top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

Amasomo Matagatifu Amasomo y’Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatandatu 16 Ukuboza 2023 Icyumweru cya 2 Cy`Adventi

Amasomo y’Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatandatu 16 Ukuboza 2023 Icyumweru cya 2 Cy`Adventi

Abatagatifu twizihiza: Adélaïde, Evrard, Bean, Albine

Isomo rya Mbere

Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki (Sir 48,1-4.9-11)

Nyuma hadutse umuhanuzi Eliya, aza ameze nk’umuriro, ijambo rye ritwika nk’ifumba igurumana. Yabaterereje inzara, irabashegesha; kubera ishyaka rye, umubare wabo uragabanuka. Ku bw’ijambo ry’Uhoraho yabujije imvura kugwa, kandi amanura umuriro wo mu kirere incuro eshatu zose. Mbega Eliya, ngo ibitangaza byawe biraguhesha ikuzo! Ni nde wakwiyemera ko ameze nkawe? wowe wajyanywe mu gicu cy’umuriro, ukagenda mu igare ritwawe n’amafarasi agurumana; wowe wavuzwe mu miburo yerekeye ibihe bizaza, kugira ngo ucubye uburakari bw’Uhoraho butaragurumana, no kugira ngo ababyeyi biyunge n’abana babo, bityo amazu ya Yakobo agasubirana. Hahirwa abazakubona, kimwe n’abasinziriye mu rukundo, kuko natwe twese tuzabaho nta shiti.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zaburi ya 80 (79), 2ac.3b, 15-16a, 18-19

Inyik Mana tuzahure, ubengeranishe ikuzo ryawe maze dukire!

Mushumba wa Israheli, tega amatwi,Wowe wicaye hejuru y’ Abakerubimu, Garagaza ububasha bwawe, maze udutabare!

Uhoraho, Mugaba w’ingabo, dukundire ugaruke, urebere mu ijuru witegereze, maze utabare uwo muzabibu, urengere igishyitsi witereye.

Ikiganza cyawe kizahore kiramburiye Kuri ya Ntore yawe ishyigikiwe n’ukuboko kwawe, uwo mwana w’umuntu ugukesha imbaraga. Bityo ntituzongera kuguhungaho, uzatubeshaho twiyambaze izina ryawe.

Isomo rya Kabiri

Ivangili

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Matayo(Mt 17,10-13)

Muri icyo gihe, 10abigishwa babaza Yezu bati «Ni kuki abigishamategeko bavuga ko Eliya ari we ugomba kubanza kuza ? » 11Arabasubiza ati « Ni koko, Eliya azaza kandi atunganye byose ; 12ariko mbabwire : Eliya yaraje nyamara ntibamumenye, ahubwo bamugiriye nabi uko bishakiye. N’Umwana w’umuntu bazamubabaza batya. » 13Nuko abigishwa bamenya ko ari Yohani Batisita yababwiraga.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Amasomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye kuri uyu munsi aradushishikariza kubona abahanuzi  Imana idutumaho nk’abavugizi bacu imbere yayo, baharanira ubwiyunge no kugarura mu nzira abitandukanyije n’Imana yabo, bakanangira imitima yabo.

Mu isomo rya mbere mwene Siraki aravuga ibigwi n’ubutumwa by’umuhanuzi Eliya waranzwe n’ububasha bukomeye bw’Imana bwatumaga akora ibikomeye bikamutera kuba indashyikirwa. Yabereyeho gucubya uburakari bw’uhoraho, gushyira imbere ubwiyunge hagati y’Imana n’abantu, no hagati yabo ubwabo, kandi uko yajyanywe mu ijuru bikaduhamiriza ko natwe tuzabaho ntashiti. Eliya rero mu migirire no mu migenzereze ameze nka Yohani waje ari integuza y’indunduro y’ubuhanuzi bwose. Natwe muri Batisimu twahawe kuba abahanuzi, duharanire kuba abantu bateguriza umucunguzi w’abantu, wazanywe no kudukiza ndetse no kutwunga n’Imana.

Mu ivanjili Yezu arasobanurira  abigishwa be ko ariwe mukiza wagombaga kuza kuko integuza ye, wavuzwe mu buryo bw’incamarenga nka Eliya umuhanuzi, ari Yohani Batisita wagiriwe nabi kubera gushyigikira ukuri. Nkuko uwari integuza y’umukiza yishwe ninako umukiza ubwe yagiriwe nabi.

Twe rero ntawundi mukiza dutegereje utari Yezu Kristu wapfuye akazukira kudukiza no kuduha ubugingo bw’iteka. Umukiro yaturonkeye ujye uhora udutera kuba abakristu bahamye kandi bahamya iby’urukundo rw’Imana, rutubeshaho.

Dusabe Nyagasani aduhe ingabire yo kurusha gusobanukirwa n’ibyanditswe bitagatifu, kandi natwe duharanire kubaho turi abahanuzi burura umitima w’Imana, bashyigikira ubwiyunge kandi bagaharanira ko abantu bose bamenye Kristu we nzira, ukuri n’ubugingo.

Bikira Mariya Nyina wa Jambo udusabire.

Padiri Jean Pierre GATETE. SAC

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.