top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

Amasomo Matagatifu Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kane 14 Ukuboza 2023 Icyumweru cya 2 Cy`Adventi

Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kane 14 Ukuboza 2023 Icyumweru cya 2 Cy`Adventi

Abatagatifu twizihiza: Jean de la Croix, Agnel, Viateur

Isomo rya Mbere

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi(Iz 41, 13-20)

13Jye Uhoraho, Imana yawe, ngufashe ukuboko kw’iburyo nkakubwira nti « Witinya! Ni jye ugutabara!»14Witinya Yakobo, wowe bahonyora nk’akanyorogoto, witinya Israheli, n’ubwo ubu bakugereranya n’intumbi. Ni jye ugutabara, uwo ni Uhoraho ubivuze. Umuvunyi wawe ni Nyirubutagatifu wa Israheli. 15Dore nkugize imashini nshya icukura ubutaka kandi ifite amenyo asongoye, ugiye gutengagura imisozi uyishwanyaguze, n’udusozi uduhindure umurama. 16Uzayigosora itwarwe n’umuyaga, maze serwakira iyinyanyagize. Naho wowe uzasingiza Uhoraho, uhimbarwe kubera Nyirubutagatifu wa Israheli.

17Abasuzuguwe n’abatishoboye bashakashaka amazi, ariko bikaba iby’ubusa, ururimi rwabo rukurnirana kubera inyota ; ni jye . , Uhoraho uzabasubiza, ni jye Imana ya Israheli sinzabatererana. 18Nzavubura inzuzi ku misozi itameraho akatsi, mu mikokwe hadudubize amasoko, ubutayu buhinduke ikidendezi, n’ubutaka bwumiranye buhinduke amariba. 19Nzameza amasederi mu butayu, iminyinya, ibiti bihumura n’imitini ; ahantu h’amayaga mpatere imizonobari, imisave n’imigenge bikurire hamwe, 20bityo abantu barebe kandi bamenye, bigishanye kandi bumve ko ari ikiganza cy’Uhoraho cyabikoze, ko ari Nyirubutagatifu wa Israheli wabiremye.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zaburi ya 145 (144),1.9,10-11, 12-13b

Inyik Uragasingizwa Nyagasani, wowe munyampuhwe n’umunyaneza.

Mana yanjye, mwami wanjye, nzakurata, nzasingiza izina ryawe iteka ryose. Uhoraho agirira bose ibambe, Maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.

Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima, Abayoboke bawe bagusingize! Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe, Batangaze ubushobozi bwawe.

Bamenyeshe bene muntu ibigwi byawe, N’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe. Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose, ubutegetsi bwawe buzaramba.

Isomo rya Kabiri

Ivangili

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Yohani(Yh 11, 11-15)

Muri icyo gihe, Yezu abwira rubanda ati 11« Ndababwira ukuri : mu bana babyawe n’abagore ntihigeze kuboneka uruta Yohani Batisita ; nyamara umuto mu Ngoma y’ijuru, aramuruta. 12Guhera igihe cya Yohani Batisita kugeza ubu, Ingoma y’ijuru iraharanirwa, ab’ibyihare ni bo bayikukana. 13Ni uko abahanuzi base kimwe n’Amategeko bavuze kugeza kuri Yohani. 14Kandi niba mushaka kunyemera, ni we Eliya wagombaga kuza. 15Ufite amatwi yo kumva niyumve!»

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Amasomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye kuri uyu munsi aratwibutsa ko Imana yacu ariyo iturengera ikaturwanirira kandi ikaturwanaho, tukaba duhamagarirwa guharanira ingoma yayo.

Isomo rya mbere riratwibutsa ko kimwe na Israheli, uhoraho Imana yacu adutabara akadufata akuboko kw’iburyo kandi akatumara ubwoba. Niwe muvunyi wacu, iyo tumutabaje aradukiza, akadukomeza kandi akatubeshaho. Ntidukwiye kugira ubwoba kuko Uhoraho ariwe uturengera akatubera ikiramiro.

Niwe mucunguzi wacu, natwe duhamagariwe kumusingiza no kumurata, tugahimbazwa no kutuba hafi muri byose,ndetse no kutadutererana. Iyo tumuhamagaye aratwumva akadusubiza, twamutabaza akatwiyereka, atugirira ibambe,akatubabarira kandi akatugaragariza ineza n’impuhwe bye.

Mu ivanjili Yezu aratangira ubuhamya Yohani Baptista, integuza ye, akanatwibutsa ko ingoma y’ijuru iharanirwa. Yezu mu gushimangira agaciro n’ubutumwa bwa Yohani, arabwira abamwumva ko ariwe Eliya wagomba kuza akaba n’uwatumwe n’Imana gutegurira umukiza amayira.

Igituma Yohani aruta ababyawe n’abagore bose ni ubutumwa bwe. Aruta abahanuzi bose kuko Imana yamugize indatwa ikamuha icyubahiro cy’Imana muri bene muntu, imuha kuba integuza y’umucunguzi wacu Yezu Kristu niwe wamubatije kandi amubera umuhamya ku buryo buhebuje igihe yemeye kumupfira. Yezu agaragaza ko umuto mu ngoma y’ijuru aruta Yohani, kuko amuruta. Yohani nawe yarabyivugiye igihe avuga ko uje amukurikiye amuruta, adakwiye no kuba yapfundura udushumi tw’inkweto ze. Twemere Kristu umukiza wacu.

Dusabe Nyagasani ahore adutabara kandi aturengera muri byose kandi umukiro we tuwugireho uruhare.

Bikira Mariya Nyina wa Jambo udusabire.

Padiri Jean Pierre GATETE.SAC

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.