top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

Amasomo Matagatifu Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kabiri 26 Ukuboza 2023 Kuwa Mbere wa Noheli

Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kabiri 26 Ukuboza 2023 Kuwa Mbere wa Noheli

Abatagatifu twizihiza: Étienne, Nicodème de Tismana

Isomo rya Mbere

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 6,8-10;7,54-60)

Sitefano, uko Imana yakamusenderejemo ubutoneshwe n’ububasha, yakoraga ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye muri rubanda. Ariko abantu bo mu isengero ryitwa «iry’ababohowe», hamwe n’Abanyasireni n’Abanyalegisandiriya, n’abantu bo muri Silisiya n’abo muri Aziya, batangira kujya impaka na Sitefano. Nyamara ntibashoboraga guhangara ubuhanga bwe kimwe na Roho wamuvugiragamo. Ayo magambo ya Sitefano arabarakaza, bamuhekenyera amenyo. Naho we yuzura Roho Mutagatifu, ahanga amaso ijuru, abona ikuzo ry’Imana na Yezu ahagaze iburyo bw’Imana. Nuko aravuga ati «Dore ndabona ijuru rikinguye, n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana.» Bahera ko bavuza induru, bipfuka mu matwi maze bamwiroheraho icyarimwe. Baramukurubana no hanze y’umugi, bamutera amabuye. Abamushinjaga bari barambitse imyambaro yabo imbere y’umusore witwa Sawuli. Igihe bamuteraga amabuye, Sitefano asenga agira ati «Nyagasani Yezu, akira ubuzima bwanjye.» Nuko arapfukama maze atera hejuru ati «Nyagasani, ntubahore iki cyaha.» Ngo amare kuvuga ibyo, araca.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zaburi ya 30 (31), 3bc. 4b, 6.8a.9b, 17.20

Inyik Nyagasani, nshyize ubugingo bwanjye mu maboko yawe.

Mbera urutare rukomeye, n’urugo rucinyiye nzakiriramo. Nyobora, undandate ubigiriye kubahiriza izina ryawe.

Nshyize ubugingo bwanjye mu maboko yawe, ni wowe uncungura, Uhoraho, Mana nyir’ukuri. Nzabyina nishimira cyane ubudahemuka bwawe, wampaye gushinga ibirindiro, unshyifa ahagutse.

Uruhanga rwawe nirumurikire umugaragu wawe, maze unkize ugiriye impuhwe zawe. Mbega ukuntu ibyiza wageneye abagutinya ari byinshi! Ubiha abo ubereye ubuhungiro bose, kandi ukabibagwizaho rubanda rwose rubyirebera.

Isomo rya Kabiri

Ivangili

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Matayo(Mt 10,17-22)

Yezu abwira abigishwa be, ati: “Muritondere abantu, kuko bazabagabiza inkiko zabo, kandi bakabakubitira mu masengero yabo. Bazabajyana imbere y’abatware n’abami, ari jye muzira, kugira ngo mumbere abagabo mu maso yabo, n’imbere y’abanyamahanga. Igihe rero bazabagabiza inkiko, ntimuzakurwe umutima n’ibyo muzavuga n’uburyo muzabivuga; icyo muzavuga muzakibona icyo gihe, kuko atari mwe muzavuga, ahubwo ni Roho wa So uzabavugiramo. Umuvandimwe azatanga uwo bava inda imwe, ngo bamwice, umubyeyi n’umwana we bibe uko; bazahinduka abababyaye, babicishe. Muzangwa na bose muzira izina ryanjye, ariko uzakomera kugeza ku ndunduro, uwo ni we uzarokoka.”

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Amasomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye kuri uyu munsi aradushishikariza kwemera kubwiriza no kuyoborwa na Roho mutagatifu.

Isomo rya mbere riratwibutsa iby’urupfu rwa Sitefano wahowe  izina rya Yezu. Yemeye kumena amaraso ye maze apfa ababarira nk’umukiza we. Ububasha n’ubutoneshwe Imana yamusenderejemo byamuteraga gukora ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye. Yaremeye Roho amuvugiramo kandi amuha ubuhanga. Natwe twemerere Roho mutagatifu atumurikire, atuyobore kandi adukoreshe. Igihe cyose tuzaba tuyobowe na Roho mutagatifu tuzabona ikuzo ry’Imana, tubone Yezu mu buzima bwacu.

Mutagatifu Sitefano twizihiza none atwigishe gushyira ubuzima bwacu n’ibyacu mu biganza by’Imana no guhora twiteguye gusabira no kubabarira abatugirira nabi.

Mu ivanjili Yezu aradukomeza kandi akadusezeranya ko azahora aduha Roho mutagatifu utubwiriza, utuvuganira kandi akadutsindira ikibi n’ababi. Guhitambo Yezu no kubaho tumukurikira kandi tumukurikiza bizatuma twangwa n’abantu, baduhigire badutoteza kandi batubnuze uburyo ariko Roho wa Data azatuvugiramo. Icyo dusaba ni ugukomera no kubaho mu budacogora. Kuba abakristu bizadukururira urwango n’ibitotezo ariko ntibigomba kuduca intege, ahubwo bige biduha kubonera ubuhungiro muri Kristu, udushoboza byose akadutera imbaraga natwe tukamubera abahamya b’urukundo, impuhwe n’umukiro bimuturukaho.

Dusabe Nyagasani aduhe kuyoborwa iteka na Roho w’Imana kugirango ibyo tuvuga n’ibyo dukora bimurikirwe naw, we udahwema kutuvugira no kutuvuganira. Bikira Mariya Nyina wa Jambo udusabire.

Padiri Jean Pierre GATETE

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.