page 2)

Abatagatifu twizihiza: Jean de la Croix, Agnel, Viateur Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cy'Umuhanuzi Izayi(Iz 41, 13-20) 13Jye Uhoraho, Imana yawe, ngufashe ukuboko kw’iburyo nkakubwira nti « Witinya! Ni jye ugutabara!»14Witinya Yakobo, wowe bahonyora nk’akanyorogoto, witinya Israheli, n’ubwo ubu bakugereranya n’intumbi. Ni jye ugutabara, uwo ni Uhoraho ubivuze. Umuvunyi wawe ni Nyirubutagatifu wa Israheli. 15Dore nkugize imashini nshya icukura ubutaka kandi ifite amenyo asongoye, ugiye gutengagura imisozi uyishwanyaguze, n’udusozi uduhindure umurama. 16Uzayigosora itwarwe n’umuyaga, maze serwakira iyinyanyagize. Naho wowe uzasingiza Uhoraho,

Abatagatifu twizihiza: Lucie de Syracuse, Elisabeth Rose, Wilfred Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cy'Umuhanuzi Izayi(Iz 40, 25-31) Ni nde mwangereranya na we ? Ni nde twaba duhwanye? » Uwo ni Nyirubutagatifu ubivuze. Nimwubure amaso yanyu murebe : ni nde waremye biriya binyarumuri mubona, akabizengurutsa ikirere nk’ingabo ziyereka, akabihamagara byose mu mazina yabyo? Afite imbaraga nyinshi akagira n’umurego ukomeye, bigatuma nta na kimwe kibura. Yewe Yakobo, yewe Israheli, ni kuki wavuga uti«Inzira yanjye yihishe Uhoraho, Imana yayobewe ibyanjye!»Mbese ntiwari ubizi? Nta n’ubwo

Abatagatifu twizihiza: Corentin, Chantal, Francisca Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cy'Umuhanuzi Izayi(Iz 40, 1-11) 1« Nimuhumurize umuryango wanjye, nimuwuhumurize – ni ko Imana ivuze – 2nimukomeze Yeruzalemu, muyimenyeshe ko ubucakara bwayo burangiye, igihano cyayo kikaba gihanaguwe; Uhoraho yayihannye yihanukiriye, kubera amakosa yayo. » 3Ijwi rirarangurura riti « Nimutegure mu butayu inzira y’Uhoraho, muringanirize Imana yacu umuhanda ahantu h’amayaga. 4Akabande kose gasibanganywe, umusozi wose n’akanunga kose bisizwe, n’imanga ihinduke ikibaya. 5Nuko ikuzo ry’Uhoraho rizigaragaze, ibinyamubiri byose bizaribonere icyarimwe, bimenye ko Uhoraho yavuze.

Abatagatifu twizihiza: Damase Ier, Nicon de Kiev, Sabin de Plaisance Isomo rya Mbere Isomo ryo mu gitabo cy'Umuhanuzi Izayi(Iz 35,1-10) Ubutayu n’ubutaka bubi nibihimbarwe, amayaga anezerwe kandi arabye indabyo. Natwikirwe n’indabyo zo mu mirima, nasabagire, abyine kandi atere urwamo rw’ibyishimo. Uhoraho yayagabiye ubwiza bw’imisozi ya Libani, uburabagirane bwa Karumeli n’ubwa Sharoni, kandi abantu bakazareba ikuzo ry’Uhoraho, ububengerane bw’Imana yacu. Nimukomeze amaboko yananiwe, mutere imbaraga amavi adandabirana, mubwire abakutse umutima, muti «Nimukomere, mwoye gutinya; dore Imana yanyu. Ije guhora abanzi banyu, ni cyo gihembo

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.