Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatandatu 04 Ugushyingo 2023 Icyumweru cya 30 Gisanzwe
Abatagatifu twizihiza: Charles Borromée, Adorateur, Grégoire
Isomo rya Mbere
Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 11, 1-2a.11-12.25-29)
Bavandimwe, 1reka mbaze rero : mbese Imana yaba yaraciye umuryango wayo ? Oya, ntibikabe ! Nanjye ndi Umuyisraheli wo mu rubyaro rwa Abrahamu, mu nzu ya Benyamini. 2aNta bwo Imana yaciye umuryango wayo kandi ari wo yari yaratoye. 11Reka nongere mbaze : Abayisraheli batsitariye kugwa ngo bahere hasi ? Oya, ntibikabe ! Ahubwo ugutsitara kwabo kwatumye uburokorwe bugera ku banyamahanga kugira ngo bibatere ishyari. 12Ubwo se ugutsitara kwabo kwakungahaje isi, n’ukugwa kwabo kugakungahaza amahanga, ntibizahebuza nibagera ku burokorwe bwuzuye?
25Koko rero bavandimwe, sinshaka ko muyoberwa iri banga hato mutazirata : igice kimwe cya Israheli kizanangira umutima, kugeza igihe abanyamahanga bose bazaba bakoranyijwe. 26Bityo rero Israheli yose izarokorwa nk’uko byanditswe ngo «Umucunguzi azaturuka i Siyoni, yamaganire kure ya Yakobo icyitwa ubugomeramana. 27Ngiryo isezerano nzagirana na bo, maze kubakuraho ibyaha byabo. » 28Kuba batakiriye Inkuru Nziza babaye abanzi b’Imana, naho kuba baratowe ni abatoni bayo babikesha abasekuruza, 29Koko rero, igihe Imana imaze gutanga no gutora ntiyisubiraho.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zaburi ya 94 (93), 12-13,14-15,17-18
Inyik Uhoraho, ntutererana umuryango wawe.
Uhoraho, hahirwa umuntu wowe ukosora, maze ukamwigishisha amategeko yawe, kugira ngo ahorane ituze mu minsi y’amakuba, igihe umugiranabi acukurirwa imva.
Kuko Uhoraho adatererana umuryango we, akaba atareka umurage we; ubucamanza buzakurikiza ubutabera, ab’umutima ugororotse bose bazabuyoboke.
Iyo Uhoraho ataza kuntabara, hari hato nkiturira mu gihugu cy’abanumye! Iyo mvuze nti « Nta ho mpagaze ! » ubuntu bwawe Uhoraho, burandamira.
Isomo rya Kabiri
Ivangili
Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 14, 1.7-11)
Muri icyo gihe, ku munsi w’isabato Yezu yiniira mu nzu y’umwe mu Bafarizayi b’abanyacyubahiro kuhafungurira naho bo bakamugenzura. 7Amaze kwitegereza ukuntu abatumirwa bihutira gufata imyanya y’icyubahiro, abacira uyu mugani ati 8«Igihe bagutumiye mu bukwe ntukishyire mu mwanya wa mbere, hato mu batumiwe hataza ukurushije icyubahiro, 9maze uwabatumiye mwembi akavaho akubwira ati “Muvire mu mwanya” ; icyo gihe wakorwa n’isoni ukajya mu mwanya w’inyuma. 10Ahubwo nutumirwa ujye wishyira mu mwanya w’inyuma, kugira ngo uwagutumiye naza akubwire ati “Mugenzi wanjye, igira imbere.” Icyo gihe uzagira icyubahiro imbere y’abandi batumirwa bose. 11Kuko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu
Amasomo matagatifu Kiliziya Umubyeyi wacu yaduteguriye kuri uyu munsi aratwibutsa ko kristu umucunguzi yazanywe no kwamagana ubugomeramana no kudukuraho ibyaha byabo. Ivanjili iradusaba kwicisha bugufi muri byose.
Mu isomo rya mbere Pawulo intumwa aratugaragariza ko ubutorwe rw’abayisiraheli budashingiye kukuba babikwiriye, ubuhemu bwabo ntibukuraho urukundo Imana ibafitiye. Ubuntu Pawulo yagiriwe buhamya ko Imana ari indahemuka kandi itica isezerano, Imana ishobora gukura ikiza mu kibi, niyo mpamvu ukutakira ivanjili no kunangira imitima kw’abayisiraheli bamwe bafunguriye amarembo y’inkuru nziza andi mahanga, igihe abayisiraheli bazakiea inkuru nziza nabo bazaba barebwa n’umukiro, Imana ntirenganya kandi iha buri wese kugira uruhare k’umukiro n’ugucungurwa twaherewe muri Yezu Kristu.
Ivanjili iradusaba kwicisha bugufi, kwiyoroshya kugirango Kristu abe ariwe ukuzwa kandi adukuze, adukomeze kandi aduheshe icyubahiro. Abishyira hejuru n’abikuza bose Imana ibacisha bugufi naho abicisha bugufi bakiyoroshya Imana izabakuza, Imana icisha bugufi abirasi n’abibone maze igakuza abintamenyekana n’abiyoroshya. Umuntu wese umenya integer nke ze ahora iteka yiteguye kwakira kwakira umukiro nk’ingabire y’Imana. Imana ireba imitima yacu ikatumenya.
Dusabe Nyagasani ingabire y’ubwiyoroshye no guca bugufi kugira ngo umukiro yatuzaniye duhore twitegute kuwakira, Bikira Mariya Nyina wa Jambo natwigishe guca bugufi no koroshya muri byose kugirango duhore twiteguye gukora ugushaka kw’Imana.
Padiri Jean Pierre GATETE.SAC