top

Sanctuaire de Notre-Dame de Kibeho

Amasomo Matagatifu Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatanu 03 Ugushyingo 2023 Icyumweru cya 30 Gisanzwe

Amasomo y’ Igitambo cya Misa cyo ku wa Gatanu 03 Ugushyingo 2023 Icyumweru cya 30 Gisanzwe

Abatagatifu twizihiza: Hubert, Césaire, Sylvie, Théodore

Isomo rya Mbere

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 9, 1-5)

Bavandimwe, 1ndavuga ukuri muri Kristu rwose simbeshya: icyemezo ndagitangana umutimanama wanjye muri Roho Mutagatifu. 2Mfite agahinda kenshi n’intimba inshengura umutima ubutitsa. 3Koko rero nakwiyifuriza kuba ikivume jyewe ubwanjye ngatandukana na Kristu, nigurana abavandimwe banjye dusangiye ubwoko ku bw’umubiri, 4ari bo Abayisraheli. Ni bo batowe, bahabwa ikuzo n’amasezerano, amategeko, imihango n’ubuhanuzi. 5Abasekuruza babo ni bo Kristu akomokaho ku bw’umubiri, We usumba byose, Imana isingizwa iteka ryose. Amen.

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

ZABURI

Zaburi ya 147 (146-147), 12-13, 14-15, 19-20

Inyik Yeruzalemu, amamaza Uhoraho.

Yeruzalemu, amamaza Uhoraho, Siyoni, singiza Imana yawe ! Kuko yakajije ibihindizo by’amarembo yawe, agaha umugisha abana bawe bagutuyemo.

Yasakaje amahoro mu bwatsi bwawe, aguhaza inkongote y’ingano zeze neza. Yoherereza amategeko ye ku isi, ijambo rye rikihuta bitangaje.

Amenyesha bene Yakobo ijambo rye, agatangariza Israheli amategeko ye. Nta yandi mahanga yigeze agenzereza atyo, Ngo ayamenyeshe amateka ye.

Isomo rya Kabiri

Ivangili

Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka(Lk 14, 1-6)

Muri icyo gihe, 1ku munsi w’isabato Yezu yinjira mu nzu y’umwe mu Bafarizayi b’abanyacyubahiro kuhafungurira, naho bo bakamugenzura. 2Imbere ye rero hakaba umuntu urwaye urushwima. 3Yezu araterura, abwira abigishamategeko n’Abafarizayi ati « Ese biremewe gukiza umuntu ku isabato, cyangwa se birabujijwe ? » 4Ariko bo baricecekera. Nuko Yezu aramwegera, aramukiza maze aramusezerera. 5Arangije arababwira ati « Ni nde muri mwe utavana ako kanya umwana we waguye mu iriba, cyangwa ikimasa cye, kabone n’iyo haba ku munsi w’isabato?» 6Nuko babura icyo basubiza.

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu

Amasomo matagatifu Kiliziya Umubyeyi wacu yaduteguriye aratwibutsa ikuzo n’amasezerano, amategeko, imihango n’ubuhanuzi byahawe abayisiraheli natwe twabihawe kugirango tumenye ububasha bukiza kandi buducungura bw’Imana. Ivanjili iratwibutsa iratwibutsa ko igihe cyose Imana ikiza.

Mu isomo rya mbere Pawulo arishingikiriza Imana n’ubuntu bwayo maze akagaragaza ishyaka afitiye umukiro w’abantu bose by’umwihariko abo basangiye ubwoko. Nyuma yo kugaragaza ububasha bw’ivanjili yamamaza kandi abereye intumwa mu banyamahanga agaragaza ko Israheli idahejwe k’umukiro itanga. Nibo bahawe byose kugirango bamenye ko Kristu ariwe mucunguzi w’abantu bose. Ikuzo n’amasezerano bagiranye n’Imana bikwiye kubafasha kurangamira ubudahemuka bwayo, amategeko itanga aberaho kubageza k’umunezero n’ihirwe ridashira, imihango ibereyeho guhimbaza Imana, bigafasha kugendera mu nzira y’ukuri n’ubutungane.

Mu ivanjili Yezu yakira ingeri zose ku meza agamije gutanga umukiro n’ubuzima, abafarizayi baragenzura Yezu ngo barebe niba akiza umuntu ku munsi w’isabato. Abigishamategeko n’abafarizayi baha agaciro kubahiriza isabato kurusha kurokora ubuzima. Yezu abita indyarya kuko birengagiza ko ku munsi w’isabato hari ibikorwa bakora bifite agaciro gacye ugereranyije no gukiza ubuzima bw’umuntu. Impamvu baceceka nuko basanga ibyo Yezu ababwira ari ukuri kandi badashobora kubihinyura cyangwa kubihinyuza. Baraceceka kubera ko badashaka kwitandukanya n’abahamya b’igitangaza Yezu akoze, ukwikuramo ubumuntu kwabo gutuma basimbuza ubuzima bw’umurwayi ikiruhuko cy’isabato, maze itegeko ry’urukundo ry’umuvandimwe ribangikanye n’itegeko ry’urukundo rw’Imana bakabisimbuza isabato kandi ariryo ribumbye  andi mategeko yose n’abahanuzi.

Dusabe Nyagasani ingabire yo kwakira umukiro atanga no gushimishwa n’uko akiza abavandimwe, Bikira Mariya Nyina wa Jambo wadusabye akomeje kugira urukundo rwa kivandimwe adushyigikize amasengesho ye, tubereho guharanira umukiro w’abandi.

Padiri Jean Pierre GATETE,SAC 

Where to find

Notre-Dame de Kibeho

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur elit sed do eiusmod tempor incididunt.