Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatanu10 Ugushyingo 2023 Icyumweru cya 31 Gisanzwe
Abatagatifu twizihiza: Léon le Grand, Noé, Oreste
Isomo rya Mbere
Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 15, 14-21)
Bavandimwe banjye, nzi neza ko namwe ubwanyu mwuje ingeso nziza, ko mwuzuye ubumenyi bwose, ko mushobora ubwanyu kujijurana. Nyamara hamwe na hamwe muri iyi baruwa, hari aho nagiye mbandikira ku buryo bwubahutse nsa n’ubibutsa, kuko nahawe ingabire y’Imana yo kuba umugaragu wa Kristu mu mahanga, nkegurirwa umurimo w’Inkuru Nziza kugira ngo amahanga atagatifuzwe na Roho Mutagatifu, maze yakirweho ituro rinyuze Imana. Ni cyo gituma nshobora kwirata muri Kristu Yezu ibyo nkorera Imana. Kuko ntagira icyo niratana usibye icyo Kristu ubwe yankoresheje, ari mu magambo, ari mu bikorwa, mu bubasha bw’ibimenyetso n’ibitangaza, no mu bubasha bwa Roho kugira ngo amahanga yumvire Imana. Bityo uhereye i Yeruzalemu ukazenguruka ukagera muri Iliriya, nahakwije Inkuru Nziza ya Kristu. Nirinze ariko kuyamamaza ahandi handi usibye aho izina rya Kristu ritazwi, kugira ngo ntavaho nubaka mu kibanza cy’undi, nk’uko byanditswe ngo «Abatamumenyeshejwe bazamubona, n’abatamvumvise bazamumenya.»
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zaburi ya 98 (97), 1, 2-3ab, 3c-4
Inyik Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe mu maso y’amahanga.
Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya, kuko yakoze ibintu by’agatangaza; indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu, byatumye atsinda.
Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe, atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga. Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe, agirira inzu ya Israheli.
Imipaka yose y’isi, yabonye ugutsinda kw’Imana yacu. Nimusingize Uhoraho ku isi hose, nimuvuze impundu kandi muririmbe.
Isomo rya Kabiri
Ivangili
Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 16, 1-8)
Muri icyo gihe, Yezu akomeza kubwira abigishwa be ati «Habayeho umuntu w’umukungu wari ufite umunyabintu yashinze ibintu bye, maze bamumuregaho ko abipfusha ubusa. Aramuhamagaza aramubwira ati “Ibyo numva bakuvugaho ni ibiki? Murikira ibyanjye kuko kuva ubu utazongera kumbera mu bintu.” Nuko uwo munyabintu aribaza ati “Nzabigenza nte ko databuja ankuye mu bintu bye ? Guhinga? Sinabishobora. Gusabiriza? Binteye isoni. Mbonye uko nzabigenza, kugira ngo nimara kuva mu bintu bye nzabone abanyakira iwabo.” Nuko ahamagaza abarimo imyenda ya shebuja bose, umwe umwe, maze ahera ku wa mbere aramubaza ati “Databuja umufitiye umwenda ungana iki ?” Undi aramusubiza ati “Ibibindi ijana by’amavuta y’imizeti.” Umunyabintu aramubwira ati “Akira urupapuro rwawe, wicare wandikeho vuba ko ari mirongo itanu.” Hanyuma abaza undi ati “Wowe se urimo mwenda ki ?” Aramusubiza ati “Imifuka ijana y’ingano.” Aramubwira ati “Akira urupapuro rwawe, wandikeho ko ari mirongo inani.” Nuko shebuja atangarira uwo mugaragu w’umuhemu, kuko yamenye kwiteganyiriza. Koko abana b’iyi si mu mibanire yabo, barusha ubwenge abana b’urumuri.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Amasomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye kuri uyu munsi araduhamagarira kwamamaza inkuru nziza twishingikirije ububasha bwa Roho kugira ngo abantu bose bumvire Imana.
Mu isomo rya mbere Pawulo intumwa aratwibutsa ko gukorera Imana ari umuhamagaro n’umurimo w’inkuru nziza. Natwe kimwe nawe hari ibyo dukorera Imana muri Kristu Yezu. Niwe tugomba kwiratana kuko iyo turi muri we ibyo tuvuga n’ibyo dukora binyura Imana. tugomba gufata iya mbere mu kumenyekanisha Kristu aho ataramenyekana naho bataramwumva. Birakwiye ko twe abiyemeje kwamamaza inkuru nziza tujijuka kandi tukajijurana, tugaharanira kunguka ubumenyi mu by’Imana kandi tukihatira kurangwa n’ingeso nziza. Kwamamaza inkuru nziza y’umukiro bidusaba kwiratana Kristu ukorera muri twe kandi akadukoresha.
Mu ivanjili Yezu aradusaba kumenya kwiteganyiriza mu nzira y’ubukristu bwacu. Atekereje kuri ejo he uyu munyabintu w’umuhemu yamenye kwiteganyiriza no kwicira amayira kugirango azabone abamwakira. Yari umunebwe n’umwibone kuko atashoboraga gukora cyangwa gusabiriza. Icyo Yezu atwigisha ntabwo ari ubuhemu bw’umugaragu ahubwo aradusaba kumenya kwiteganyiriza. Bumwe mu buryo bwo kwiteganyiriza n’ugufasha abakene kuko aribo bazatubera abavugizi mu ijuru. Yezu ntashaka ko tuba abagaragu babahemu ahubwo aratwibutsa ko dushobora kubigiriraho uburyo bwo kwiteganyiriza. Abana b’urumuri, bagendera ku mategeko y’Imana nabo bagomba kugira ubwenge bwo gukorera umukiro bafasha abakene, babagirira impuhwe kuko aribo bazabavuganira mu ijuru. Amafaranga ni amanyagwa kuko atuma abantu bahemuka cyangwa agatenguha uwayizeye.
Dusabe Nyagasani guhora turangwa n’ingeso nziza no kwiteganyiriza dufasha abakene n’indushyi. Bikira Mariya Nyina wa Jambo umwami kazi w’abakene adusabire.
Padiri Jean Pierre GATETE.SAC