Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatanu 22 Ukuboza 2022 Icyumweru cya 3 Cy`Adventi
Abatagatifu twizihiza: Adam, Anastasie, Flavien
Isomo rya Mbere
Isomo ryo mu gitabo cya mbere cya Samweli(1 Sam 1, 24-28; 2,1)
1,24Samweli amaze gucuka, nyina Ana aramuzamukana hamwe n’ikimasa cy’imyaka itatu, incuro y’ifu y’ingano n’uruhago rw’uruhu rurimo divayi, amwinjiza mu Ngoro y’Uhoraho i Silo, kandi umwana yari akiri muto. 25Batamba cya kimasa, maze umwana bamushyikiriza Heli. 26Ana ati « Umbabarire, shobuja! Uhorane ubugingo, shobuja! Ni jye wa mugore wari iruhande rwawe aha ngaha, nsenga Uhoraho. 27Uyu mwana ni we nasabaga, none Uhoraho yampaye icyo namusabye. 28Nanjye ndamumuhaye: yeguriwe Uhoraho mu buzima bwe bwose.» Nuko bunamira Uhoraho aho ngaho. 2,1 Ana rasenga ati (Iyo bageze aha, bakurikizaho indirimbo; inyikirizo ngo “Iryo ni Ijambo ry’Imana” barayihorera.
Indirimbo
1 Samweli 2, 1, 4-5b, 6-7, 8abcd
Inyik Umutima wanjye uhimbarijwe muri Uhoraho.
Umutima wanjye uhimbarijwe muri Uhoraho, n’ubwemarare bwanjye mbukesha Imana yanjye. Ntinyutse kwihimura abanzi banjye. nejerejwe n’uko wabatsinze.
Umuheto w’intwari uravunitse, naho abadandabiranaga bakindikije imbaraga. Abari bijuse baraca incuro, naho abari bashonje baradamaraye.
Uhoraho arica kandi akabeshaho, yohereza ikuzimu kandi akavanayo. Uhoraho arakenesha kandi agakungahaza, acisha bugufi, akanakuza.
Avana umutindi mu mukungugu, agakura umukene mu mwanda, kugira ngo abicaze hamwe n’ibikomangoma, kandi bahabwe icyicaro cy’icyubahiro.
Isomo rya Kabiri
Ivangili
Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka (Lk 1,46-56)
Muri icyo gihe, Mariya asingiza lmana 46avuga ati 47« Umutima wanjye urasingiza Nyagasani, kandi uhimbajwe n’Imana Umukiza wanjye. 48Kuko yibutse umuja we utavugwaga; rwose kuva ubu amasekuruza yose azanyita umuhire. 49Ushoborabyose yankoreye ibitangaza, Izina rye ni ritagatifu. 50Impuhwe ze zisesekarizwa abamutinya, bo mu bihe byose. 51Yagaragaje ububasha bw’amaboko ye, atatanya abantu birata; 52Yahanantuye abakomeye abakura ku ntebe zabo, maze akuza ab’intamenyekana; 53abashonje yabagwirije ibintu, abakungu abasezerera amara masa; 54yagobotse Israheli umugaragu we, bityo yibuka impuhwe ze, 55nk’uko yari yarabibwiye abakurambere bacu, abigirira Abrahamu n’urubyaro rwe iteka. » 56Mariya yamaranye na Elizabeti nk’ amezi atatu, abona gutaha.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Amasomo matagatifu Kiliziya Umubyeyi wacu yaduteguriye kuri uyu munsi aradushishikariza gushimira Imana no kuyisingiriza ibyiza idukorera.
Mu isomo rya mbere Ana na Elikana batuye igitambo cy’ishimwe kubera ko Imana yabagiriye neza ikabakuriraho ikimwaro, maze ikabaha umwana w’umuhungu, Samweli, Ana yuzuye ibyishimo, arashimira Imana kuko yumvise isengesho ry’icyo yasabye. Ukuvuka kwa Samweli kwababereye igihembo cy’ukwemera bari bafitiye Imana. Abo babyeyi baratwigisha gushimira Imana dukesha byose, gusabana ikizere, kandi tudashidikanya kuko Uhoraho yumva gutakamba kwacu. Iyo twasabye Imana tujye twibuka no kuyishimira. Imitima yacu tuyitoze kunyurwa n’ibyiza Imana idukorera, duhore twumva ko idahwema kutugirira neza.
Mu ivanjili Bikira Mariya araterura agasingiza Imana, yo yamukoreye ibintu by’agatangaza, ashimishwa nuko yitegereje ubwiyoroshye bwe ikumugirira neza ntacyo imuca. Natwe duhamagariwe gusingiza Imana nk’umubyeyi Bikira Mariya. Igisingizo cya Bikira Mariya gikubiyemo ibyishimo, ukwemera, ubwicishe bugufi, ubwiyoroshye, urukundo no kwizera kwe.
Arasingiza Imana kuko ari Imana, arasingiza Imana kubera impuhwe zayo isesekariza abayitinya, arayisingiriza ibikorwa byayo bitangaje, ndetse nibyiza byose igirira abayemera bo mu bihe byose.
Dusabe Nyagasani aduhe ingabire yo kujya tumushimira mu buzima bwacu bwa buri munsi, tubereho kuvuga hose ibigwi by’uhoraho. Bikira Mariya Nyina wa Jambo udusabire.
Padiri Jean Pierre GATATE.SAC