Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Mbere 11 Ukuboza 2023 Icyumweru cya 2 Cy`Adventi
Abatagatifu twizihiza: Damase Ier, Nicon de Kiev, Sabin de Plaisance
Isomo rya Mbere
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi(Iz 35,1-10)
Ubutayu n’ubutaka bubi nibihimbarwe, amayaga anezerwe kandi arabye indabyo. Natwikirwe n’indabyo zo mu mirima, nasabagire, abyine kandi atere urwamo rw’ibyishimo. Uhoraho yayagabiye ubwiza bw’imisozi ya Libani, uburabagirane bwa Karumeli n’ubwa Sharoni, kandi abantu bakazareba ikuzo ry’Uhoraho, ububengerane bw’Imana yacu. Nimukomeze amaboko yananiwe, mutere imbaraga amavi adandabirana, mubwire abakutse umutima, muti «Nimukomere, mwoye gutinya; dore Imana yanyu. Ije guhora abanzi banyu, ni cyo gihembo cyanyu. Iraje ubwayo kubakiza.» Nuko impumyi zizabone, n’ibipfamatwi bizumve. Abacumbagira bazasimbuke nk’impara, n’iminwa y’ibiragi itere urwamo rw’ibyishimo. Ubutayu buzavubukamo amasoko, n’imigezi itembe ahantu h’amayaga. Ubutaka butwika buzahinduka ikiyaga, akarere kishwe n’inyota, kavubukemo amasoko y’amazi, naho mu ndiri y’ingunzu, hazamere imbingo n’imfunzo. Aho ngaho hazahangwa inzira, bayite inzira ntagatifu; uwahumanye ntazayinyuramo, kuko izagenerwa umuryango w’Uhoraho, kandi ab’ibipfamutima ntibazahacaracara. Nta we uzayihuriramo n’intare, nta n’inyamaswa y’inkazi izayibonekamo. Abazaba ab’Uhoraho, ni bo bazayinyuramo. Abakijijwe n’Uhoraho bazatahuka, bagere i Siyoni batera urwamo rw’ibyishimo. Ku ruhanga rwabo hazabengerana ibyishimo bitazashira, ibinezaneza n’umunezero bibasanganire, agahinda n’amaganya bizahunge.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zaburi ya 84 (85), 9ab.10, 11-12, 13-14
Dore Imana yacu ije kudukiza!
Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze, aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be: koko ubuvunyi bwe buba hafi y’abamutinya, kugira ngo ikuzo rye rigume mu gihugu cyacu.
Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye, Ubutabera n’amahoro birahoberana. Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi, maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.
Uhoraho ubwe azabaha ihirwe, maze isi yacu izarumbuke imbuto. Ubutabera buzamugenda imbere, n’intambwe ze zigaragaze inzira.
Isomo rya Kabiri
Ivangili
Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 5, 17-26)
Umunsi umwe Yezu yariho yigisha, imbere ye hicaye Abafarizayi n’abigishamategeko, baturutse mu nsisiro zose za Galileya n’iza Yudeya, n’abavuye i Yeruzalemeu. Ububasha bwa Nyagasani bwari bumurimo, bugatuma akiza indwara. Nuko haza abantu bari bahetse ikirema, bashaka kucyinjiza ngo bagishyire imbere ye. Babura aho bakinyuza, kubera ubwinshi bw’abantu bari aho. Nuko burira inzu bayikuraho amategura, bururukiriza ingobyi cyarimo imbere ya Yezu, hagati y’abari aho. Abonye ukwemera kwabo, Yezu aravuga ati «Wa muntu we, ibyaha byawe urabikijijwe.» Abigishamategeko n’Abafarizayi batangira kwibaza bati « Uyu utuka Imana ni muntu ki? Ni nde ushobora gukiza ibyaha atari Imana yonyine?» Yezu amenye ibitekerezo byabo arababwira ati « Ni iki gituma mutekereza mutyo mu mitima yanyu? Icyoroshye ni ikihe: ari ukuvuga ngo “Ibyaha byawe urabikijijwe” cyangwa kuvuga ngo “Haguruka ugende”? Nyamara kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha bwo gukiza ibyaha m unsi … », abwira ikirema ati «Ndabikubwiye : haguruka, ufate ingobyi yawe witahire!» Ako kanya ahaguruka bamureba, ajyana ingobyi yari aryamyemo, ataha asingiza Imana. Nuko bose barumirwa, basingiza Imana kandi barakangarana, bakavuga bati « Uyu munsi twabonye ibintu bitangaje!»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Amasomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yadutegururiye aradushishikariza kuzirikana k’ububasha bw’Imana no gusingiriza ibikorwa bitangaje ihora idukorera
Mu isomo rya mbere turabona Imana yacu ije muri twe kugirango itube hafi, turangamire ikuzo n’ububengerane bwayo. Ije kudukiza no gukuraho ibyadushikamiraga, bikadukura umutima. Ububasha bw’uhoraho bwigaragariza mu kudukiza, mu gushyira ubuzima ahari urupfu, mu gutanga ihumure ahari ukwiheba,amaganya,ibyago n’agahinda. Kuba mubo uhoraho akiza bidutera ibyishimo bidashira, tugahorana ibinezaneza n’umunezero ndetse n’ihirwe. Imana yacu ica inzira aho zitari, ahari urupfu ikahashyira ubuzima, ahari ibyago no kwiheba ikahavubura umugisha n’amizero.
Mu ivanjili Yezu akirisha ububasha bw’Imana indwara zose. Arakiza ikirema agendeye ku kwemera kw’abagihetse. Yabonye ukwemera kwabo kubatera gushaka no guca inzira aho itari ngo bamugereho, maze akiza ibyaha uwo bari bahetse. Uyu munsi natwe twiyemeze guhekana ukwemera abo twifuza ko Yezu akiza. Mu kugerageza guhakana ububasha bwa Yezu, Yezu ukiza abafarizayi n’abigishamategeko bisanze bahamya koko ko ari umwana w’Imana bityo akaba Imana kuko ntawundi ushobora gukiza ibyaha atari Imana. Yezu abagaragariza ububasha bwe kugirango bave ku izima bemere ko ariwe mukiza. Natwe uyu munsi dusingize Imana kubera ibyiza n’ibitangaza Yezu adukorera cyangwa akorera bagenzi bacu. Twemere ububasha bwe budukiza, twifuze ko Yezu akiza abavandimwe bacu agendeye ku kwemera tumufitiye.
Dusabe Nyagasani atwongerere ukwemera, ububasha bwe budukomeza kandi budukize tubereho gusingiza Imana no kurata ikuzo ryayo we ushyira mu mitima yacu ihirwe, ibyishimo, umunezero n’amahoro. Naharirwe ikuzo, ibisingizo n’ububasha ubu n’iteka ryose. Amena
Bikira Mariya Nyina wa Jambo udusabire.
Padiri Jean Pierre GATETE.SAC