Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Kane 09 Ugushyingo 2023Icyumweru cya 31 Gisanzwe
Abatagatifu twizihiza: Théodore, Vanne
Isomo rya Mbere
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli (Ezk 47,1-2.8-9.12)
1Ubwo aranjyana no ku muryango w’Ingoro, nuko mbona amazi yavubukaga mu nsi y’igitabo cy’umuryango w’Ingoro aherekera mu burasirazuba, kuko Ingoro nyine yarebaga mu burasirazuba. Ayo mazi yatembaga agana iburyo bw’Ingoro, akanyura mu majyepfo y’urutambiro. 2Uwo muntu aransohokana anyujije mu irembo ryo mu majyaruguru, antambagiza aho hanze kugeza ku irembo ryo hanze ryarebaga mu burasirazuba; ndebye mbona ya mazi atemba agana iburyo. 8Wa muntu arambwira ati «Ariya mazi aratemba agana mu ntara y’iburasirazuba, akamanukira muri Araba maze akiroha mu nyanja y’Umunyu; yamara kuyirohamo, amazi yayo agahinduka meza. 9Ikinyabuzima cyose kizaba kiri aho uwo mugezi unyura kizabaho; amafi azaba menshi cyane kuko aho ayo mazi yinjiye ayo ahasanze aba meza, n’ubuzima buzasagambe aho uwo mugezi uzanyura hose. 12Ku nkombe zombi z’umugezi hazamera amoko yose y’ibiti byera imbuto ziribwa, amababi yabyo ntazigera arabirana n’imbuto zabyo ntizizahundura. Bizajya bihora byera buri kwezi, bibikesha aya mazi avubuka mu Ngoro. Imbuto zabyo bazazirya, naho amababi bayakuremo umuti.»
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zaburi ya 46(45),2-3.5-6.8-9a.10a
Ariko hari uruzi rwagabye amashami, agahimbaza umurwa w’Imana.
2Imana ni yo buhungiro n’imbaraga zacu, ni yo muvunyi utigera abura mu gihe cy’amage. 3Ni cyo gituma tutagira ubwoba, n’aho isi yabirinduka, cyangwa imisozi igatengukira mu ngeri y’inyanja,
5Ariko hari uruzi rwagabye amashami, agahimbaza umurwa w’Imana, n’Ingoro y’Umusumbabyose irusha izindi ubutagatifu. 6Imana iba muri wo rwagati, ntuteze guhungabana; Imana iwutabara kuva bugicya.
8Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ari kumwe natwe; Imana ya Yakobo itubereye ubuhungiro bucinyiye! 9Nimuze mwirebere ibyo Uhoraho yakoze, 10Ahagarika intambara kugeza ku mpera z’isi.
Isomo rya Kabiri
Ivangili
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Yohani Intumwa Mutagatifu (Yh 2,13-22)
13Pasika y’Abayahudi yari yegereje; Yezu azamuka ajya i Yeruzalemu. 14Asanga mu Ngoro y’Imana hari abantu bahagurira ibimasa, n’intama, n’inuma, n’abicaye bavunja ibiceri. 15Nuko aboha imigozi mo ikiboko bakubitisha, bose abasuka hanze y’Ingoro, yirukanamo n’intama, n’ibimasa; anyanyagiza ibiceri by’abavunjaga, ahirika n’ameza yabo. 16Abwira abacuruzaga inuma, ati «Nimuzikure aha ngaha; inzu ya Data mwiyigira inzu y’ubucuruzi!» 17Nuko abigishwa be bibuka ko handitswe ngo «Ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya .»
18Nuko Abayahudi baramubaza bati «Utanze kimenyetso ki gitumye wiha kugira utyo?» 19Yezu arabasubiza ati «Nimusenye iyi Ngoro y’Imana, mu minsi itatu nzaba nongeye kuyubaka.» 20Abayahudi baramubwira bati «Kubaka iyi Ngoro y’Imana byamaze imyaka mirongo ine n’itandatu, none wowe ngo wayihagarika mu minsi itatu?» 21Iyo Ngoro y’Imana Yezu yavugaga, yari umubiri we. 22Amaze kuzuka, ava mu bapfuye, abigishwa be bibutse ko yari yarabivuze, nuko bemera Ibyanditswe, bemera n’ijambo Yezu yari yaravuze.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Amasomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye kuri uyu munsi aratwibutsa ko tubereyeho Nyagasani. Ivanjili iratugaragariza ibyishimo umunyabyaha wisubiyeho atera Imana n’abijuru.
Mu isomo rya mbere Pawulo intumwa aradusaba kwirinda guca imanza. Icyaha cy’undi gikwiye kunyibutsa ko nanjye ndi umunyabyaha, intege nke ze zikanyibutsa ko ndi umunyantege nke maze ngapfukama, ngaca bugufi ngasaba imbabazi z’ibyaha byanjye ngasabira na mugenzi wanjye aho kumuvuga, kumunegura no guhindanya isura ye. Twese turi mu gatebo kamwe dukeneye imbabazi n’impuhwe by’Imana, kuberaho Nyagasani nibyo bizadufasha kurangwa n’ubwiyoroshye, twirinda gusuzugura abandi twitwaje ko hari icyo tubarusha, duce bugufi imbere y’abantu bose kandi tworohere Imana itwigarurire, idukoreshe ugushaka kwayo, tuyipfukamire, tuyirate kandi tuyamamaze.
Uko guca imanza niko kugaragara mu ivanjili aho abafarizayi n’abashingamategeko bibwirako hari icyo barusha abasoresha n’abanyabyaha. Yezu aratugaragariza ko yaziye abanyabyaha kugirango bakire. Imana ntiyifuza urupfu rw’umunyabyaha, ishaka ko yisubiraho, akicuza maze akabaho. Kwisubiraho no kwicuza by’umunyabyaha bitera ibyishimo mu ijuru. Twihatire kwicuza no kwisubiraho kugira ngo turusheho kuneza umutima w’Imana, ibona muri buri muntu, niyo yaba umunyabyaha, agaciro kuko yamuremye mu ishusho rye. Igihindanya ishusho ry’Imana mu buzima bwacu n’icyaha; kukireka no kwisubiraho byurura umutima w’Imana, bigatera ibyishimo mu ijuru. Imyitwarire ya Yezu nta muntu numwe yarikwiye gutera kwijujuta no guca imanza kuko twese turebwa n’imbabazi n’impuhwe by’Imana.
Dusabe Nyagasani aduhe ingabire yo kwisubiraho no guhinduka. Bikira Mariya wadusabye guhinduka, kwihana no kwisubiraho kugira ngo tugarukire Imana bidatinze adusabire kubigeraho.
Padiri Jean Pierre GATETE.SAC