Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatandatu 23 Ukuboza 2023 Icyumweru cya 3 Cy`Adventi
Abatagatifu twizihiza: Victoire, Yves de Chartres
Isomo rya Mbere
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Malakiya (Mal 3, 1-4.23-24)
Dore uko Uhoraho avuze: 1Ngaha ngiye kohereza intumwa yanjye kugira ngo intunganyirize inzira. Ni bwo Umutegetsi mushaka azaza mu Ngoro ye abatunguye; koko rero, Umumalayika w’isezerano mwifuza nguyu araje! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuga. 2Ni nde uzihanganira umunsi azazaho ? Ni nde uzakomeza agahagarara igihe azigaragariza? Azaba ameze nk’umuriro w’umucuzi cyangwa nk’isabune y’umumeshi. 3Azicara hamwe kugira ngo ashongeshe kandi asukure. Azasukura bene Levi, abayungurure nk’uko bagenzereza zahabu na feza, maze bazegurirwe Uhoraho kugira ngo bamuhereze amaturo bakurikije amategeko. 4Ubwo rero amaturo ya Yuda n’aya Yeruzalemu azongera kunyura Uhoraho, mbese nko hambere mu myaka ya kera. 23Dore kandi mbere y’uko uwo munsi w’Uhoraho ugera, wa munsi mukuru kandi uteye ubwoba, ngiye kuboherereza Eliya, umuhanuzi. 24Ni we uzunga ababyeyi n’abana, yunge abana n’abayeyi babo, kugira ngo ntazaza ngatsemba igihugu.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zaburi ya 25 (24), 4-5ab, 6-7, 8-9,10.14
Inyik Nimwubure umutwe mukomere, kuko uburokorwe bwanyu bwegereje.
Uhoraho, menyesha inzira zawe, untoze kugenda mu tuyira twawe. Nyobora mu kuri kwawe kandi ujye umbwiriza, kuko ari wowe Mana nkesha umukiro wose.
Uhoraho, ibuka ineza n’urukundo, Wagaragaje kuva kera na kare. Ntiwite ku byaha n’amafuti nakoze nkiri muto, Ahubwo unyiteho ukurikije impuhwe zawe, Ugirire ubuntu bwawe, Uhoraho.
Uhoraho agwa neza kandi ni indakemwa, ni cyo gituma abanyabyaha abagarura mu nzira nziza. Abiyorosha abaganisha ku butungane, abacisha make akabatoza kunyura mu nzira ye.
Amayira yose y’Uhoraho ni urukundo n’ubudahemuka, akabigirira abakomera ku isezerano rye no ku mategeko ye. Ibanga ry’Uhoraho ribwirwa abamutinya, maze akabamenyesha isezerano rye.
Isomo rya Kabiri
Ivangili
Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 1,57-66)
57Nuko Elizabeti ageze igihe cyo kubyara, abyara umwana w’umuhungu. 58Abaturanyi na bene wabo bumvise ko Nyagasani yamugiriye ubuntu, bafatanya na we kwishima. 59Ku munsi wa munani baza kugenya umwana, bashaka kumwita Zakariya nka se. 6OAriko nyina aravuga ati « Oya, aritwa Yohani. » 61Baramubwira bati « Nta muntu wo mu muryango wanyu wigeze kwitwa iryo zina! » 62Nuko babaza se mu marenga uko yifuza kwita umwana. 63Zakariya yaka akabaho maze yandikaho aya magambo: « Izina rye ni Yohani.» Bose baratangara. 64Ako kanya umunwa we urabumbuka, n’ururimi rwe ruragobodoka, maze atangira kuvuga, asingiza Imana. 65Nuko ubwoba butaha abaturanyi babo bose, n’abo mu misozi yo mu Yudeya, bakwiza hose ibyabaye. 66 Ababyumvaga bose bakomezaga kubizirikana mu mutima, bibaza bati «Uyu mwana azamera ate, ko ububasha bwa Nyagasani buri kumwe na we?»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Amasomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye aradushishikariza kumenya umugambi Imana ifite wo gukiza abantu, akaba ariyo mpamvu idutumaho abahanuzi batugarura mu nzira nziza.
Isomo rya mbere riratubwira mu buryo bw’inshamarenga ko Eliya wagombaga kuza ari Yohani Batisita, we nteguza y’umucunguzi Mesiya. Niwe waje gutegurira Nyagasani amayira, aza afite umugambi wo kunga ababyeyi n’abana, abana n’ababyeyi babo, kandi abashishikariza kwisubiraho no guhinduka kugirango bakire umukiro w’Imana. Natwe igihe cy’Adventi turimo ni igihe cyo kwisubiraho no gutegurira umukiza wacu amayira mu mitima yacu. Niyo mpamvu natwe tugomba guhora twifuza kuyoborwa no kubwirizwa na Nyagasani Yezu.
Ivanjili iratubwira iby’ivuka rya Yohani Batisita, integuza ya Yezu. Amasezerano y’Imana yujurijwe muri we. Guhitamo izina ry’umwana bigaragaza ugushaka kw’Imana n’uruhare yagize mu kuvuka k’umwana, bikagaragaza kandi ko umwana wavutse afite umwihariko ushingiye k’ubutumwa bwe. Yohani yateye benshi ibyishimo kandi atuma abantu benshi batangarira Imana. Abantu bose bamenyeko ububasha bwa Nyagasani burikumwe na we. Ubwoba buvanze n’ibyishimo, bishingiye kukuba baramenye ko Imana yabigaragarije, maze bifatanya na Zakaliya kuyisingiza.
Dusabe Nyagasani ingabire yo kumenya ububasha bwe butubeshaho, tugire uruhare mu kumenyekanisha ububasha bw’Imana ikiza. BikiraMariya Nyina wa Jambo udusabire.
Padiri Jean Pierre GATATE.SAC