Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatatu 08 Ugushyingo 2023 Icyumweru cya 31 Gisanzwe
Abatagatifu twizihiza: Geoffroy d’Amiens, Clair
Isomo rya Mbere
Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 13, 8-10)
Bavandimwe, 8ntihakagire uwo mubamo umwenda, atari uwo gukundana. Kuko ukunda undi aba yujuje amategeko. 9Kuko kuvuga ngo « Ntuzasambane, ntuzice, ntuzibe, ntuzararikire ikibi », kimwe n’andi mategeko, yose akubiye muri iri jambo ngo «Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe. » 10Ukunda ntiyagirira mugenzi we inabi. Urukundo rero ni rwo rubumbye amategeko.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zaburi ya 112 (111),1-2, 4-5, 8a.9
Hahirwa umuntu ugira impuhwe kandi akaguriza abandi.
Hahirwa umuntu utinya Uhoraho, agahimbazwa n’amategeko ye! Urubyaro rwe ruzagira amaboko mu gihugu, ubwoko bw’abantu b’intungane bugire umugisha.
Mu gihe cy’umwijima yaka nk’urumuri, rumurikira abantu b’intagorama. Koko impuhwe, ineza n’ubutungane, ni byo bimuranga. Hahirwa umuntu ugira impuhwe kandi akaguriza abandi, ibintu bye aba abigengana ubutungane.
Umutima we uhora mu gitereko ntagire icyo yikanga, agira ubuntu, agaha abakene ataziganya; ubutungane bwe bugahoraho iteka, akagendana ishema n’ubwemarare.
Isomo rya Kabiri
Ivangili
Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 14, 25-33)
25Icyo gihe, Yezu yari ashagawe n’abantu benshi. Arahindukira arababwira ati 26«Umuntu waza ansanga atabanje guhara se na nyina, umugore n’abana be, abavandimwe na bashiki be ndetse n’ubuzima bwe bwite, uwo nguwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye. 27Kandi umuntu wese udaheka umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye. 28Mbese ni nde muri mwe washaka kubaka umunara, ntabanze kwicara ngo arebe ibyo azawutangaho, kandi ngo amenye niba afite ibizawuzuza? 29Aba yanga ko yatangira kubaka agasanga adashobora kuzuza, maze abazamubona bakamuseka bavuga ngo 30“Dore umuntu watangiye kubaka, akananirwa no kuzuza !” 31Cyangwa se ni nde mwami waba agiye kurwanya undi mwami, ntabanze kwicara ngo yibaze ko niba afite ingabo ibihumbi cumi, yashobora kurwanya uza kumutera afite ibihumbi makumyabiri ? 32Abonye bitamushobokeye yamutumaho akiri kure, akamusaba ko babana mu mahoro. 33Nuko rero utazahara ibyo atunze byose, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Amasomo matagatifu Kiliziya Umubyeyi wacu yaduteguriye kuri uyu munsi aratwibutsa ko urukundo ruhatse ayandi mategeko yose. Ivanjili iradusaba kuba abigishwa ba Yezu twemera guhara byose tugiriye we.
Mu isomo rya mbere Pawulo intumwa aradushishikariza kubaho mu rukundo kuko ukunda aba yujuje amategeko. Ukunda ntacumura. Ibicumuro byacu ni ikimenyetso cy’urukundo rucye tuba twagiriye Imana n’abantu. Mutagatifu Agusitini niwe uvuga ati “Kunda nurangiza ukore icyo ushaka”. Nuvuga avugane urukundo, nuceceka uceceke ku mpamvu y’urukundo wirinda ko ijambo ryawe ryakomeretsa uwo uribwiye cyangwa ukumva. Nugira uwo ukosora umukosorane urukundo, nuca n’urubanza uce urubanza rushingiye ku rukundo n’ubutabera ,wigiremo umuzi w’urukundo mu mutima wawe kuri uwo muzi ntakibi kizaturukaho. Gukunda mugenzi wacu nkatwe ubwacu bizaturinda kumugirira nabi, no kumuhemukira. urukundo niyo visa izatwinjiza mw’ijuru.
Mu ijuru ntibazatubaza ibikorwa byiza twakoze bazatubaza urukundo twabikoranye. Ntibazakubaza umubare w’abana wabyaye bazakubaza urukundo wabareranye. Birakwiye ko twe abana b’Imana dukundana kuko urukundo rukomoka ku Mana.
Mu ivanjili Yezu aradusaba guhara byose kugira ngo tubashe kumuhitamo no kumukurikira. Aradusaba ibintu bitatu: icya mbere ni uguhara byose kugeza no ku buzima bwacu bwite. Ibi ntibivuze kwiyanga no kwanga abacu ahubwo bivuze ko ntacyo tugomba kurutisha Yezu. Icya kabiri ni uguheka umusaraba, Icya gatatu ni ukumukurikira. Hari ubwo duhara byose , tugaheka umusaraba ariko ntidukurikire Yezu, ntitunamukurikize tukihitiramo izindi nzira zigusha ruhabo. Kwihambira kubituziga byatuviramo gutakaza Yezu cyangwa kumubangikanya n’abandi cyangwa n’ibindi maze tugahemuka.
Dusabe Nyagasani aturinde ibyatuma duca ukubiri nawe duhore turangwa n’urukundo ruzatugeza k’ubutungane, kuba abana b’Imana n’abigishwa ba kristu bitume turangwa iteka n’urukundo, ukuri, impuhwe, n’ineza. Bikira Mariya nyina wa Jambo udusabire.
Padiri Jean Pierre GATETE.SAC