Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Mbere 06 Ugushyingo 2023 Icyumweru cya 31 Gisanzwe
Abatagatifu twizihiza: Léonard de Noblat, Dimitrien, Protais, Théobald
Isomo rya Mbere
Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 11, 29-36)
Bavandimwe, 29igihe Imana imaze gutanga no gutora ntiyisubiraho. 30Nk’uko namwe kera mutumviraga, none ubu ngubu mukaba mwaragiriwe impuhwe ku mpamvu y’ukutumvira kw’Abayisraheli, 31bityo na bo ubu ngubu banze kumvira kugira ngo mugirirwe impuhwe, mu gihe cyabo na bo bazazigirirwe. 32Imana yakoranirije abantu bose mu bwigomeke, kugira ngo bose hamwe ibagirire imbabazi. 33Mbega ukuntu ubukungu n’ubuhanga n’ubwenge by’Imana birengeje urugero ! Mbega ukuntu imigambi yayo ari inshoberabantu, n’inzira zayo zikaba urujijo ! 34«Koko rero, ni nde wamenye igitekerezo cya Nyagasani, cyangwa ni nde wamubereye umujyanama, 35cyangwa se wabanje kugira icyo amuha ngo azagombe kumwitura ? » 36Ko byose bikomoka kuri We, bikabeshwaho na We, bikaberaho We. Nahabwe ikuzo iteka ryose ! Amen.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zaburi ya 68 (69), 30-31, 33-34, 36-37
Mana yanjye, wowe Nyir’ubuntu budashira, undengere kuko ari wowe nkesha agakiza.
Jyewe w’ingorwa n’umubabare, ubuvunyi bwawe Mana, buranyunamure! Ubwo nzaririmbe izina ryawe, kandi ndyamamaze mu bisingizo.
Abiyoroshya nibabibona bazishima bati « Mwebwe abashakashaka Imana, murakagwira !» Kuko Uhoraho yumva abatishoboye, ntatererane abe bari ku ngoyi.
Kuko Imana izarokora Siyoni, ikazasana imigi ya Yuda, bakahasubirana, bakahatunga: maze abakunda izina ryayo bakahatunga.
Isomo rya Kabiri
Ivangili
Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 14, 12-14)
Muri icyo gihe, Yezu yinjira mu nzu y’umwe mu Bafarizayi b’abanyacyubahiro kuhafungurira. 12Abwira uwamutumiye ati «Nugira abo utumira ku meza, haba ku manywa cyangwa nimugoroba, ntugatumire incuti zawe cyangwa abavandimwe n’abo mufitanye isano, cyangwa abakize muturanye, kugira ngo na bo batazavaho bagutumira bakakwitura. 13Ahubwo nugira abo utumira, ujye urarika abakene, ibirema, abacumbagira n’impumyi. 14Ubwo ni bwo uzaba uhirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, maze ibyo uzabyiturwe ku munsi w’izuka ry’intungane.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Amasomo matagatifu kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye kuri uyu munsi aratwibutsa ko Imana yatugiriye imbabazi n’Impuhwe, bityo natwe iduhamagarira kugirira impuhwe abakene n’abatishoboye kugira ngo tuzagire ihirwe mu ijuru.
Mu isomo rya mbere Pawulo intumwa aratugaragariza ko impuhwe n’imbabazi by’Imana aribyo bitubeshaho. Ntawakwihandagaza ngo avuge ko ibikorwa bye aribyo bituma agira ubutoni ku Mana. Imigambi yayo ni inshoberabantu. Kimwe nka Pawulo twihatire kwizera umukiro w’abantu bose, kuko twese turebwa n’umukiro Yezu yaturonkeye, ariko akenshi ubwenge bwacu ntibubishyikira niyo mpamvu urumuri rw’ukwemera rukwiye kudufasha gucengera iyobera ry’umukiro w’abantu dukesha urukundo n’imbabazi by’Imana, umubyeyi wacu naharirwe ikuzo n’ibisingizo iteka ryose.
Yezu mu ivanjili aradushikariza kurangwa n’impuhwe ndetse n’imbabazi, ibi bigomba kudutera kutareba isano y’amaraso ahubwo tugafasha abantu kuko dusangiye ubuvandimwe bw’abana b’Imana. Kwita ku bakene n’indushyi bizatugeza ku ihirwe ry’ijuru. Gufasha umuntu cyangwa kumutera inkunga utegereje kuzabigirirwa nawe cyangwa kwiturwa ntibidufasha kugira Ubuntu n’impuhwe ahubwo bituma tubaho turarikiye inyungu ziva mu byo twakoreye.
Dusabe Nyagasani aduhe ingabire yo koroshya no guca bugufi. Dusahakashake uhoraho we utadutererana bibaho.
Umubyeyi Bikira Mariya adusabire ku Mana kugirango tubashe gusa nayo, turangwe n’impuhwe ndetse n’imbabazi.
Padiri Jean Pierre GATETE.SAC