Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatatu13 Ukuboza 2023 Icyumweru cya 2 Cy`Adventi
Abatagatifu twizihiza: Lucie de Syracuse, Elisabeth Rose, Wilfred
Isomo rya Mbere
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi(Iz 40, 25-31)
Ni nde mwangereranya na we ? Ni nde twaba duhwanye? » Uwo ni Nyirubutagatifu ubivuze. Nimwubure amaso yanyu murebe : ni nde waremye biriya binyarumuri mubona, akabizengurutsa ikirere nk’ingabo ziyereka, akabihamagara byose mu mazina yabyo? Afite imbaraga nyinshi akagira n’umurego ukomeye, bigatuma nta na kimwe kibura. Yewe Yakobo, yewe Israheli, ni kuki wavuga uti«Inzira yanjye yihishe Uhoraho, Imana yayobewe ibyanjye!»Mbese ntiwari ubizi? Nta n’ubwo wigeze kumva bivugwa? Uhoraho ni Imana y’ibihe byose, yaremye isi kuva aho itangirira n’aho iherera. Ntiyigeze ananirwa, nta n’ubwo acogora, nta buryo wacengera ubwenge bwe. Umunyantege nke amuha imbaraga, agakomeza unanime. Abakiri bato bacika intege bagacogora, ndetse n’abagabo b’intwari bakagwa rwose. Ariko abiringira Uhoraho bazongera kubona imbaraga: bazatumbagira mu kirere nka za kagoma, biruke ubutananirwa ; bihute nta kudohoka !
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zaburi ya 102 (103),1-2,3-4,8.10
Inyik Mutima wanjye, singiza Uhoraho
Mutima wanjye, singiza Uhoraho, n’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu! Mutima wanjye, singiza Uhoraho, kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye!
We ubabarira ibicumuro byawe byose, akakuvura indwara zawe zose; we warura ubugingo bwawe mu mva, akagutamiriza ubutoneshwe n’impuhwe;
Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe, atinda kurakara, kandi akagira ibambe. ntaduhana bihwanye n’ibicumuro byacu, ntatwihimura akurikije amafuti yacu.
Isomo rya Kabiri
Ivangili
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo (Mt 10, 7-15)
Nimungane mwese, abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura. Nimwikorere umutwaro wanjye, kandi mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya; muzamererwa neza mu mitima yanyu. Koko rero umutwaro wanjye uroroshye, n’ibyo mbakorera ntibiremereye.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Amasomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye kuri uyu munsi aratwibutsa ko uhoraho ari Imana ishobora byose, akarangwa n’urukundo, impuhwe n’imbabazi.
Isomo rya mbere riratwibutsa ko Imana yacu iduha imbaraga kandi ikadukomeza. Icyo idusaba ni ukuyiringira yo itubabarira ibicumuro byacu kandi ntiduhane ikurikije amafuti yacu.
Uhoraho ntiyigeze ananirwa, kandi ntarambirwa kutwihanganira. Natwe rero ntidukwiye gucika intege no kwiheba kuko Nyagasani Imana ariwe utubera ikiramiro. Imana izi ibyacu kandi itubahafi ikaduherekeza, kimwe na Israheli hari aho dushobora kugera tukumva Imana yaradutereranye, yarabaye indorerezi mu magorwa n’ingorane byacu. Nyamara yo ihora iduhumuriza, ikadutabarana ingoga, ikaturinda guheranwa n’ibidutsikamira. Nta narimwe itwibagirwa, niyo mpamvu natwe tudakwiye kwibagirwa na kimwe mubyo yaduhaye no mubyo yadukoreye.
Mu ivanjili Yezu araduhamagarira kumubonamo uwaje kuturuhura no gutuma tumererwa neza mu mitima yacu, umutwaro wa Yezu uroroshye kuko adufasha kandi akaduha imbaraga zo kuwutwara. Ibyo adukorera bitaremereye ni amategeko y’Imana dutwaye ku mitima yacu, akatuzanira umunezero igihe tuyakurikije neza. Ikizadufasha kumererwa neza nk’abakristu ni ukurebera kuri kristu, ukumukurikira no kumukurikiza muri byose. Tumugane tumwereke ibiturushya n’ibituremereye kugirango aturuhure kandi imitima yacu ayigire nkuwe, natwe tworoshye, tworohere Imana, duce bugufi imbere y’abavandimwe.
Dusabe Nyagasani ingabire y’ukwemera n’ubudacogora duhore iteka twibuka ko ntakinanira Imana kandi idatererana abayiringiye. Dusingize Uhoraho n’umutima wacu wose kuko ari umunyambabazi n’umunyampuhwe udatuza kutugirira ibambe. Bikira Mariya Nyina wa Jambo udusabire.
Padiri Jean Pierre GATETE. SAC